Kubara 10:1-36

  • Impanda zicuzwe mu ifeza (1-10)

  • Bava mu butayu bwa Sinayi (11-13)

  • Uko bagendaga kuri gahunda (14-28)

  • Mose asaba Hobabu ngo bajyane maze ayobore Abisirayeli (29-34)

  • Isengesho Mose yavugaga iyo babaga bagiye kwimuka (35, 36)

10  Yehova abwira Mose ati:  “Uzacure impanda* ebyiri mu ifeza. Ujye uzikoresha igihe uhamagara Abisirayeli ngo bakoranire hamwe n’igihe umenyesha abantu ko bagiye kwimuka.  Nibazivugiriza icyarimwe, Abisirayeli bose bajye bahurira hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.  Nibavuza impanda imwe gusa, abayobora Abisirayeli 1.000 bajye baza aho uri.  “Nimuvuza impanda mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abashinze amahema iburasirazuba rijye rihaguruka rigende.  Nimuvuza impanda ubwa kabiri mu ijwi rihindagurika, itsinda ry’abashinze amahema mu majyepfo rijye rihaguruka rigende. Buri tsinda rizajya rihaguruka ari uko havugijwe impanda mu ijwi rihindagurika.  “Igihe mushaka ko abantu bahurira hamwe, mujye muvuza impanda, ariko ntimukazivuze mu ijwi rihindagurika.  Abatambyi, ni ukuvuga abahungu ba Aroni, bajye bavuza izo mpanda kandi ibyo bizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho bose.  “Igihe muzaba muri mu gihugu cyanyu hanyuma abanzi bakabatera, muzajye muvuza impanda maze mubone kujya kurwana na bo. Yehova Imana yanyu azajya abibuka abakize abanzi banyu. 10  “Nanone mu bihe byanyu by’ibyishimo, ni ukuvuga mu bihe by’iminsi mikuru no mu ntangiriro za buri kwezi, mujye muvuza impanda mu gihe mutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro no mu gihe mutamba ibitambo bisangirwa. Mujye muzivuza kugira ngo Imana yanyu ibibuke. Ndi Yehova Imana yanyu.” 11  Nuko ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa kabiri, cya gicu kiva ku ihema ririmo isanduku irimo Amategeko Icumi.* 12  Abisirayeli barahaguruka bava mu butayu bwa Sinayi bakurikije gahunda bahawe. Cya gicu kiragenda gihagarara mu butayu bwa Parani. 13  Iyo ni yo nshuro ya mbere bahagurutse bakagenda bakurikije gahunda Yehova yari yarabahaye binyuze kuri Mose. 14  Habanje guhaguruka itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Yuda, hakurikijwe amatsinda mato barimo.* Umutware wabo yari Nahashoni umuhungu wa Aminadabu. 15  Umutware w’umuryango wa Isakari yari Netaneli umuhungu wa Suwari. 16  Umutware w’umuryango wa Zabuloni yari Eliyabu umuhungu wa Heloni. 17  Nuko bashingura ihema maze Abagerushoni n’Abamerari bari bashinzwe gutwara ihema barahaguruka baragenda. 18  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Rubeni rirahaguruka, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware w’umuryango wa Rubeni yari Elisuri umuhungu wa Shedewuri. 19  Umutware w’umuryango wa Simeyoni yari Shelumiyeli umuhungu wa Surishadayi. 20  Umutware w’umuryango wa Gadi yari Eliyasafu umuhungu wa Deweli. 21  Abakohati batwaraga ibintu byera barahaguruka baragenda, kuko bagombaga kuhagera ihema ryamaze gushingwa. 22  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu rirahaguruka riragenda, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware wabo yari Elishama umuhungu wa Amihudi. 23  Umutware w’umuryango wa Manase yari Gamaliyeli umuhungu wa Pedasuri. 24  Umutware w’umuryango wa Benyamini yari Abidani umuhungu wa Gideyoni. 25  Itsinda ry’imiryango itatu rihagarariwe n’umuryango wa Dani rihaguruka nyuma y’abandi bose riragenda, hakurikijwe amatsinda mato barimo. Umutware w’umuryango wa Dani yari Ahiyezeri umuhungu wa Amishadayi. 26  Umutware w’umuryango wa Asheri yari Pagiyeli umuhungu wa Okirani. 27  Umutware w’umuryango wa Nafutali yari Ahira umuhungu wa Enani. 28  Uko ni ko Abisirayeli bahagurukaga bakurikije amatsinda mato barimo, iyo igihe cyo kugenda cyabaga kigeze. 29  Hanyuma Mose abwira Hobabu umuhungu wa Reweli* w’Umumidiyani ari we sebukwe wa Mose ati: “Dore tugiye mu gihugu Yehova yadusezeranyije ati: ‘Nzakibaha.’ None ngwino tujyane tuzakugirira neza, kuko Yehova yavuze ko azagirira neza Isirayeli.” 30  Ariko aramusubiza ati: “Sinjyana namwe, ahubwo ndasubira mu gihugu cyanjye no muri bene wacu.” 31  Mose aramubwira ati: “Ndakwinginze ntudusige, kuko ari wowe uzi neza aho dushobora gushinga amahema mu butayu. Ngwino uzatuyobore. 32  Nujyana natwe, rwose ibyiza Yehova azatugirira natwe tuzabikugirira.” 33  Nuko bava ku musozi wa Yehova bakora urugendo rw’iminsi itatu. Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, isanduku y’isezerano rya Yehova yabaga iri imbere kugeza igihe Abisirayeli baboneye aho baruhukira. 34  Iyo bashinguraga amahema yabo ku manywa, igicu cya Yehova cyagendaga hejuru yabo. 35  Iyo Isanduku yaterurwaga, Mose yaravugaga ati: “Yehova haguruka, abanzi bawe batatane, abakwanga bose baguhunge!” 36  Iyo isanduku yashyirwaga hasi, Mose yaravugaga ati: “Yehova, garukira Abisirayeli benshi cyane batabarika.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni igikoresho cy’umuzika. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Ihema ry’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurikijwe imitwe y’ingabo barimo.”
Ni ukuvuga, Yetiro.