Kubara 13:1-33

  • Abatasi 12 boherezwa i Kanani (1-24)

  • Abatasi 10 bazana inkuru mbi (25-33)

13  Yehova abwira Mose ati:  “Ohereza abantu bajye kuneka* igihugu cy’i Kanani, ari cyo ngiye guha Abisirayeli. Mutoranye umugabo umwe muri buri muryango, kandi buri wese abe ari umutware+ mu muryango wabo.”+  Mose abohereza baturutse aho mu butayu bwa Parani+ nk’uko Yehova yari yamutegetse. Abo bagabo bose bari abayobozi b’Abisirayeli.  Aya ni yo mazina yabo: Uwo mu muryango wa Rubeni ni Shamuwa umuhungu wa Zakuri,  uwo mu muryango wa Simeyoni ni Shafati umuhungu wa Hori,  uwo mu muryango wa Yuda ni Kalebu+ umuhungu wa Yefune,  uwo mu muryango wa Isakari ni Igalu umuhungu wa Yozefu,  uwo mu muryango wa Efurayimu ni Hoseya+ umuhungu wa Nuni,  uwo mu muryango wa Benyamini ni Paluti umuhungu wa Rafu, 10  uwo mu muryango wa Zabuloni ni Gadiyeli umuhungu wa Sodi. 11  Mu muryango wa Yozefu,+ uwo mu muryango wa Manase+ ni Gadi umuhungu wa Susi, 12  uwo mu muryango wa Dani ni Amiyeli umuhungu wa Gemali, 13  uwo mu muryango wa Asheri ni Seturi umuhungu wa Mikayeli, 14  uwo mu muryango wa Nafutali ni Nakibi umuhungu wa Vofusi, 15  uwo mu muryango wa Gadi ni Geweli umuhungu wa Maki. 16  Ayo ni yo mazina y’abagabo Mose yohereje kuneka igihugu. Hoseya umuhungu wa Nuni, Mose yamwise Yosuwa.*+ 17  Igihe Mose yabatumaga kuneka igihugu cy’i Kanani, yarababwiye ati: “Nimuhaguruke hano muzamuke munyure i Negebu, mugere no mu karere k’imisozi miremire.+ 18  Murebe uko icyo gihugu kimeze+ hamwe n’abantu bagituyemo. Murebe niba bafite imbaraga cyangwa niba bafite intege nke, niba ari bake cyangwa niba ari benshi. 19  Nanone murebe niba igihugu ari cyiza cyangwa niba ari kibi, murebe n’imijyi batuyemo uko imeze, niba batuye mu mahema cyangwa mu mijyi ikikijwe n’inkuta. 20  Murebe n’uko ubutaka bwaho bumeze, niba bwera cyangwa butera,+ niba icyo gihugu kirimo ibiti cyangwa nta byo. Kandi muzabe intwari+ muzane ku mbuto zo muri icyo gihugu.” Icyo gihe imizabibu ya mbere yabaga yeze.+ 21  Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini+ bagera i Rehobu+ hafi y’i Lebo-hamati.*+ 22  Bazamutse i Negebu bagera i Heburoni.+ Icyo gihe Ahimani, Sheshayi na Talumayi,+ ari bo bahungu ba Anaki,+ ni ho bari batuye. Heburoni yari yarubatswe habura imyaka irindwi ngo Sowani yo muri Egiputa yubakwe. 23  Bageze mu Kibaya* cya Eshikoli+ bahaca ishami ririho iseri ry’imizabibu, babiri muri bo bagenda barihetse ku giti, bajyana n’amakomamanga* n’imitini.+ 24  Aho hantu bahita Ikibaya cya Eshikoli*+ bitewe n’iseri ry’imizabibu Abisirayeli bahaciye. 25  Nuko bamaze iminsi 40+ baneka icyo gihugu, baragaruka. 26  Basanga Mose, Aroni n’Abisirayeli bose i Kadeshi+ mu butayu bwa Parani. Bababwira iby’urugendo rwabo, babereka n’imbuto zo muri icyo gihugu. 27  Baramubwira bati: “Twageze mu gihugu watwoherejemo, kandi rwose twasanze ari igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Dore n’imbuto zaho twazanye.+ 28  Icyakora twasanze abantu batuye muri icyo gihugu ari abanyambaraga kandi bafite imijyi ikomeye cyane ikikijwe n’inkuta. Twabonyeyo n’abantu bakomoka kuri Anaki.+ 29  Abamaleki+ batuye mu karere ka Negebu,+ Abaheti, Abayebusi+ n’Abamori+ batuye mu karere k’imisozi miremire, naho Abanyakanani+ batuye ku nyanja+ no ku nkengero za Yorodani.” 30  Nuko Kalebu agerageza gucecekesha abantu kugira ngo batege amatwi Mose, afata ijambo aravuga ati: “Nimureke duhite tuzamuka kandi turigarurira icyo gihugu nta kabuza, kuko dufite imbaraga zo kugitsinda.”+ 31  Ariko abantu bari barajyanye na we baravuga bati: “Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha imbaraga.”+ 32  Bakomeza kubwira Abisirayeli inkuru mbi+ z’ibyerekeye igihugu bari baragiye kuneka, bagira bati: “Igihugu twagiye kuneka, ni igihugu giteje akaga kandi rwose muzagipfiramo. Ikindi kandi abaturage bose twagisanzemo ni abantu barebare cyane kandi banini.+ 33  Twabonyeyo n’Abanefili, bakomoka kuri Anaki,+ bakomoka ku Banefili, ku buryo twabonaga tumeze nk’ibihore imbere yabo, kandi na bo ni ko batubonaga.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “gutata.”
Cyangwa “Yehoshuwa.” Risobanura ngo: “Yehova ni agakiza.”
Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”
Ikibaya ni ahantu harambuye, hakunze kuba ari hagati y’imisozi.
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Bisobanura ngo: “Iseri ry’imizabibu.”