Kubara 15:1-41

  • Amategeko arebana n’ibitambo (1-21)

    • Abisirayeli n’abanyamahanga bazayoborwa n’amategeko amwe (15, 16)

  • Ibitambo bitambwa igihe umuntu yakoze icyaha atabishaka (22-29)

  • Igihano cy’umuntu wakoze ibyaha abishaka (30, 31)

  • Umuntu wishwe kubera ko atubahirije Isabato (32-36)

  • Bajye batera udushumi ku musozo w’imyambaro yabo (37-41)

15  Yehova yongera kubwira Mose ati:  “Bwira Abisirayeli uti: ‘Nimugera mu gihugu nzabaha, igihugu muzaturamo,  mugashaka gutambira Yehova igitambo mukuye mu nka cyangwa mu mukumbi, cyaba igitambo gitwikwa n’umuriro, cyangwa igitambo cyo guhigura umuhigo wihariye, cyangwa ituro ritanzwe ku bushake cyangwa igitambo gitangwa mu gihe cy’iminsi mikuru yanyu, kugira ngo impumuro nziza yacyo ishimishe Yehova,  uzatanga icyo gitambo azazanire Yehova ikiro kimwe* cy’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta ajya kungana na litiro imwe.*  Igitambo gitwikwa n’umuriro cyangwa igitambo cy’isekurume y’intama ikiri nto, ujye ugiturana n’ituro rya divayi rijya kungana na litiro imwe.  Niba ari imfizi y’intama, uzayiturane n’ibiro bibiri by’ituro ry’ibinyampeke by’ifu inoze ivanze na litiro y’amavuta irengaho gato.*  Uzatange ituro rya divayi ringana na litiro irengaho gato, impumuro nziza yaryo ishimishe Yehova.  “‘Ariko niba ugiye gutambira Yehova ikimasa ngo kibe igitambo gitwikwa n’umuriro cyangwa igitambo cyo guhigura umuhigo wihariye cyangwa ibitambo bisangirwa,  icyo kimasa uzagitambe kiri kumwe n’ibiro bitatu by’ituro ry’ibinyampeke by’ifu inoze ivanze n’amavuta ajya kungana na litiro ebyiri.* 10  Uzatange n’ituro rya divayi ryenda kungana na litiro ebyiri. Ibyo bizabe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 11  Uko abe ari ko bizajya bigenda ku kimasa cyose, kuri buri mfizi y’intama, kuri buri sekurume y’intama ikiri nto no kuri buri hene. 12  Uko amatungo uzatamba yaba angana kose, uko ni ko uzagenzereza buri tungo. 13  Uko azabe ari ko Umwisirayeli wese atanga ayo maturo mu gihe atamba igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 14  “‘Niba muri mwe hari umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu cyangwa uhamaze igihe kinini, ushaka gutanga igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova, ajye abigenza nk’uko mubigenza. 15  Mwe Abisirayeli hamwe n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu muzayoborwa n’itegeko rimwe. Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho. Imbere ya Yehova, mwe n’abanyamahanga murareshya. 16  Mwebwe n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu, mwese muzayoborwa n’amategeko amwe n’amabwiriza amwe.’” 17  Yehova abwira Mose ati: 18  “Bwira Abisirayeli uti: ‘Nimugera mu gihugu mbajyanyemo, 19  mukarya ku byokurya byaho, muzagenere Yehova ituro. 20  Muzatange ituro ry’utugati dufite ishusho y’uruziga dukozwe mu ifu itanoze y’ibinyampeke byeze mbere. Muzatanga iryo turo nk’uko mutanga ituro ry’ibyo mukuye ku mbuga muhuriraho imyaka. 21  Ku ifu itanoze y’ibinyampeke byeze mbere, mujye mufataho iyo guha Yehova, ibe ituro mu bihe byanyu byose. 22  “‘Nimukora ikosa mutabishaka, mukarenga kuri aya mategeko yose Yehova yahaye Mose, 23  ibyo Yehova yabategetse byose binyuze kuri Mose, kuva ku munsi Yehova yabitegekeyeho, kugeza mu bihe by’abazabakomokaho bose, 24  niba ikosa ryarakozwe kandi Abisirayeli ntibabimenye, bizagende bitya: Abisirayeli bose bazazane ikimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo hakurikijwe amabwiriza yatanzwe, bazane n’umwana w’ihene wo gutamba ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 25  Umutambyi azatambe ibyo bitambo byose kugira ngo Abisirayeli bababarirwe, kuko bazaba babikoze batabizi, kandi bakaba bazaniye Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, ndetse bagaha Yehova igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kubera ikosa bakoze. 26  Abisirayeli bose n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyabo bazababarirwa, kuko bazaba bakoze ikosa batabishaka. 27  “‘Nihagira umuntu ukora icyaha atabishaka, azazane ihene y’inyagazi* itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabariwa ibyaha. 28  Umutambyi azatambire umwana w’ihene uwo muntu wakoze icyaha atabigambiriye agacumura kuri Yehova, kugira ngo ababarirwe icyo cyaha, kandi azakibabarirwa. 29  Umwisirayeli n’umunyamahanga utuye mu gihugu cyabo, bazayoborwa n’itegeko rimwe, mu gihe hari uwakoze icyaha atabishakaga. 30  “‘Ariko umuntu ukora icyaha abishaka, yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga, aba atutse Yehova. Uwo muntu azicwe. 31  Kubera ko uwo muntu azaba yasuzuguye ijambo rya Yehova akica itegeko rye, azahanirwe icyaha cye. Azicwe.’” 32  Igihe Abisirayeli bari bakiri mu butayu, hari igihe basanze umuntu atoragura inkwi ku munsi w’Isabato. 33  Abamubonye atoragura inkwi bamuzanira Mose, Aroni n’Abisirayeli bose. 34  Nuko baramufata baramukingirana, kubera ko batari bafite amabwiriza asobanutse neza y’uko bamugenza. 35  Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Uwo muntu agomba kwicwa. Abantu bose bamujyane inyuma y’inkambi, bamutere amabuye.” 36  Nuko bamujyana inyuma y’inkambi, bamutera amabuye arapfa, nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose. 37  Yehova abwira Mose ati: 38  “Bwira Abisirayeli ko bo n’abazabakomokaho bazajya batera udushumi* ku musozo w’imyambaro yabo, kandi ko aho utwo dushumi dutereye bazajya bateraho akandi gashumi k’ubururu. 39  ‘Utwo dushumi n’ako gashumi k’ubururu bizajya bibibutsa amategeko ya Yehova yose maze muyakurikize. Ntimugakurikire ibyo imitima yanyu yifuza, n’ibyo amaso yanyu ararikira kuko mubikurikira bigatuma mumpemukira.* 40  Nabahaye iryo tegeko kugira ngo mujye mwibuka amategeko yanjye yose kandi muyakurikize, bityo mubere Imana yanyu abantu bera. 41  Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mumenye ko ndi Imana yanyu. Ndi Yehova Imana yanyu.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya Efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kane cya Hini.” Hini imwe yanganaga na litiro 3,67. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatatu cya Hini.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya Hini.”
Ni ihene y’ingore.
Cyangwa “inshunda.”
Cyangwa “musambana; musenga ibigirwamana.”