Kubara 16:1-50

  • Kora, Datani na Abiramu bigomeka (1-19)

  • Urubanza rwakatiwe abigometse (20-50)

16  Nuko Kora+ umuhungu wa Isuhari,+ umuhungu wa Kohati,+ umuhungu wa Lewi,+ yifatanya na Datani na Abiramu abahungu ba Eliyabu,+ na Oni umuhungu wa Peleti, bo mu muryango wa Rubeni.+  Biyemeza kurwanya Mose, bafatanyije n’abagabo b’Abisirayeli 250, bari abatware, abajyanama batoranyijwe, bakaba n’ibyamamare.  Bateranira kurwanya+ Mose na Aroni, barababwira bati: “Turabarambiwe, kuko Abisirayeli bose ari abantu bera+ kandi Yehova akaba ari hagati muri bo.+ Ni iki gituma mwishyira hejuru y’itorero rya Yehova?”  Mose abyumvise arapfukama akoza umutwe hasi.  Nuko abwira Kora n’abari bamushyigikiye bose ati: “Ejo mu gitondo Yehova azagaragaza uwo yatoranyije uwo ari we,+ uwera uwo ari we n’uwemerewe kumwegera,+ kandi uwo azatoranya+ ni we uzajya amwegera.  Nimubigenze mutya: Wowe Kora n’abagushyigikiye+ bose, mufate ibikoresho byanyu byo gutwikiraho umubavu.+  Ejo muzabishyireho amakara yaka, mushyireho n’umubavu imbere ya Yehova. Uwo Yehova azahitamo+ ni we uzaba ari uwera. Bahungu ba Lewi mwe,+ ndabarambiwe!”  Mose abwira Kora ati: “Bahungu ba Lewi mwe, nimutege amatwi.  Na n’ubu ntimuranyurwa! Ese Imana ya Isirayeli ntiyabatoranyije mu bandi Bisirayeli,+ ikabemerera kuyegera, kugira ngo muyikorere umurimo mu ihema rya Yehova kandi muhagarare imbere y’Abisirayeli mubakorere?+ 10  Ese ntiyabatoranyije mwebwe n’abavandimwe banyu bose b’Abalewi kugira ngo ibiyegereze? None murashaka no kwigarurira ubutambyi?+ 11  Kubera iyo mpamvu, wowe n’abo muri kumwe bose mwiyemeje kurwanya Yehova. Aroni ni iki ku buryo mwamwitotombera?”+ 12  Nyuma yaho Mose atumaho Datani na Abiramu,+ ari bo bahungu ba Eliyabu, ariko baravuga bati: “Ntituri bukwitabe! 13  Ibyo wadukoreye birahagije. Wadukuye mu gihugu gitemba amata n’ubuki kugira ngo utwicire mu butayu,+ none urashaka no kwigira umuyobozi wacu? 14  Igihugu gitemba amata n’ubuki+ wavuze ko uzatujyanamo ukakiduhamo umurage* w’imirima n’imizabibu, kiri he? Ese urashaka ko aba bantu bagukurikira buhumyi? Ntabwo turi buze!” 15  Mose abyumvise ararakara cyane, abwira Yehova ati: “Ntiwite ku ituro ryabo ry’ibinyampeke. Nta ndogobe yabo natwaye kandi nta n’umwe nagiriye nabi.”+ 16  Mose abwira Kora ati: “Wowe n’abagushyigikiye bose ejo muzaze imbere ya Yehova, wowe na bo na Aroni. 17  Buri wese azane igikoresho cye cyo gutwikiraho umubavu.* Ibyo bikoresho muzabishyireho umubavu, maze buri wese azane igikoresho cye imbere ya Yehova, mubizane byose uko ari 250. Namwe, wowe na Aroni, buri wese azazane igikoresho cye.” 18  Bafata ibikoresho byabo byo gutwikiraho umubavu babishyiraho amakara yaka, bashyiraho n’umubavu, bahagarara hamwe na Mose na Aroni ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 19  Kora amaze gukoranyiriza abari bamushyigikiye bose+ imbere y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo barwanye Mose na Aroni, Abisirayeli bose babona ubwiza bwa Yehova.+ 20  Nuko Yehova abwira Mose na Aroni ati: 21  “Nimwitandukanye n’aba bantu, kugira ngo mpite mbarimbura.”+ 22  Babyumvise barapfukama bakoza imitwe hasi, baravuga bati: “Mana, Mana wowe uha ubuzima abantu bose,*+ umuntu umwe arakora icyaha, urakarire Abisirayeli bose?”+ 23  Yehova asubiza Mose ati: 24  “Bwira Abisirayeli bose uti: ‘mujye kure y’amahema ya Kora, Datani na Abiramu!’”+ 25  Hanyuma Mose arahaguruka asanga Datani na Abiramu, kandi abayobozi+ b’Abisirayeli bajyana na we. 26  Abwira Abisirayeli ati: “Nimujye kure y’amahema y’aba bantu babi kandi ntimukore ku kintu cyabo cyose, kugira ngo mutarimburwa muzira icyaha cyabo.” 27  Bahita bajya kure y’ihema rya Kora, irya Datani n’irya Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagarara ku miryango y’amahema yabo, bahagararana n’abagore babo, abahungu babo n’abana babo bato. 28  Mose aravuga ati: “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe ko Yehova ari we wantumye gukora ibi byose, ko atari njye wabyihaye. 29  Aba bantu nibapfa nk’uko abandi bantu basanzwe bapfa cyangwa bakagerwaho n’igihano gisanzwe kigera ku bantu bose, araba atari Yehova wantumye.+ 30  Ariko Yehova nakora ikintu kidasanzwe, ubutaka bukasama bukabamira hamwe n’ibyabo byose, bakamanuka bajya mu Mva* ari bazima, ni bwo muri bumenye mudashidikanya ko aba bantu basuzuguye Yehova.” 31  Akimara kuvuga ayo magambo yose, ubutaka bari bahagazeho burasaduka,+ 32  burasama burabamira bo n’imiryango yabo hamwe n’abantu ba Kora bose+ n’ibyabo byose. 33  Bamanuka mu Mva ari bazima, bo n’ababo bose, ubutaka burabatwikira, bararimbuka.+ 34  Abisirayeli bose bari aho bumvise batatse barahunga, kuko bavugaga bati: “Turatinya ko ubutaka bwakwasama natwe bukatumira!” 35  Umuriro uturuka kuri Yehova+ maze utwika ba bagabo 250 barimo batwika imibavu.+ 36  Yehova abwira Mose ati: 37  “Bwira Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, akure mu muriro ibikoresho byo gutwikiraho umubavu.+ Nanone umubwire uti: ‘umene amakara abiriho, kuko ari ibyera. 38  Ibikoresho byo gutwikiraho umubavu by’abo bantu bakoze icyaha bigatuma bapfa ni ibyera. Bazabicuremo udupande turambuye dufite umubyimba muto, twomekwe ku gicaniro,*+ kuko babizanye imbere ya Yehova bigahinduka ibyera. Bizabere Abisirayeli umuburo.’”+ 39  Umutambyi Eleyazari afata ibikoresho byo gutwikiraho umubavu bicuzwe mu muringa byari byazanywe na ba bandi bishwe n’umuriro, abicuramo udupande two komeka ku gicaniro, 40  kugira ngo bijye byibutsa Abisirayeli ko nta muntu utabifitiye uburenganzira, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uzajya yigira hafi ngo atwikire umubavu imbere ya Yehova,+ kandi ngo hatazagira umera nka Kora n’abo bari kumwe. Nuko abikora nk’uko Yehova yabimubwiye binyuze kuri Mose.+ 41  Bukeye bwaho Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni+ bavuga bati: “Mwishe abantu ba Yehova.” 42  Abisirayeli bose bamaze guteranira hamwe ngo barwanye Mose na Aroni, barahindukira bareba ku ihema ryo guhuriramo n’Imana babona ritwikiriwe n’igicu, maze babona ubwiza bwa Yehova.+ 43  Mose na Aroni baza imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 44  Yehova abwira Mose ati: 45  “Muve hagati y’aba bantu mpite mbarimbura.”+ Babyumvise barapfukama bakoza imitwe hasi.+ 46  Hanyuma Mose abwira Aroni ati: “Fata igikoresho cyawe cyo gutwikiraho umubavu, ushyireho amakara yaka ukuye ku gicaniro,+ ushyireho n’umubavu, wihute ujye mu Bisirayeli utwike umubavu, kugira ngo bababarirwe,+ kuko Yehova yarakaye akabateza icyorezo.” 47  Aroni ahita afata igikoresho cyo gutwikiraho umubavu nk’uko Mose abimubwiye, arirukanka ajya mu Bisirayeli, ahageze asanga icyorezo cyatangiye kwica abantu. Nuko ashyira umubavu kuri icyo gikoresho cyo gutwikiraho umubavu, arawutwika kugira ngo abantu bababarirwe. 48  Akomeza guhagarara hagati y’abapfuye n’abari bakiri bazima. Bigeze aho icyorezo kirahagarara. 49  Abishwe n’icyo cyorezo bari 14.700, utabariyemo abapfuye bitewe na Kora. 50  Nuko icyorezo kimaze kurangira, Aroni agaruka aho Mose yari ari ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.

Ibisobanuro ahagana hasi

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “icyotero.”
Cyangwa “ibifite ubuzima byose.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.