Kubara 17:1-13

  • Inkoni ya Aroni izaho indabyo (1-13)

17  Yehova abwira Mose ati:  “Saba buri muryango w’Abisirayeli uzane inkoni, zizanwe n’abatware b’imiryango bose bakurikije abo bakomokaho,+ bazane inkoni 12. Uzandike izina rya buri wese ku nkoni ye.  Izina rya Aroni uzaryandike ku nkoni y’umuryango wa Lewi, kuko buri mutware w’umuryango azazana inkoni imwe.  Uzazishyire mu ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere y’isanduku irimo Amategeko Icumi,*+ aho njya mbiyerekera.+  Inkoni y’umuntu uzatoranywa+ izazana indabyo kandi nzacecekesha Abisirayeli banyitotombera,+ namwe bakabitotombera.”+  Mose abibwira Abisirayeli maze abatware babo bose bamuzanira inkoni, buri mutware azana inkoni imwe. Bazana inkoni 12 bakurikije imiryango ya ba sekuruza. Inkoni ya Aroni yari imwe muri zo.  Mose ashyira izo nkoni imbere ya Yehova mu ihema* ririmo isanduku irimo Amategeko.*  Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ririmo isanduku irimo Amategeko, asanga inkoni ya Aroni wari uhagarariye umuryango wa Lewi yazanye indabyo. Izo ndabyo zararabije maze zizaho imbuto zihishije z’igiti cy’umuluzi.  Mose akura izo nkoni zose imbere ya Yehova azizana imbere y’Abisirayeli bose. Barazitegereza, buri wese afata inkoni ye. 10  Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Subiza inkoni ya Aroni+ imbere y’isanduku irimo Amategeko ihagume, ibere umuburo+ abashaka kwigomeka,+ bareke kunyitotombera kugira ngo badapfa.” 11  Mose ahita abigenza atyo, akora ibyo Yehova yamutegetse. 12  Abisirayeli babwira Mose bati: “Twese tugiye gupfa, turapfuye, turashize. 13  Umuntu wese uzegera ihema rya Yehova azapfa!+ Ubu se twese ni uku tugiye gupfa?”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Isanduku y’Igihamya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”