Kubara 18:1-32

  • Ibigenewe Abatambyi (8-19)

    • Isezerano rihoraho (19)

  • Abalewi bahabwaga icya cumi kandi na bo bakagitanga (20-32)

18  Yehova abwira Aroni ati: “Wowe n’abahungu bawe n’abazagukomokaho nimurenga ku mategeko arebana n’ahera muzabihanirwa. Kandi wowe n’abahungu bawe nimwica amategeko arebana n’umurimo wanyu w’ubutambyi muzabihanirwa.  Uzazane abavandimwe bawe bo mu muryango wa Lewi, ari wo muryango ukomokamo, kugira ngo bagufashe wowe n’abahungu bawe, mu mirimo mukorera imbere y’ihema ririmo isanduku irimo Amategeko Icumi.*  Bazajya bakora imirimo ubahaye, bakore n’imirimo bashinzwe kugukorera mu ihema hose. Icyakora ntibazegere ibikoresho by’ahera n’igicaniro kugira ngo badapfa, namwe mugapfa.  Bazafatanye nawe kandi bajye bakora imirimo bashinzwe mu ihema ryo guhuriramo n’Imana n’imirimo y’ihema yose. Ntihakagire umuntu utabifitiye uburenganzira* ubegera.  Muzakore imirimo mushinzwe ikorerwa ahera n’imirimo yanyu irebana n’igicaniro kugira ngo Imana itongera kurakarira Abisirayeli.  Natoranyije abavandimwe banyu b’Abalewi mu bandi Bisirayeli ndababaha. Bazaba aba Yehova kandi bazakora imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.  Wowe n’abahungu bawe muzasohoze neza umurimo wanyu w’ubutambyi, haba ku gicaniro cyangwa imbere ya rido. Uwo murimo ni uwanyu. Mbahaye impano y’umurimo w’ubutambyi, kandi umuntu wese uzegera ihema atabifitiye uburenganzira azicwe.”  Yehova yongera kubwira Aroni ati: “Njye ubwanjye naguhaye inshingano yo kwita ku maturo bantura. Amaturo yera yose Abisirayeli bantura narayaguhaye burundu wowe n’abahungu bawe.  Mu bintu byera bikurwa ku bitambo bitwikwa n’umuriro, dore ibizaba ibyawe: Ibitambo byose abantu bantura, hakubiyemo ituro ry’ibinyampeke, igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho icyaha. Ni ibintu byera cyane bigenewe wowe n’abahungu bawe. 10  Ujye ubirira ahantu hera. Umuntu w’igitsina gabo wese azabiryeho. Bizakubere ikintu cyera. 11  Amaturo yose Abisirayeli batanga hamwe n’ibitambo byabo bizunguzwa, narabiguhaye burundu wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Umuntu wese wo mu rugo rwawe utanduye ashobora kubiryaho. 12  “Nabahaye amavuta meza kurusha ayandi yose, divayi nshya iryoshye kurusha izindi zose n’ibinyampeke biva mu myaka yeze mbere Abisirayeli bazanira Yehova. 13  Imyaka yeze mbere mu mirima yabo yose bazajya bazanira Yehova, izaba iyanyu. Umuntu wese wo mu rugo rwawe utanduye* ashobora kuyiryaho. 14  “Ikintu cyose cyo muri Isirayeli cyeguriwe Imana burundu kizaba icyanyu. 15  “Abana b’imfura bose n’amatungo yose yavutse mbere Abisirayeli bazajya bazanira Yehova, azaba ayanyu. Ariko abana b’imfura uzabatangire ingurane, n’amatungo yavutse mbere yanduye* na yo uzayatangire ingurane.* 16  Abana b’imfura cyangwa amatungo yavutse mbere, bifite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru, uzabitangire ingurane, ukurikije igiciro kemejwe ni ukuvuga garama 57* z’ifeza yapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera.* 17  Icyakora ikimasa, isekurume y’intama n’ihene byavutse mbere, ntuzabitangire ingurane kuko ari ibyera. Amaraso yabyo uzayaminjagire ku gicaniro. Ibinure byabyo uzabitwike bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo ishimishe Yehova. 18  Inyama zabyo zizaba izawe. Zizaba izawe nk’uko inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa n’itako ry’iburyo na byo ari ibyawe. 19  Amaturo yera yose Abisirayeli bazatura Yehova, narayaguhaye burundu wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Ni isezerano rihoraho* Yehova yagiranye nawe n’abazagukomokaho, kugeza iteka ryose.” 20  Yehova yongera kubwira Aroni ati: “Ntuzahabwa umurage mu gihugu cyabo kandi nta mugabane uzagira hagati muri bo. Ni njye uzajya ukwitaho nguhe ibyo ukeneye* mu bandi Bisirayeli. 21  “Abahungu ba Lewi nabahaye kimwe cya cumi ngo kibe umurage mu Bisirayeli, kibabere igihembo cy’umurimo bakora, ari wo murimo wo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 22  Abisirayeli ntibazongere kuza hafi y’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Baramutse babikoze baba bakoze icyaha kandi bapfa. 23  Abalewi bazajya bakora umurimo wo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kandi ni bo bazajya bahanirwa ibyaha abantu bazakora ku birebana n’ahantu hera. Iri ni ryo tegeko rihoraho kuri mwe n’abazabakomokaho: Abalewi ntibazahabwe umurage mu Bisirayeli. 24  Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova, nagihaye Abalewi ngo kibe umurage wabo. Ni yo mpamvu nababwiye nti: ‘Ntibazahabwe umurage mu Bisirayeli.’” 25  Nuko Yehova abwira Mose ati: 26  “Ubwire Abalewi uti: ‘Abisirayeli bazajya babaha kimwe cya cumi nabatse nkakibaha ngo kibabere umurage. Kuri icyo kimwe cya cumi, namwe mujye mukuraho kimwe cya cumi mugiture Yehova. 27  Iryo ni ryo rizafatwa nk’ituro ryanyu ry’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho imyaka, ribe nk’ituro rya divayi yo mu rwengero cyangwa ituro ry’amavuta rivuye aho bayakamurira. 28  Uko ni ko muzaha Yehova ituro mukuye ku bya cumi byose muzajya muhabwa n’Abisirayeli. Kuri ibyo bya cumi, mujye mukuraho ituro rya Yehova murihe umutambyi Aroni. 29  Ku maturo yose muzajya muhabwa, mujye mukuraho amaturo y’ubwoko bwose arusha ayandi kuba meza muyature Yehova, abe ikintu cyera kivanywe kuri ayo maturo.’ 30  “Ubwire Abalewi uti: ‘Nimutanga ibyiza kurusha ibindi mukuye kuri ayo maturo, ibisigaye bizababere nk’umusaruro wo ku mbuga bahuriraho imyaka, nka divayi yo mu rwengero cyangwa amavuta avuye aho bayakamurira. 31  Mujye mubirira aho mushaka hose, mwe n’imiryango yanyu, kuko ari igihembo cy’imirimo mukorera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 32  Nimutanga ibyiza kuruta ibindi kuri ayo maturo muhabwa, bizatuma mutabarwaho icyaha. Ntimugakoreshe nabi ibintu byera by’Abisirayeli kugira ngo mudapfa.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Ihema ry’Igihamya.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha risobanura “umunyamahanga.” Ni ukuvuga, umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni.
Cyangwa “udahumanye.”
Cyangwa “ahumanye.”
Cyangwa “incungu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 5.” Shekeli 1 yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli y’ahera.” Shekeli yanganaga na gera 20. Gera yanganaga na garama 0,57. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “isezerano ridahinduka.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “isezerano ry’umunyu.”
Cyangwa “ni njye mugabane wawe.”