Kubara 19:1-22

  • Inka y’ibihogo n’amazi yo kwiyeza (1-22)

19  Yehova abwira Mose na Aroni ati:  “Iri ni ryo tegeko Yehova atanze: ‘bwira Abisirayeli bagushakire inka y’ibihogo* idafite ikibazo*+ kandi itarigeze ikoreshwa imirimo.  Muzayihe umutambyi Eleyazari, ayishorere ayijyane inyuma y’inkambi, bayibagire imbere ye.  Hanyuma umutambyi Eleyazari azafate ku maraso yayo, ayakozemo urutoki, ayaminjagire karindwi aherekeye umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+  Bazayitwike areba. Uruhu rwayo, inyama zayo, amaraso yayo n’ibyo mu mara* bizatwikwe.+  Umutambyi azafate urukwi rw’igiti cy’isederi, agati kitwa hisopu+ n’ubudodo bw’umutuku, abijugunye mu muriro barimo gutwikiramo iyo nka.  Umutambyi azamese imyenda ye, akarabe, hanyuma abone kugaruka mu nkambi. Ariko azaba yanduye* kugeza nimugoroba.  “‘Uwatwitse iyo nka azamese imyenda ye kandi akarabe. Azaba yanduye kugeza nimugoroba.  “‘Umuntu utanduye azayore ivu ry’iyo nka,+ arishyire inyuma y’inkambi ahantu hatanduye.* Rizabikwe kugira ngo rijye rishyirwa mu mazi yo kwiyeza+ akoreshwa n’Abisirayeli. Ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 10  Uzayora ivu ry’iyo nka, azamese imyenda ye kandi abe yanduye kugeza nimugoroba. “‘Iryo rizabere Abisirayeli n’abanyamahanga itegeko rihoraho.+ 11  Umuntu wese uzakora ku muntu wapfuye,* na we azamare iminsi irindwi yanduye.+ 12  Ku munsi wa gatatu uwo muntu azakoreshe ayo mazi yiyeze, maze ku munsi wa karindwi abe atanduye. Ariko ku munsi wa gatatu natiyeza, ku munsi wa karindwi azaba acyanduye. 13  Umuntu wese uzakora ku muntu wapfuye uwo ari we wese ariko ntiyiyeze, azicwe+ kuko azaba yanduje ihema rya Yehova.+ Kubera ko ataminjagiweho amazi yo kwiyeza,+ azakomeza kuba umuntu wanduye. Uwo muntu azaba acyanduye. 14  “‘Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa nihagira umuntu upfira mu ihema: Umuntu wese uzinjira muri iryo hema n’umuntu wese uzaba aririmo, azamare iminsi irindwi yanduye. 15  Igikoresho cyose kidapfundikiye neza, kizaba cyanduye.+ 16  Umuntu wese uzaba ari mu gasozi agakora ku muntu wicishijwe inkota cyangwa ku murambo cyangwa ku igufwa ry’umuntu cyangwa agakora ku mva, azamare iminsi irindwi yanduye.+ 17  Bazafate ivu rya cya gitambo cyo kubabarirwa ibyaha barishyire mu kintu maze barisukeho amazi meza. 18  Hanyuma umuntu utanduye+ azafate agati kitwa hisopu+ agakoze muri ayo mazi, ayaminjagire ku ihema, ku bikoresho byose, ku bantu bose bari baririmo, no ku muntu wakoze ku igufwa cyangwa uwakoze ku muntu wicishijwe inkota cyangwa ku murambo cyangwa uwakoze ku mva. 19  Ku munsi wa gatatu no ku munsi wa karindwi, uwo muntu utanduye azaminjagire ayo mazi kuri uwo muntu wanduye, kandi kuri uwo munsi wa karindwi azaba amuhanaguyeho icyaha cye.+ Azamese imyenda ye kandi akarabe. Ku mugoroba azaba atanduye. 20  “‘Ariko umuntu wanduye utazakora umuhango wo kwiyeza, azicwe+ kuko azaba yanduje ihema rya Yehova. Azaba ataminjagiweho amazi yo kwiyeza. Azaba yanduye. 21  “‘Iri rizababere itegeko rihoraho: Umuntu uminjagira amazi yo kwiyeza+ cyangwa umuntu uyakoraho azamese imyenda ye. Azaba yanduye kugeza nimugoroba. 22  Ikintu cyose umuntu wanduye azakoraho kizaba cyanduye, kandi umuntu wese uzagikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ibara rijya gusa n’ikigina cyangwa rijya gutukura. Hari n’abavuga ko risa na shokora.
Cyangwa “idafite inenge.”
Cyangwa “amayezi.”
Cyangwa “ahumanye.”
Cyangwa “hadahumanye.”
Cyangwa “umurambo w’umuntu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubugingo.”