Kubara 2:1-34

  • Amahema ajye ashingwa mu matsinda agizwe n’imiryango itatu (1-34)

    • Mu burasirazuba, itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Yuda (3-9)

    • Mu majyepfo, itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Rubeni (10-16)

    • Hagati, itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Lewi (17)

    • Mu burengerazuba, itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu (18-24)

    • Mu majyaruguru, itsinda rihagarariwe n’umuryango wa Dani (25-31)

    • Umubare w’abagabo bose babaruwe (32-34)

2  Nuko Yehova abwira Mose na Aroni ati:  “Buri wese mu Bisirayeli ajye ashinga ihema rye mu itsinda abarizwamo ry’imiryango itatu, hafi y’ikimenyetso kiranga umuryango akomokamo. Amahema yabo ajye arebana n’ihema ryo guhuriramo n’Imana kandi abe arikikije.  “Abazajya bashinga amahema mu burasirazuba, ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Yuda, hakurikijwe amatsinda barimo.* Umukuru w’umuryango wa Yuda ni Nahashoni umuhungu wa Aminadabu.  Ingabo ze zabaruwe ni 74.600.  Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Yuda ni abo mu muryango wa Isakari. Umukuru w’umuryango wa Isakari ni Netaneli umuhungu wa Suwari.  Ingabo ze zabaruwe ni 54.400.  Abandi bazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Yuda ni abakomoka kuri Zabuloni. Umukuru w’abakomoka kuri Zabuloni ni Eliyabu umuhungu wa Heloni.  Ingabo ze zabaruwe ni 57.400.  “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Yuda, ni 186.400. Abo ni bo bazajya babanza kugenda. 10  “Abazajya bashinga amahema mu majyepfo ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Rubeni, hakurikijwe amatsinda barimo. Umukuru w’abakomoka kuri Rubeni ni Elisuri umuhungu wa Shedewuri. 11  Ingabo ze zabaruwe ni 46.500. 12  Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Rubeni ni abakomoka kuri Simeyoni. Umukuru w’abakomoka kuri Simeyoni ni Shelumiyeli umuhungu wa Surishadayi. 13  Ingabo ze zabaruwe ni 59.300. 14  Abandi bazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Rubeni ni abakomoka kuri Gadi. Umukuru w’abakomoka kuri Gadi ni Eliyasafu umuhungu wa Reweli. 15  Ingabo ze zabaruwe ni 45.650. 16  “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Rubeni, ni 151.450. Abo nibo bazajya bagenda ari aba kabiri. 17  “Igihe cyo kwimura ihema ryo guhuriramo n’Imana nikigera, inkambi y’Abalewi ijye iba iri hagati y’izindi. “Uko bagiye bashinga amahema yabo ni ko bazajya bagenda buri wese mu mwanya we, bakurikije amatsinda y’imiryango itatu barimo. 18  “Abazajya bashinga amahema mu burengerazuba ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu hakurikijwe amatsinda barimo. Umukuru w’abakomoka kuri Efurayimu ni Elishama umuhungu wa Amihudi. 19  Ingabo ze zabaruwe ni 40.500. 20  Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Efurayimu ni abakomoka kuri Manase. Umukuru w’abakomoka kuri Manase ni Gamaliyeli umuhungu wa Pedasuri. 21  Ingabo ze zabaruwe ni 32.200. 22  Abandi bazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Efurayimu ni abakomoka kuri Benyamini. Umukuru w’abakomoka kuri Benyamini ni Abidani umuhungu wa Gideyoni. 23  Ingabo ze zabaruwe ni 35.400. 24  “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu ni 108.100. Abo ni bo bazajya bagenda ari aba gatatu. 25  “Abazajya bakambika mu majyaruguru ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Dani, hakurikijwe amatsinda barimo. Umukuru w’abakomoka kuri Dani ni Ahiyezeri umuhungu wa Amishadayi. 26  Ingabo ze zabaruwe ni 62.700. 27  Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Dani ni abakomoka kuri Asheri. Umukuru w’abakomoka kuri Asheri ni Pagiyeli umuhungu wa Okirani. 28  Ingabo ze zabaruwe ni 41.500. 29  Abandi bazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Dani ni abakomoka kuri Nafutali. Umukuru w’abakomoka kuri Nafutali ni Ahira umuhungu wa Enani. 30  Ingabo ze zabaruwe ni 53.400. 31  “Ingabo zose zabaruwe mu nkambi yari ihagarariwe na Dani ni 157.600. Abo ni bo bazajya bagenda ari aba nyuma hakurikijwe itsinda ry’imiryango itatu barimo.” 32  Abo ni bo babaruwe mu Bisirayeli hakurikijwe imiryango bakomokamo. Abantu bose bari mu nkambi babaruwe bashobora kujya mu ngabo ni 603.550. 33  Ariko Abalewi ntibabaruwe mu bandi Bisirayeli, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 34  Abisirayeli bakora ibyo Yehova yategetse Mose byose. Uko ni ko bashingaga amahema mu matsinda y’imiryango itatu kandi ni na ko bagendaga, buri wese mu muryango we, bakurikije imiryango bakomokamo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurikijwe imitwe y’ingabo barimo.”