Kubara 21:1-35

  • Umwami wa Aradi atsindwa (1-3)

  • Inzoka y’umuringa (4-9)

  • Abisirayeli bazenguruka akarere ka Mowabu (10-20)

  • Sihoni umwami w’Abamori atsindwa (21-30)

  • Ogi umwami w’Abamori atsindwa (31-35)

21  Umwami wa Aradi w’Umunyakanani+ wari utuye i Negebu yumvise ko Abisirayeli baje baturutse mu nzira ya Atarimu, arabatera, atwara bamwe muri bo.  Nuko Abisirayeli bagirana na Yehova isezerano* rigira riti: “Nudufasha tugatsinda aba bantu, natwe tuzarimbura imijyi yabo.”  Yehova yumvira Abisirayeli arabafasha batsinda Abanyakanani, barabarimbura, barimbura n’imijyi yabo. Aho hantu bahita Horuma.*+  Igihe bavaga ku Musozi wa Hori,+ banyuze mu nzira yo ku Nyanja Itukura kugira ngo batanyura mu gihugu cya Edomu.+ Nuko bakiri mu nzira, abantu batangira kunanirwa bitewe n’urugendo.  Bitotombera Imana na Mose+ bati: “Kuki mwadukuye muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Nta byokurya bihaba, nta n’amazi ahari,+ kandi twazinutswe iyi ngirwamugati.”+  Nuko Yehova abateza inzoka z’ubumara zirabarya, hapfa Abisirayeli benshi.+  Hanyuma abantu basanga Mose baramubwira bati: “Twakoze icyaha kuko twitotombeye Yehova, nawe tukakwitotombera.+ Twingingire Yehova adukize izi nzoka.” Mose abasabira imbabazi.+  Yehova abwira Mose ati: “Cura inzoka y’ubumara uyimanike ku giti. Umuntu naribwa n’inzoka, ajye areba iyo nzoka icuzwe mu muringa kugira ngo adapfa.”  Mose ahita acura inzoka mu muringa+ ayimanika ku giti.+ Iyo umuntu yaribwaga n’inzoka maze akareba iyo nzoka icuzwe mu muringa, ntiyapfaga.+ 10  Hanyuma Abisirayeli bava aho bashinga amahema ahitwa Oboti.+ 11  Bava ahitwa Oboti bashinga amahema ahitwa Iye-abarimu,+ mu butayu buteganye n’i Mowabu, mu ruhande rw’iburasirazuba. 12  Barahava bashinga amahema mu Kibaya cya Zeredi.+ 13  Bavuye aho bashinga amahema mu karere ka Arunoni+ kari mu butayu butangirira ku mupaka w’igihugu cy’Abamori. Ikibaya cya Arunoni ni wo mupaka w’i Mowabu, ugabanya igihugu cy’i Mowabu n’icy’Abamori. 14  Aho handitswe mu gitabo cy’Intambara za Yehova ngo: “Vahebu y’i Sufu n’ibibaya bya Arunoni. 15  Ibyo bibaya bigenda bigana aho umujyi wa Ari uri, bigakomeza bikagera ku mupaka w’i Mowabu.” 16  Nuko barahava bajya i Beri. Aho hantu hari iriba kandi ni ho Yehova yabwiriye Mose ati: “Koranyiriza hamwe abantu maze mbahe amazi.” 17  Icyo gihe Abisirayeli batangira kuririmba iyi ndirimbo bavuga bati: “Wa riba we, dudubiza! (Nimuriririmbire!) 18  Ni iriba ryacukuwe n’ibikomangoma, ricukurwa n’abanyacyubahiro,Bakoresheje inkoni zabo z’ubutware, inkoni zabo bwite.” Nuko Abisirayeli bava muri ubwo butayu bajya i Matana. 19  Bavuye i Matana bajya i Nahaliyeli, bavuye i Nahaliyeli bajya i Bamoti.+ 20  Bava i Bamoti bajya mu kibaya kiri mu karere k’i Mowabu,+ aherekeye hejuru ku Musozi wa Pisiga,+ uri hejuru y’akarere ka Yeshimoni.*+ 21  Nuko Abisirayeli batuma abantu ku mwami w’Abamori witwa Sihoni ngo bamubwire bati:+ 22  “Reka tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu kandi nta riba tuzanywaho amazi. Tuzanyura mu nzira yitwa inzira y’umwami, kugeza aho tuzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.”+ 23  Ariko Sihoni ntiyemerera Abisirayeli kunyura mu gihugu cye, ahubwo akoranya ingabo ze zose bajya kurwana n’Abisirayeli, bahurira mu butayu. Bageze i Yahasi batangira kurwana na bo.+ 24  Nuko Abisirayeli babicisha inkota,+ bigarurira igihugu cyabo+ uhereye kuri Arunoni+ ukageza kuri Yaboki,+ hafi y’igihugu cy’Abamoni, kuko Yazeri+ ari umupaka w’igihugu cy’Abamoni.+ 25  Abisirayeli bigarurira iyo mijyi yose, batura mu mijyi yose y’Abamori,+ batura i Heshiboni no mu midugudu ihakikije yose. 26  Heshiboni yari umujyi wa Sihoni, umwami w’Abamori. Ni we wari wararwanye n’umwami w’i Mowabu, amutwara igihugu cye cyose kugeza ku kibaya cya Arunoni. 27  Ni ho havuye imvugo yo kuninura* igira iti: “Ngwino i Heshiboni. Umujyi wa Sihoni niwubakwe kandi ukomere. 28  Kuko umuriro waturutse i Heshiboni, ikirimi cy’umuriro kigaturuka mu mujyi wa Sihoni. Cyatwitse Ari y’i Mowabu n’abategetsi b’udusozi twa Arunoni. 29  Uhuye n’ibibazo bikomeye Mowabu we! Bantu ba Kemoshi mwe, murapfuye murashize!+ Azatuma abahungu be baba impunzi n’abakobwa be babohwe, bajyanwe kwa Sihoni umwami w’Abamori. 30  Nimuze tubatere. Ab’i Heshiboni kugeza i Diboni+ bazarimbuka. Nimuze tuharimbure tugeze i Nofaki. Umuriro uzahatwika ugeze i Medeba.”+ 31  Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy’Abamori. 32  Mose yohereza abantu ngo bajye kuneka* i Yazeri.+ Bafata imidugudu ihakikije kandi birukana Abamori bari bahatuye. 33  Hanyuma bahindura icyerekezo bazamukira mu Nzira y’i Bashani. Ogi+ umwami w’i Bashani aza kurwana na bo ari kumwe n’ingabo ze zose, ngo barwanire ahitwa Edureyi.+ 34  Yehova abwira Mose ati: “Ntimumutinye,+ kuko nzabafasha mukamutsinda we n’ingabo ze zose, kandi nkabaha igihugu cye.+ Muzamukorere nk’ibyo mwakoreye Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.”+ 35  Nuko baramwica, bica abahungu be n’ingabo ze zose, ntihasigara n’umwe.+ Hanyuma bigarurira igihugu cye.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bahigira Yehova umuhigo.”
Bisobanura ngo: “Ahagenewe kurimburwa.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ubutayu.”
Kuninura ni ukubwira umuntu amagambo asa n’aho ari meza ariko mu by’ukuri ari mabi.
Cyangwa “gutata.”