Kubara 22:1-41

  • Balaki atuma kuri Balamu (1-21)

  • Indogobe ya Balamu ivuga (22-41)

22  Nuko Abisirayeli bava aho bashinga amahema mu bibaya by’ubutayu bw’i Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.  Balaki umuhungu wa Sipori amenya ibyo Abisirayeli bari barakoreye Abamori byose.  Abamowabu batinya cyane Abisirayeli kuko bari benshi, babakura umutima.  Abamowabu babwira abatware b’i Midiyani bati: “Aba bantu bazamaraho abadukikije bose nk’uko ikimasa kimara ubwatsi aho kirisha.” Icyo gihe Balaki umuhungu wa Sipori ni we wari umwami w’i Mowabu.  Yohereza abantu ngo bajye kureba Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori, hafi y’uruzi rwa Ufurate rwo mu gihugu yavukiyemo, maze bamubwire bati: “Dore hari abantu bavuye muri Egiputa. Buzuye ahantu hose, kandi bashinze amahema hafi y’igihugu cyanjye.  None ndakwinginze ngwino usabire aba bantu ibyago* kuko bandusha imbaraga. Wenda nashobora kubatsinda nkabirukana mu gihugu. Nzi ko uwo usabiye umugisha awuhabwa, kandi uwo usabiye ibyago bimugeraho.”  Nuko abatware b’i Mowabu n’abatware b’i Midiyani bafata urugendo, bajya kureba Balamu bajyanye n’impano zo kumuha kugira ngo asabire ibyago Abisirayeli. Bamugezeho bamubwira ubutumwa bwa Balaki.  Arababwira ati: “Nimurare hano iri joro, ibyo Yehova ari bumbwire ni byo nzababwira.” Nuko abatware b’i Mowabu barara kwa Balamu.  Imana isanga Balamu* iramubaza iti: “Bariya bantu bari iwawe ni ba nde?” 10  Nuko Balamu asubiza Imana y’ukuri ati: “Balaki umuhungu wa Sipori umwami w’i Mowabu, yantumyeho ati: 11  ‘Dore hari abantu bavuye muri Egiputa kandi buzuye ahantu hose. None ngwino umfashe ubasabire ibyago. Wenda nashobora kubarwanya nkabirukana.’” 12  Ariko Imana ibwira Balamu iti: “Ntujyane na bo. Ntusabire abo bantu ibyago kuko bahawe umugisha.” 13  Bukeye Balamu arabyuka abwira abatware ba Balaki ati: “Nimwisubirire mu gihugu cyanyu, kuko Yehova yanze ko njyana namwe.” 14  Abatware b’i Mowabu barahaguruka basanga Balaki, baramubwira bati: “Balamu yanze kuzana natwe.” 15  Ariko Balaki yohereza abandi batware barusha aba mbere ubwinshi n’icyubahiro. 16  Na bo bajya kwa Balamu baramubwira bati: “Balaki umuhungu wa Sipori yavuze ati: ‘Ndakwinginze, ntihagire ikikubuza kuza, 17  kuko nzaguhesha icyubahiro cyinshi, kandi icyo uzavuga cyose nzagikora. None ndakwinginze, ngwino umfashe usabire aba bantu ibyago.’” 18  Ariko Balamu asubiza abagaragu ba Balaki ati: “Niyo Balaki yampa inzu ye yuzuye ifeza na zahabu, sinshobora gukora ikintu kinyuranyije n’itegeko rya Yehova Imana yanjye cyaba icyoroheje cyangwa igikomeye. 19  Icyakora namwe nimurare hano iri joro, kugira ngo numve ikindi Yehova ari bumbwire.” 20  Nuko Imana isanga Balamu nijoro iramubwira iti: “Niba aba bantu baje kuguhamagara, haguruka ujyane na bo. Ariko rero, ibyo nzakubwira ni byo uzavuga.” 21  Mu gitondo Balamu arabyuka atunganya indogobe ye, maze ajyana n’abatware b’i Mowabu. 22  Ariko Balamu agiye, Imana irarakara cyane. Umumarayika wa Yehova ahagarara mu nzira kugira ngo amutangire. Balamu yari ahetswe n’indogobe ye, ari kumwe n’abagaragu be babiri. 23  Iyo ndogobe ibonye umumarayika wa Yehova ahagaze mu nzira afite inkota mu ntoki, ishaka kuva mu nzira ngo ice mu murima, ariko Balamu arayikubita kugira ngo ayigarure mu nzira. 24  Umumarayika wa Yehova ahagarara mu kayira gato kari hagati y’inkuta z’amabuye zari zizitiye imirima y’imizabibu. 25  Indogobe ibonye umumarayika wa Yehova, itangira kwegera urukuta cyane, bituma ibyigira ikirenge cya Balamu ku rukuta, arongera arayikubita. 26  Umumarayika wa Yehova arongera yigira imbere ahagarara ahantu hafunganye, aho bitashobokaga gukatira iburyo cyangwa ibumoso. 27  Iyo ndogobe yari ihetse Balamu ibonye umumarayika wa Yehova iraryama. Nuko Balamu ararakara ayikubita inkoni ye. 28  Amaherezo Yehova atuma iyo ndogobe ivuga, maze ibaza Balamu iti: “Nagukoreye iki cyatumye unkubita inshuro eshatu zose?” 29  Balamu asubiza iyo ndogobe ati: “Ni uko uri kuntesha umutwe. Iyo nza kugira inkota mba nakwishe!” 30  Iyo ndogobe ibaza Balamu iti: “Si ndi indogobe yawe wagenzeho mu buzima bwawe bwose kugeza uyu munsi? Ese hari ubwo nigeze ngukorera ibintu nk’ibi?” Arayisubiza ati: “Oya!” 31  Yehova atuma Balamu abona umumarayika wa Yehova ahagaze mu nzira afite inkota mu ntoki. Balamu ahita apfukama hasi akoza umutwe ku butaka. 32  Nuko umumarayika wa Yehova aramubaza ati: “Kuki wakubise indogobe yawe inshuro eshatu zose? Njye ubwanjye naje kugutangira, kuko urugendo rwawe rudahuje n’ibyo nshaka. 33  Indogobe yambonye igerageza kumpunga inshuro eshatu zose. Iyo itaza kumpunga, mba nakwishe ariko yo nkayihorera.” 34  Balamu abwira umumarayika wa Yehova ati: “Nakoze icyaha, kuko ntamenye ko ari wowe wari uhagaze mu nzira uje kuntangira. Niba rero ubona ko bidakwiriye, reka nsubireyo.” 35  Umumarayika wa Yehova abwira Balamu ati: “Jyana n’aba bantu, ariko icyo nzakubwira ni cyo uzavuga.” Nuko Balamu arakomeza ajyana n’abatware ba Balaki. 36  Balaki yumvise ko Balamu aje, ahita ajya kumusanganira mu mujyi w’i Mowabu uri ku kibaya cya Arunoni, ku mupaka w’igihugu cye. 37  Balaki abaza Balamu ati: “Ko nagutumyeho abantu ngo uze, kuki utaje? Ese utekereza ko kuguhesha icyubahiro cyinshi byananira?” 38  Balamu asubiza Balaki ati: “Dore noneho naje. Ariko sinemerewe kuvuga ibyo nishakiye. Ibyo Imana izambwira ni byo byonyine nzavuga.” 39  Nuko Balamu ajyana na Balaki bagera i Kiriyati-Husoti. 40  Balaki atamba ibitambo by’inka n’intama kandi yohererezaho Balamu n’abatware bari kumwe na we. 41  Mu gitondo Balaki ajya gufata Balamu amuzamukana i Bamoti-Bayali kugira ngo ashobore kubona Abisirayeli bose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umvumire aba bantu.”
Birashoboka ko Imana yamwoherereje umumarayika wayo, cyangwa ikamwiyereka mu iyerekwa.