Kubara 24:1-25

  • Ijambo rya 3 rya Balamu (1-11)

  • Ijambo rya 4 rya Balamu (12-25)

24  Balamu abonye ko Yehova yishimiye guha Isirayeli umugisha, ntiyongera kujya kubaza niba hari ibyago+ bizagera ku Bisirayeli, nk’uko yari yabigenje mbere, ahubwo yerekeza amaso mu butayu.  Balamu yitegereje Abisirayeli abona bashinze amahema bakurikije imiryango yabo,+ maze umwuka w’Imana umuzaho.+  Nuko aravuga ati:+ “Aya ni yo magambo ya Balamu umuhungu wa Bewori,Amagambo y’umunyambaraga ufite ijisho rireba cyane,   Amagambo y’uwumva ibyo Imana ivuga,Uwari ufite amaso areba cyane ubwo yituraga hasi,+Akabona ibyo Ishoborabyose yamweretse:   Mbega ukuntu amahema yawe ari meza Yakobo we! Amahema yawe ni meza Isirayeli we!+   Agiye mu cyerekezo kimwe nk’ibibaya,+Ameze nk’ubusitani buteye ku mugezi. Ameze nk’ibiti Yehova yateye bivamo imibavu,*Nk’ibiti by’amasederi biteye hafi y’amazi.   Amazi akomeza gutemba ava mu bivomesho bye bibiri by’uruhu,Imbuto* ze ziteye hafi y’amazi menshi.+ Umwami we+ azarusha Agagi gukomera,+Kandi ubwami bwe buzakomera cyane.+   Imana imukuye muri Egiputa. Ikoresha imbaraga zayo imurwanirira nk’uko ikimasa cy’ishyamba gikoresha amahembe yacyo. Isirayeli azarimbura abantu bo mu bihugu bimurwanya,+Azahekenya amagufwa yabo, ayajanjaguze imyambi ye.   Arasutama, akaryama nk’intare. Ko ameze nk’intare, ni nde watinyuka kumushotora? Abamusabira umugisha na bo bazawuhabwa,Abamusabira ibyago ni bo bizageraho.”+ 10  Nuko Balaki arakarira Balamu cyane akomanya ibiganza bitewe n’uburakari, aramubwira ati: “Naguhamagaye ngira ngo umfashe usabire abanzi banjye ibyago+ none dore ubasabiye imigisha myinshi inshuro eshatu zose! 11  Hoshi genda subira iwanyu. Nari nariyemeje kuguhesha icyubahiro+ none dore Yehova atumye utakibona.” 12  Balamu na we asubiza Balaki ati: “None se sinari nabwiye abantu wantumyeho nti: 13  ‘nubwo Balaki yampa inzu ye yuzuye ifeza na zahabu, sinarenga ku itegeko rya Yehova ngo nkore ibyo nishakiye byaba ibyiza cyangwa ibibi, ko ahubwo icyo Yehova azavuga ari cyo nzavuga’?+ 14  Ubu nsubiye iwacu. Ariko ngwino mbanze nkubwire icyo Abisirayeli bazakorera abantu bawe mu bihe bizaza.” 15  Nuko aravuga ati:+ “Aya ni yo magambo ya Balamu umuhungu wa Bewori,Amagambo y’umuntu ufite ijisho rireba cyane,+ 16  Amagambo y’uwumva ibyo Imana ivuga,Akagira ubumenyi buturuka ku Isumbabyose,Uwari ufite amaso areba cyane ubwo yituraga hasi,Akabona ibyo Ishoborabyose yamweretse: 17  Ndareba umuntu wo mu gihe kizaza. Ndamwitegereza, ariko aracyari kure. Inyenyeri+ izaturuka kuri Yakobo,Inkoni y’ubutware+ izava mu bazakomoka kuri Isirayeli.+ Azamenagura umutwe wa Mowabu,+Amene imitwe abagome bose. 18  Edomu bazayifata,+Seyiri+ izafatwa n’abanzi bayo,+Ariko Isirayeli yo izerekana ubutwari bwayo. 19  Uzakomoka kuri Yakobo azatsinda,+Azarimbura uzarokoka muri uwo mujyi wese.” 20  Abonye Abamaleki aravuga ati: “Abamaleki ni bo babaye aba mbere* mu bindi bihugu,+Ariko amaherezo bazarimbuka burundu.”+ 21  Abonye Abakeni+ aravuga ati: “Utuye ahantu hari umutekano kandi hubatse ku rutare. 22  Ariko hazaza umuntu atwike Abakeni bashireho. Ese hazashira igihe kingana iki mbere y’uko Abashuri babajyana muri imbohe?” 23  Nuko akomeza avuga ati: “Mbega ibyago! Ni nde uzarokoka Imana nikora ibyo byose? 24  Hazaza amato aturutse ku nkombe y’i Kitimu,+Ababaze Ashuri,+Ababaze na Eberi. Ariko amaherezo na yo azarimburwa.”* 25  Hanyuma Balamu+ asubira iwe. Balaki na we aragenda.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imisagavu.”
Cyangwa “abamukomokaho.”
Bisobanura ko igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa, Abamaleki ari bo babaye aba mbere mu kubatera.
Cyangwa “na we azarimburwa.”