Kubara 25:1-18
25 Igihe Abisirayeli bari bashinze amahema i Shitimu,+ abantu batangiye gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+
2 Abo bakobwa baje gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo ibitambo.+ Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi basenga imana zabo.+
3 Nuko Abisirayeli batangira gusenga Bayali y’i Pewori,+ maze Yehova arabarakarira cyane.
4 Yehova abwira Mose ati: “Fata abayobozi bose b’Abisirayeli bakoze icyaha ubice, ubamanike imbere ya Yehova izuba riva, kugira ngo Yehova areke kurakarira cyane Abisirayeli.”
5 Mose abwira abacamanza ba Isirayeli ati:+ “Buri wese muri mwe yice abantu be basenze Bayali y’i Pewori.”+
6 Ariko hari umugabo wo mu Bisirayeli wazanye Umumidiyanikazi+ mu bavandimwe be, amunyuza imbere ya Mose n’imbere y’Abisirayeli bose bari bateraniye ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana barira.
7 Nuko Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, abibonye ahita ahaguruka muri abo bantu afata icumu.
8 Akurikira uwo Mwisirayeli n’uwo mugore mu ihema, abatera icumu rirabahinguranya bombi. Rihinguranya uwo mugabo w’Umwisirayeli, kandi rinyura mu myanya ndangagitsina y’uwo mugore. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisirayeli gihita gihagarara.+
9 Abishwe n’icyo cyorezo bari 24.000.+
10 Nuko Yehova abwira Mose ati:
11 “Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, yatumye ntakomeza kurakarira Abisirayeli, kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli bambangikanya na cyo.+ Byatumye ntica Abisirayeli ngo mbamare, kuko nshaka ko banyiyegurira akaba ari njye basenga njyenyine.+
12 Kubera iyo mpamvu, umubwire uti: ‘ngiranye na we isezerano ry’amahoro.
13 Rizamubera isezerano rihoraho ry’ubutambyi, we n’abazamukomokaho,+ kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli babangikanya n’Imana ye,+ agatuma bababarirwa.’”*
14 Umwisirayeli wicanywe n’Umumidiyanikazi yitwaga Zimuri umuhungu wa Salu. Zimuri yari umwe mu batware b’umuryango wa Simeyoni.
15 Umumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi umukobwa wa Suri.+ Suri yari umuyobozi mu muryango wa ba sekuruza i Midiyani.+
16 Hanyuma Yehova abwira Mose ati:
17 “Mutere Abamidiyani mubice,+
18 kuko babashutse bakoresheje amayeri mugakorera icyaha i Pewori,+ bigatuma mugerwaho n’ibyago. Babakoresheje icyaha binyuze kuri Kozibi umukobwa w’umuyobozi wo mu Bamidiyani, wishwe+ igihe mwatezwaga icyorezo muzira ibyo mwakoreye i Pewori.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “akabatangira impongano.”