Kubara 25:1-18

  • Abisirayeli bakorana ibyaha n’abakobwa b’Abamowabu (1-5)

  • Finehasi agira icyo akora (6-18)

25  Igihe Abisirayeli bari bashinze amahema i Shitimu,+ abantu batangiye gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.+  Abo bakobwa baje gutumira Abisirayeli ngo baze gutambira imana zabo ibitambo.+ Abisirayeli barya kuri ibyo bitambo kandi basenga imana zabo.+  Nuko Abisirayeli batangira gusenga Bayali y’i Pewori,+ maze Yehova arabarakarira cyane.  Yehova abwira Mose ati: “Fata abayobozi bose b’Abisirayeli bakoze icyaha ubice, ubamanike imbere ya Yehova izuba riva, kugira ngo Yehova areke kurakarira cyane Abisirayeli.”  Mose abwira abacamanza ba Isirayeli ati:+ “Buri wese muri mwe yice abantu be basenze Bayali y’i Pewori.”+  Ariko hari umugabo wo mu Bisirayeli wazanye Umumidiyanikazi+ mu bavandimwe be, amunyuza imbere ya Mose n’imbere y’Abisirayeli bose bari bateraniye ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana barira.  Nuko Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, abibonye ahita ahaguruka muri abo bantu afata icumu.  Akurikira uwo Mwisirayeli n’uwo mugore mu ihema, abatera icumu rirabahinguranya bombi. Rihinguranya uwo mugabo w’Umwisirayeli, kandi rinyura mu myanya ndangagitsina y’uwo mugore. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisirayeli gihita gihagarara.+  Abishwe n’icyo cyorezo bari 24.000.+ 10  Nuko Yehova abwira Mose ati: 11  “Finehasi+ umuhungu wa Eleyazari, umuhungu w’umutambyi Aroni, yatumye ntakomeza kurakarira Abisirayeli, kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli bambangikanya na cyo.+ Byatumye ntica Abisirayeli ngo mbamare, kuko nshaka ko banyiyegurira akaba ari njye basenga njyenyine.+ 12  Kubera iyo mpamvu, umubwire uti: ‘ngiranye na we isezerano ry’amahoro. 13  Rizamubera isezerano rihoraho ry’ubutambyi, we n’abazamukomokaho,+ kuko atihanganiye ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose Abisirayeli babangikanya n’Imana ye,+ agatuma bababarirwa.’”* 14  Umwisirayeli wicanywe n’Umumidiyanikazi yitwaga Zimuri umuhungu wa Salu. Zimuri yari umwe mu batware b’umuryango wa Simeyoni. 15  Umumidiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi umukobwa wa Suri.+ Suri yari umuyobozi mu muryango wa ba sekuruza i Midiyani.+ 16  Hanyuma Yehova abwira Mose ati: 17  “Mutere Abamidiyani mubice,+ 18  kuko babashutse bakoresheje amayeri mugakorera icyaha i Pewori,+ bigatuma mugerwaho n’ibyago. Babakoresheje icyaha binyuze kuri Kozibi umukobwa w’umuyobozi wo mu Bamidiyani, wishwe+ igihe mwatezwaga icyorezo muzira ibyo mwakoreye i Pewori.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “akabatangira impongano.”