Kubara 26:1-65

  • Ibarura rya kabiri ry’Abisirayeli (1-65)

26  Nyuma y’icyorezo+ Yehova abwira Mose na Eleyazari umuhungu w’umutambyi Aroni ati:  “Mubare Abisirayeli bose mukurikije imiryango ya ba sekuruza, mubare kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru, ni ukuvuga abashobora kujya ku rugamba muri Isirayeli bose.”+  Nuko Mose n’umutambyi Eleyazari+ bababwirira mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu,+ hakurya y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko,+ bati:  “Mubare abafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru nk’uko Yehova yabitegetse Mose.”+ Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa ni aba:  Rubeni,+ imfura ya Isirayeli. Abahungu ba Rubeni+ ni Hanoki ari we umuryango w’Abahanoki wakomotseho, Palu ari we umuryango w’Abapalu wakomotseho,  Hesironi ari we umuryango w’Abahesironi wakomotseho, na Karumi ari we umuryango w’Abakarumi wakomotseho.  Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Rubeni. Ababaruwe bari 43.730.+  Palu yabyaye Eliyabu.  Abahungu ba Eliyabu ni Nemuweli, Datani na Abiramu. Datani na Abiramu bari mu bajyanama batoranyijwe mu Bisirayeli, kandi ni na bo bafatanyije na Kora+ bakarwanya Mose+ na Aroni, ubwo barwanyaga Yehova.+ 10  Icyo gihe ubutaka bwarasamye burabamira. Naho Kora we yapfuye igihe we n’abagabo 250+ bari bamushyigikiye batwikwaga n’umuriro. Ibyababayeho byabereye abandi isomo.+ 11  Icyakora abahungu ba Kora bo ntibapfuye.+ 12  Abahungu ba Simeyoni+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Nemuweli ari we umuryango w’Abanemuweli wakomotseho, Yamini ari we umuryango w’Abayamini wakomotseho, Yakini ari we umuryango w’Abayakini wakomotseho, 13  Zera ari we umuryango w’Abazera wakomotseho, na Shawuli ari we umuryango w’Abashawuli wakomotseho. 14  Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Simeyoni. Ababaruwe bari 22.200.+ 15  Abahungu ba Gadi+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Sefoni ari we umuryango w’Abasefoni wakomotseho, Hagi ari we umuryango w’Abahagi wakomotseho, Shuni ari we umuryango w’Abashuni wakomotseho, 16  Ozini ari we umuryango w’Abozini wakomotseho, Eri ari we umuryango w’Aberi wakomotseho, 17  Arodi ari we umuryango w’Abarodi wakomotseho, na Areli ari we umuryango w’Abareli wakomotseho. 18  Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Gadi. Ababaruwe bari 40.500.+ 19  Abahungu ba Yuda+ ni Eri na Onani.+ Ariko Eri na Onani bapfiriye mu gihugu cy’i Kanani.+ 20  Abahungu ba Yuda n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shela+ ari we umuryango w’Abashela wakomotseho, Peresi+ ari we umuryango w’Abaperesi wakomotseho, na Zera+ ari we umuryango w’Abazera wakomotseho. 21  Abahungu ba Peresi ni aba: Hesironi+ ari we umuryango w’Abahesironi wakomotseho, na Hamuli+ ari we umuryango w’Abahamuli wakomotseho. 22  Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Yuda. Ababaruwe bari 76.500.+ 23  Abahungu ba Isakari+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Tola+ ari we umuryango w’Abatola wakomotseho, Puwa ari we umuryango w’Abapuwa wakomotseho, 24  Yashubu ari we umuryango w’Abayashubu wakomotseho, na Shimuroni ari we umuryango w’Abashimuroni wakomotseho. 25  Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Isakari. Ababaruwe bari 64.300.+ 26  Abahungu ba Zabuloni+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Seredi ari we umuryango w’Abaseredi wakomotseho, Eloni ari we umuryango w’Abeloni wakomotseho, na Yahileli ari we umuryango w’Abayahileli wakomotseho. 27  Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Zabuloni. Ababaruwe bari 60.500.+ 28  Yozefu+ ni we umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu+ yakomotseho. 29  Abakomotse kuri Manase+ ni Makiri+ ari we umuryango w’Abamakiri wakomotseho. Makiri yabyaye Gileyadi.+ Gileyadi ni we umuryango w’Abagileyadi wakomotseho. 30  Aba ni bo bahungu ba Gileyadi: Yezeri ari we umuryango w’Abayezeri wakomotseho, Heleki ari we umuryango w’Abaheleki wakomotseho, 31  Asiriyeli ari we umuryango w’Abasiriyeli wakomotseho, Shekemu ari we umuryango w’Abashekemu wakomotseho, 32  Shemida ari we umuryango w’Abashemida wakomotseho, na Heferi ari we umuryango w’Abaheferi wakomotseho. 33  Selofehadi umuhungu wa Heferi nta bahungu yagiraga. Yari afite abakobwa gusa.+ Amazina y’abakobwa ba Selofehadi+ ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa. 34  Iyo ni yo miryango ikomoka kuri Manase. Ababaruwe bari 52.700.+ 35  Abahungu ba Efurayimu+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Shutela+ ari we umuryango w’Abashutela wakomotseho, Bekeri ari we umuryango w’Ababekeri wakomotseho, na Tahani ari we umuryango w’Abatahani wakomotseho. 36  Aba ni bo bakomotse kuri Shutela: Erani ari we umuryango w’Aberani wakomotseho. 37  Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Efurayimu. Ababaruwe bari 32.500.+ Abo ni bo bahungu ba Yozefu n’imiryango yabakomotseho. 38  Abahungu ba Benyamini+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Bela+ ari we umuryango w’Ababela wakomotseho, Ashibeli ari we umuryango w’Abashibeli wakomotseho, Ahiramu ari we umuryango w’Abahiramu wakomotseho, 39  Shefufamu ari we umuryango w’Abashufamu wakomotseho, na Hufamu ari we umuryango w’Abahufamu wakomotseho. 40  Bela yabyaye Arudi na Namani.+ Arudi ni we umuryango w’Abarudi wakomotseho, kandi Namani ni we umuryango w’Abanamani wakomotseho. 41  Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Benyamini. Ababaruwe bari 45.600.+ 42  Abakomoka kuri Dani+ ni Shuhamu ari we wakomotsweho n’umuryango w’Abashuhamu. Abo ni bo bakomotse kuri Dani. 43  Mu miryango yose y’Abashuhamu, ababaruwe bari 64.400.+ 44  Abahungu ba Asheri+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Imuna ari we umuryango w’Abimuna wakomotseho, Ishivi ari we umuryango w’Abishivi wakomotseho, na Beriya ari we umuryango w’Ababeriya wakomotseho. 45  Abakomotse kuri Beriya ni Heberi ari we umuryango w’Abaheberi wakomotseho, na Malikiyeli ari we umuryango w’Abamalikiyeli wakomotseho. 46  Umukobwa wa Asheri yitwaga Sera. 47  Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Asheri. Ababaruwe bari 53.400.+ 48  Abahungu ba Nafutali+ n’imiryango ibakomokaho ni aba: Yahiseli ari we umuryango w’Abayahiseli wakomotseho, Guni ari we umuryango w’Abaguni wakomotseho, 49  Yeseri ari we umuryango w’Abayeseri wakomotseho, na Shilemu ari we umuryango w’Abashilemu wakomotseho. 50  Iyo ni yo miryango y’abakomotse kuri Nafutali. Ababaruwe bari 45.400.+ 51  Abo ni bo babaruwe mu Bisirayeli. Bari abantu 601.730.+ 52  Hanyuma Yehova abwira Mose ati: 53  “Abo ni bo bazagabanywa igihugu, bagahabwa umurage hakurikijwe umubare wabo.+ 54  Abazaba ari benshi uzabahe ahantu hanini, naho abake ubahe ahantu hato.+ Buri muryango uzahabwa umurage hakurikijwe umubare w’abawugize. 55  Igihugu kizagabanywe hakoreshejwe ubufindo.+ Bazahabwe umurage hakurikijwe amazina y’imiryango ya ba sekuruza. 56  Bazajya bahabwa umurage wabo hakoreshejwe ubufindo,* baba ari bake cyangwa benshi.” 57  Aba ni bo babaruwe mu miryango y’Abalewi:+ Gerushoni ari we umuryango w’Abagerushoni wakomotseho, Kohati+ ari we umuryango w’Abakohati wakomotseho, na Merari ari we umuryango w’Abamerari wakomotseho. 58  Iyi ni yo miryango y’Abalewi: Umuryango w’Abalibuni,+ umuryango w’Abaheburoni,+ umuryango w’Abamahali,+ umuryango w’Abamushi+ n’umuryango w’Abakora.+ Kohati yabyaye Amuramu.+ 59  Umugore wa Amuramu yitwaga Yokebedi,+ akaba umukobwa Lewi yabyariye muri Egiputa. Amuramu na Yokebedi babyaye Aroni, Mose na mushiki wabo Miriyamu.+ 60  Hanyuma Aroni abyara Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.+ 61  Ariko Nadabu na Abihu bapfiriye imbere ya Yehova bazize kuba barazanye imbere ye umuriro udahuje n’uko yari yarategetse.+ 62  Ababaruwe bose bo muri bo, ab’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru,+ bari 23.000. Ntibabaruwe mu Bisirayeli+ kuko nta murage* bari kuzahabwa mu Bisirayeli.+ 63  Abo ni bo Mose n’umutambyi Eleyazari babaruye igihe babaruraga Abisirayeli mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko. 64  Ariko muri abo babaruwe icyo gihe, nta n’umwe wari ukiriho mu bo Mose n’umutambyi Aroni babaruriye mu butayu bwa Sinayi,+ 65  kuko Yehova yari yaravuze ngo: “Bazapfira mu butayu.”+ Ni yo mpamvu nta n’umwe muri bo wari ukiriho, uretse Kalebu umuhungu wa Yefune na Yosuwa umuhungu wa Nuni.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.