Kubara 27:1-23

  • Abakobwa ba Selofehadi (1-11)

  • Yosuwa ashyirwaho ngo asimbure Mose (12-23)

27  Nuko abakobwa ba Selofehadi+ umuhungu wa Heferi, umuhungu wa Gileyadi, umuhungu wa Makiri, umuhungu wa Manase, bo mu miryango ikomoka kuri Manase umuhungu wa Yozefu, baraza. Amazina y’abo bakobwa ni Mahila, Nowa, Hogila, Miluka na Tirusa.  Bahagarara imbere ya Mose, imbere y’umutambyi Eleyazari, imbere y’abatware+ n’imbere y’Abisirayeli bose, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, baravuga bati:  “Papa yapfiriye mu butayu, ariko ntiyari muri rya tsinda ryafatanyije na Kora+ kurwanya Yehova, ahubwo yapfuye azize ibyaha bye. Icyakora nta bahungu yari yarabyaye.  None se izina rya papa ryibagirane mu muryango we bitewe n’uko atabyaye abahungu? Nimuduhe umurage mu bavandimwe ba papa.”  Mose abyumvise ajyana icyo kibazo imbere ya Yehova.+  Nuko Yehova abwira Mose ati:  “Ibyo abakobwa ba Selofehadi bavuga ni ukuri. Ugomba kubaha umurage mu bavandimwe ba papa wabo, kugira ngo umurage wa papa wabo ube uwabo.+  Kandi ubwire Abisirayeli uti: ‘umuntu napfa nta muhungu asize, umurage we muzawuhe umukobwa we.  Niba nta mukobwa asize, umurage we muzawuhe abavandimwe be. 10  Niba nta bavandimwe afite, umurage we muzawuhe abavandimwe ba papa we. 11  Niba na papa we nta bavandimwe afite, umurage we muzawuhe mwene wabo wa bugufi wo mu muryango we, maze ube uwe. Ibyo bizabere Abisirayeli itegeko ridahinduka nk’uko Yehova yabitegetse Mose.’” 12  Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Zamuka uyu musozi wa Abarimu+ maze witegereze igihugu nzaha Abisirayeli.+ 13  Numara kucyitegereza uzapfa,+ nk’uko Aroni umuvandimwe wawe na we yapfuye,+ 14  kuko igihe Abisirayeli banyitotomberaga bari mu butayu bwa Zini, mwanyigometseho ntimwumvire itegeko ryanjye kandi ntimumpeshe icyubahiro imbere yabo binyuze kuri ya mazi.+ Ayo ni ya mazi y’i Meriba+ h’i Kadeshi,+ mu butayu bwa Zini.”+ 15  Mose abwira Yehova ati: 16  “Yehova, wowe Mana uha abantu bose ubuzima,* utoranyirize aba bantu umuntu 17  uzajya ubayobora muri byose kandi bakamwumvira muri byose, kugira ngo aba bantu bawe, Yehova, batamera nk’intama zitagira umwungeri.” 18  Yehova abwira Mose ati: “Ufate Yosuwa umuhungu wa Nuni, umugabo ushoboye iyo nshingano, umurambikeho ibiganza,+ 19  umuhagarike imbere y’umutambyi Eleyazari n’imbere y’Abisirayeli bose, maze umushyireho abe umuyobozi wabo.+ 20  Kandi uzamuhe ku bubasha* bwawe,+ kugira ngo Abisirayeli bose bajye bamwumvira.+ 21  Azahagarara imbere y’umutambyi Eleyazari, maze na we amubarize Yehova akoresheje Urimu*+ kugira ngo amenye icyo ategetse. Bizatuma Yosuwa n’Abisirayeli bari kumwe ndetse n’abandi bantu bose bamwumvira mu byo abategeka byose.” 22  Nuko Mose abigenza nk’uko Yehova yari yabimutegetse. Afata Yosuwa amuhagarika imbere y’umutambyi Eleyazari n’imbere y’Abisirayeli bose, 23  amurambikaho ibiganza, amushyiraho ngo abe umuyobozi wabo,+ nk’uko Yehova yari yabimubwiye.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “uha ibibaho byose ubuzima.”
Cyangwa “icyubahiro.”
Urimu na Tumimu byakoreshwaga bashaka kumenya imyanzuro ituruka ku Mana. Birashoboka ko twari utubuye bakoreshaga mu bufindo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.