Kubara 28:1-31

  • Uko bari kujya batamba ibitambo bitandukanye (1-31)

    • Ibitambwa buri munsi (1-8)

    • Ibitambwa ku Isabato (9, 10)

    • Ibitambwa buri kwezi (11-15)

    • Ibitambwa kuri Pasika (16-25)

    • Ibitambwa ku Munsi Mukuru w’Ibyumweru (26-31)

28  Yehova yongera kubwira Mose ati:  “Tegeka Abisirayeli uti: ‘Mujye muntura igitambo, kuko ari nk’ibyokurya byanjye, kibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro yacyo nziza ikanshimisha. Mujye mugitamba mu gihe cyagenwe.’  “Ubabwire uti: ‘Iki ni cyo gitambo gitwikwa n’umuriro muzatambira Yehova: Mujye mutamba amasekurume abiri y’intama atagira inenge* afite umwaka umwe, abe igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi.  Isekurume imwe y’intama ikiri nto mujye muyitamba mu gitondo, iyindi muyitambe nimugoroba,  muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ikiro kimwe* cy’ifu inoze, ivanze n’amavuta y’imyelayo isekuye ajya kungana na litiro* imwe.  Icyo ni igitambo gitwikwa n’umuriro kigatanga impumuro nziza cyategekewe ku musozi wa Sinayi. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova buri munsi.  Buri sekurume y’intama ikiri nto ijye itambanwa n’ituro rya divayi rijya kungana na litiro imwe. Ituro rya divayi mujye murisuka ahera ribe irya Yehova.  Indi sekurume y’intama ikiri nto uzayitambe nimugoroba. Uzayitambane n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi nk’ayo watanze mu gitondo, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.  “‘Icyakora, ku munsi w’Isabato ujye utamba amasekurume abiri y’intama atagira inenge afite umwaka umwe, n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta, ubitambane n’ituro rya divayi. 10  Icyo kizaba ari igitambo gitwikwa n’umuriro gitangwa ku Isabato. Hazatambwe n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro rya divayi. 11  “‘Mu ntangiriro za buri kwezi, mujye mutambira Yehova ibimasa bibiri bikiri bito n’imfizi y’intama, n’amasekurume y’intama arindwi atagira inenge afite umwaka umwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 12  Buri kimasa mujye mugitambana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu inoze ivanze n’amavuta, imfizi y’intama muyitambane n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta, 13  naho buri sekurume y’intama ikiri nto mujye muyitambana n’ituro ry’ibinyampeke ringana n’ibiro bibiri by’ifu inoze ivanze n’amavuta, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 14  Naho ku birebana n’amaturo ya divayi, ikimasa kizatambanwe na divayi ingana na litiro hafi ebyiri. Imfizi y’intama izatambanwe na divayi ingana na litiro imwe irengaho gato. Isekurume y’intama ikiri nto, izatambanwe na divayi yenda kungana na litiro imwe. Icyo ni cyo gitambo gitwikwa n’umuriro kizajya gitambwa buri kwezi mu mezi yose y’umwaka. 15  Nanone uzatambe umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha giturwa Yehova, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro rya divayi. 16  “‘Ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa mbere, mujye mwizihiza Pasika ya Yehova. 17  Ku itariki ya 15 y’uko kwezi mujye mwizihiza umunsi mukuru, mumare iminsi irindwi murya imigati itarimo umusemburo. 18  Ku munsi wa mbere w’iyo minsi irindwi, muzajye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimuzagire umurimo wose uvunanye mukora. 19  Muzatambe ibimasa bibiri bikiri bito n’imfizi y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova. Ayo matungo azabe atagira inenge. 20  Ku birebana n’amaturo y’ibinyampeke y’ifu inoze ivanze n’amavuta aturanwa n’ayo matungo, ikimasa muzagitambane n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, naho imfizi y’intama muyitambane n’ibiro bibiri by’ifu. 21  Ya masekurume y’intama akiri mato uko ari arindwi, buri sekurume muzayitambane n’ikiro kimwe cy’ifu. 22  Muzatambe n’ihene ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kugira ngo mubabarirwe.* 23  Muzatambe ibyo bitambo byiyongere kuri cya gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi mu gitondo. 24  Muzamare iminsi irindwi mutamba ibitambo nk’ibyo kugira ngo bibe nk’ibyokurya. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. Bijye bitambanwa n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro rya divayi. 25  Ku munsi wa karindwi muzateranire hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. 26  “‘Ku munsi muzanaho imyaka yeze bwa mbere,* igihe muzanira Yehova ituro ry’ibinyampeke bikimara kwera mwizihiza Umunsi Mukuru w’Ibyumweru, mujye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. 27  Muzatambe ibimasa bibiri bikiri bito, imfizi y’intama imwe n’amasekurume y’intama arindwi afite umwaka umwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 28  Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta rituranwa na cyo, buri kimasa kizatambanwe n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, imfizi y’intama itambanwe n’ibiro bibiri by’ifu, 29  naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, izatambanwe n’ikiro kimwe cy’ifu. 30  Muzatambe n’umwana w’ihene kugira ngo mubabarirwe ibyaha. 31  Muzatambe ibyo bitambo byiyongere ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo. Ayo matungo azabe atagira inenge. Muzayatambane n’amaturo ya divayi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “adafite ikibazo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya Efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kane cya hini.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ibabere impongano.”
Cyangwa “ku Munsi w’Umuganura.”