Kubara 29:1-40

  • Uko bari kujya batamba ibitambo bitandukanye (1-40)

    • Ibitambwa ku Munsi wo Kuvuza Impanda (1-6)

    • Ibitambwa ku Munsi wo Kwiyunga n’Imana (7-11)

    • Ibitambwa ku Munsi Mukuru w’Ingando (12-38)

29  “‘Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi mujye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo uvunanye mukora. Kuri uwo munsi muzajya muvuza impanda.*  Muzatambe ikimasa kikiri gito, imfizi y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, byose bitagira inenge, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.  Muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta, ikimasa mugitambane n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu, imfizi y’intama muyitambane n’ibiro bibiri by’ifu.  Naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, muyitambane n’ikiro kimwe cy’ifu.  Muzatambe n’isekurume y’ihene ikiri nto ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, kugira ngo mubabarirwe.*  Ibyo bitambo biziyongere ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri kwezi n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo, no ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo, ndetse n’amaturo ya divayi atambanwa n’ibyo bitambo. Muzabitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.  “‘Ku itariki ya 10 y’uko kwezi kwa karindwi, muzateranire hamwe musenge Imana, kandi muzibabaze.* Ntimuzagire umurimo wose mukora.  Muzatambe ikimasa kikiri gito, imfizi y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, byose bitagira inenge, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.  Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta itambanwa n’ayo matungo, ikimasa muzagitambane n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, imfizi y’intama muyitambane n’ibiro bibiri by’ifu. 10  Naho buri sekurume y’intama muri ya yandi arindwi akiri mato, muzayitambane n’ikiro kimwe cy’ifu. 11  Nanone muzatambe umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha cyiyongera ku gitambo cyo kubabarirwa ibyaha gitangwa ku Munsi wo Kwiyunga n’Imana,* n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi hamwe n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo, ndetse n’amaturo ya divayi atambanwa n’ibyo bitambo. 12  “‘Ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa karindwi, muzajye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. Muzizihirize Yehova umunsi mukuru uzajya umara iminsi irindwi. 13  Muzatambe ibimasa 13 bikiri bito, amapfizi abiri y’intama, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bitagira inenge, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo ishimishe Yehova. 14  Ku birebana n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta itambanwa n’ayo matungo, buri kimasa muri ibyo 13 muzagitambane n’ibiro bitatu n’inusu by’ifu, buri mfizi y’intama muri izo ebyiri muyitambane n’ibiro bibiri by’ifu. 15  Buri sekurume y’intama muri ya yandi 14 akiri mato muzayitambane n’ikiro kimwe cy’ifu. 16  Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo. 17  “‘Ku munsi wa kabiri muzatambe ibimasa 12 bikiri bito, amapfizi 2 y’intama, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bitagira inenge. 18  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 19  Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi n’ituro ry’ibinyampeke ritambanwa na cyo, mutange n’amaturo ya divayi atambanwa n’ibyo bitambo. 20  “‘Ku munsi wa gatatu muzatambe ibimasa 11, amapfizi y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bitagira inenge. 21  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 22  Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo. 23  “‘Ku munsi wa kane muzatambe ibimasa 10, amapfizi y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bitagira inenge. 24  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 25  Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo. 26  “‘Ku munsi wa gatanu muzatambe ibimasa icyenda, amapfizi y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bitagira inenge. 27  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 28  Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo. 29  “‘Ku munsi wa gatandatu muzatambe ibimasa umunani, amapfizi y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bitagira inenge. 30  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 31  Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’amaturo ya divayi bitambanwa na cyo. 32  “‘Ku munsi wa karindwi muzatambe ibimasa birindwi, amapfizi y’intama abiri, amasekurume y’intama 14 afite umwaka umwe, byose bitagira inenge. 33  Ibyo bimasa n’amapfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 34  Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo. 35  “‘Ku munsi wa munani mujye muteranira hamwe musenge Imana. Ntimukagire umurimo wose uvunanye mukora. 36  Muzatambe ikimasa, imfizi y’intama n’amasekurume arindwi y’intama afite umwaka umwe, byose bitagira inenge, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova. 37  Icyo kimasa n’impfizi y’intama n’amasekurume y’intama akiri mato, muzabitambane n’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’amaturo ya divayi mukurikije umubare wabyo, mubitambe mukurikije amabwiriza yatanzwe. 38  Muzatambe n’umwana w’ihene ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, cyiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri munsi, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro rya divayi bitambanwa na cyo. 39  “‘Ibyo ni byo bitambo muzatambira Yehova ku minsi mikuru yanyu, byiyongera ku bitambo byo guhigura umuhigo no ku maturo atangwa ku bushake, maze bibabere ibitambo bitwikwa n’umuriro, amaturo y’ibinyampeke, amaturo ya divayi n’ibitambo bisangirwa.’” 40  Nuko Mose abwira Abisirayeli ibintu byose Yehova yari yamutegetse.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni igikoresho cy’umuzika. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bitatu bya cumi bya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “ibabere impongano.”
Muri rusange byerekeza ku buryo butandukanye bwo kwibabaza, hakubiyemo kureka kurya no kunywa.
Cyangwa “Umunsi w’Impongano.”