Kubara 3:1-51

  • Abahungu ba Aroni (1-4)

  • Abalewi batoranyirizwa gufasha abatambyi (5-39)

  • Ikiguzi cy’abana b’imfura (40-51)

3  Aba ni abakomotse kuri Aroni na Mose, bariho igihe Yehova yavuganaga na Mose ku musozi wa Sinayi.  Aya ni yo mazina y’abahungu ba Aroni: Uwa mbere yitwaga Nadabu, hagakurikiraho Abihu, Eleyazari na Itamari.  Ayo ni yo mazina y’abahungu ba Aroni, ari na bo bari barasutsweho amavuta, bagashyirwaho* ngo babe abatambyi.  Ariko Nadabu na Abihu bapfiriye imbere ya Yehova mu butayu bwa Sinayi, igihe bazanaga umuriro imbere ya Yehova ariko ntibabikora nk’uko yabibategetse kandi bapfuye batabyaye abana b’abahungu. Eleyazari na Itamari bo bakomeje gukorana umurimo w’ubutambyi na papa wabo ari we Aroni.  Icyo gihe Yehova abwira Mose ati:  “Zana abagize umuryango wa Lewi, bahagarare imbere y’umutambyi Aroni kugira ngo bajye bamukorera.  Bajye bakora imirimo bashinzwe kumukorera n’iyo bashinzwe gukorera Abisirayeli bose imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, bakore imirimo basabwa ifitanye isano n’ihema.  Bajye bita ku bikoresho byose by’ihema ryo guhuriramo n’Imana, bakore imirimo yose bashinzwe gukorera Abisirayeli, bita ku mirimo ifitanye isano n’iryo hema.  Abalewi uzabahe Aroni n’abahungu be. Batoranyijwe mu bandi Bisirayeli kugira ngo bajye bamufasha. 10  Aroni n’abahungu be uzabahe inshingano yo kwita ku mirimo y’ubutambyi, kandi umuntu wese utabyemerewe* uzegera ihema azicwe.” 11  Yehova akomeza kubwira Mose ati: 12  “Naho njye, ntoranyije Abalewi mu bandi Bisirayeli kugira ngo basimbure imfura zose z’Abisirayeli, kandi Abalewi bazaba abanjye, 13  kuko imfura zose ari izanjye. Igihe nicaga abana bose b’imfura n’amatungo yose yavutse mbere yo mu gihugu cya Egiputa, nitoranyirije imfura zose zo mu Bisirayeli n’amatungo yose yavutse mbere. Bizaba ibyanjye. Ndi Yehova.” 14  Yehova yongera kuvugana na Mose mu butayu bwa Sinayi, aramubwira ati: 15  “Bara abakomoka kuri Lewi ukurikije abo bakomokaho n’imiryango yabo. Uzabare ab’igitsina gabo bose uhereye ku bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura.” 16  Nuko Mose atangira kubara abo bantu nk’uko Yehova yari yabimubwiye, abikora nk’uko yari yabitegetswe. 17  Aya ni yo mazina y’abakomoka kuri Lewi: Gerushoni, Kohati na Merari. 18  Aya ni yo mazina y’abakomoka kuri Gerushoni n’imiryango yabo: Libuni na Shimeyi. 19  Abakomoka kuri Kohati n’imiryango yabo ni Amuramu, Isuhari, Heburoni na Uziyeli. 20  Abakomoka kuri Merari n’imiryango yabo ni Mahali na Mushi. Iyo ni yo miryango y’Abalewi n’abo bakomokaho. 21  Gerushoni yakomotsweho n’umuryango w’Abalibuni n’umuryango w’Abashimeyi. Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Gerushoni. 22  Abantu bose b’igitsina gabo bo muri iyo miryango babaruwe, bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura ni 7.500. 23  Imiryango y’abakomoka kuri Gerushoni yashingaga amahema yayo inyuma y’ihema ryo guhuriramo n’Imana mu ruhande rw’iburengerazuba. 24  Umukuru w’abakomoka kuri Gerushoni yari Eliyasafu umuhungu wa Layeli. 25  Inshingano y’abakomoka kuri Gerushoni mu ihema ryo guhuriramo n’Imana yari iyo kwita ku ihema ubwaryo, ku myenda yaryo, ibyo kuritwikira, rido yo gukinga mu muryango waryo, 26  imyenda y’urugo, umwenda wo gukinga mu irembo ry’urugo rwari rukikije ihema n’igicaniro, imigozi y’ihema n’indi mirimo yose ijyanirana na byo. 27  Kohati yakomotsweho n’abakomoka kuri Amuramu, abakomoka kuri Isuhari, abakomoka kuri Heburoni n’abakomoka kuri Uziyeli. Iyo ni yo miryango yakomotse kuri Kohati. 28  Ab’igitsina gabo bose babaruwe bakomotse kuri Kohati bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, bari 8.600. Bari bafite inshingano yo kwita ku hantu hera. 29  Imiryango y’abakomoka kuri Kohati yashingaga amahema yayo mu majyepfo y’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 30  Umukuru w’imiryango y’abakomoka kuri Kohati yari Elizafani umuhungu wa Uziyeli. 31  Inshingano yabo yari iyo kwita ku Isanduku, ameza, igitereko cy’amatara, ibicaniro, ibikoresho bikoreshwa ahera, rido, n’indi mirimo yose ijyanirana na byo. 32  Umuyobozi w’abatware b’Abalewi yari Eleyazari umuhungu w’umutambyi Aroni, wari uhagarariye abari bashinzwe imirimo yakorerwaga ahantu hera. 33  Merari yakomotsweho n’umuryango w’Abamahali n’umuryango w’Abamushi. Iyo ni yo yari imiryango y’Abakomoka kuri Merari. 34  Ab’igitsina gabo bose babaruwe bakomotse kuri Merari bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, bari 6.200. 35  Umukuru w’imiryango y’abakomoka kuri Merari yari Suriyeli umuhungu wa Abihayili. Bashingaga amahema yabo mu majyaruguru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 36  Inshingano y’abakomoka kuri Merari yari iyo kwita ku makadire y’ihema, imitambiko yaryo, inkingi zaryo, ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo, ibikoresho byaryo byose n’indi mirimo yose ijyanirana na byo, 37  inkingi z’urugo, ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo, imambo z’urugo n’imigozi y’ihema ryarwo. 38  Abashingaga amahema mu ruhande rwerekeye iburasirazuba, imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ni Mose, Aroni n’abahungu be. Bitaga ku mirimo yose yo mu ihema, ari yo mirimo bakoreraga Abisirayeli. Undi muntu utabyemerewe wari kwegera ihema ryo guhuriramo n’Imana yari kwicwa. 39  Abalewi bose b’igitsina gabo babaruwe bari bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, abo Mose na Aroni babaze bakurikije imiryango yabo nk’uko Yehova babitegetse, bari 22.000. 40  Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Bara abana b’imfura bose b’Abisirayeli, ab’igitsina gabo bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, umenye umubare wabo wandike n’amazina yabo. 41  Mu mwanya w’abana bose b’imfura z’Abisirayeli untoranyirize Abalewi, no mu mwanya w’amatungo yose y’Abisirayeli yavutse mbere untoranyirize ay’Abalewi. Ndi Yehova.” 42  Nuko Mose abara abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli nk’uko Yehova yari yabimutegetse. 43  Ab’igitsina gabo bose b’imfura babaruwe uhereye ku bamaze ukwezi kumwe bavutse kuzamura, bari 22.273. 44  Yehova akomeza kubwira Mose ati: 45  “Fata Abalewi mu mwanya w’abana b’imfura bose b’Abisirayeli n’amatungo y’Abalewi mu mwanya w’amatungo y’Abisirayeli. Abalewi bazaba abanjye. Ndi Yehova. 46  Abana b’imfura b’Abisirayeli barengaga ku mubare w’Abalewi bari 273. Kugira ngo ugure abo bana b’imfura barengaho 47  uzahabwe garama 57* z’ifeza kuri buri muntu. Uzazipime ukurikije igipimo cy’ahera.* 48  Ayo mafaranga uzayahe Aroni n’abahungu be, abe ikiguzi cy’abarenga ku mubare w’Abalewi.” 49  Nuko Mose afata ayo mafaranga yari yaguze abarenga ku mubare w’Abalewi. 50  Amafaranga yakiriye yo kugura abana b’imfura bo mu Bisirayeli yanganaga n’ibiro 15 na garama 561* by’ifeza byapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera. 51  Nuko Mose aha Aroni n’abahungu be ayo mafaranga nk’uko Yehova yari yabimubwiye, abikora nk’uko Yehova yari yabimutegetse.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bujujwe ububasha mu biganza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “undi muntu wese.” Ni ukuvuga, utari uwo mu muryango wa Aroni.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli eshanu.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli y’ahera.” Shekeli imwe yanganaga na gera 20. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 1.365.”