Kubara 31:1-54

  • Abisirayeli bishyura Abamidiyani ibibi babakoreye (1-12)

    • Balamu yicwa (8)

  • Amabwiriza arebana n’ibyasahuwe mu ntambara (13-54)

31  Nuko Yehova abwira Mose ati:  “Utere Abamidiyani ubishyure ibibi bakoreye Abisirayeli, hanyuma uzapfa nk’uko ba sokuruza bapfuye.”  Mose abwira Abisirayeli ati: “Mutoranye muri mwe abagabo mubahe intwaro, kugira ngo batere Abamidiyani kandi babishyure ibibi bakoze nk’uko Yehova yabitegetse.  Muri buri muryango, mu miryango yose y’Abisirayeli muzatoranyemo abantu 1.000 mubohereze ku rugamba.”  Nuko mu bihumbi by’Abisirayeli, buri muryango utoranya abagabo 1.000, bose hamwe baba abagabo 12.000 biteguye kujya ku rugamba.  Mose yohereza ku rugamba abagabo 1.000 bavuye muri buri muryango w’Abisirayeli, aboherezanya na Finehasi umuhungu w’umutambyi Eleyazari, afite ibikoresho byera n’impanda* zo kuvuza ku rugamba.  Baragenda bagaba ibitero ku Bamidiyani nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose, bica abagabo bose.  Bica abami b’Abamidiyani, babicana n’abandi bantu. Abo bami batanu b’Abamidiyani ni Evi, Rekemu, Suri, Huri na Reba. Nanone bicisha inkota Balamu umuhungu wa Bewori.  Ariko Abisirayeli batwara abagore b’Abamidiyani n’abana babo, batwara n’amatungo yabo yose, basahura n’ibyo bari batunze byose. 10  Batwika imijyi yose bari batuyemo hamwe n’imidugudu yabo yose ikikijwe n’inkuta. 11  Bavuye ku rugamba, bagarukana ibyo basahuye byose, hakubiyemo abantu n’amatungo. 12  Hanyuma bazanira Mose n’umutambyi Eleyazari n’Abisirayeli bose ibintu byose basahuye, hakubiyemo abantu n’amatungo, babizana aho bari bashinze amahema mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, i Yeriko. 13  Nuko Mose, umutambyi Eleyazari n’abayobozi b’Abisirayeli bose, barasohoka bajya kubasanganira inyuma y’inkambi. 14  Mose arakarira abakuru b’ingabo bari bavuye ku rugamba, yaba abayoboraga abasirikare 1.000 n’abayoboraga abasirikare 100. 15  Mose arababaza ati: “Kuki abagore bo mutabishe? 16  Ese mu byabereye i Pewori, si bo Balamu yakoresheje maze bagashuka Abisirayeli bagahemukira Yehova, bigatuma abantu ba Yehova bicwa n’icyorezo? 17  Noneho rero, nimwice abana b’abahungu bose, mwice n’uw’igitsina gore wese wagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo. 18  Ariko abo mutari bwice, ni abakobwa bose bato batigeze bagirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo. 19  Nanone mushinge amahema inyuma y’inkambi muhamare iminsi irindwi. Uwishe umuntu wese n’uwakoze ku wishwe, haba muri mwe cyangwa mu bo mwazanye aziyeze ku munsi wa gatatu no ku munsi wa karindwi. 20  Muzeze umwenda wose, ikintu cyose gikozwe mu ruhu, ikintu cyose gikozwe mu bwoya bw’ihene n’ikintu cyose kibajwe mu giti.” 21  Nuko umutambyi Eleyazari abwira ingabo zari zagiye ku rugamba ati: “Iri ni ryo tegeko Yehova yahaye Mose: 22  ‘Zahabu, ifeza, umuringa, n’ibyuma by’ubundi bwoko,* 23  mbese ikintu cyose kidashobora gutwikwa n’umuriro, muzagicishe mu muriro kugira ngo mucyeze. Nanone muzacyeze mukoresheje amazi yo kweza. Ikintu cyose gishobora gutwikwa n’umuriro, muzakinyuze mu mazi. 24  Ku munsi wa karindwi muzamese imyenda yanyu, bityo mube abantu batanduye, mubone kwinjira mu nkambi.’” 25  Yehova abwira Mose ati: 26  “Wowe n’umutambyi Eleyazari n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli, mubarure ibyasahuwe hamwe n’abantu n’amatungo mwazanye, 27  mubigabanyemo kabiri, igice kimwe gihabwe abagiye ku rugamba, ikindi gihabwe Abisirayeli bose basigaye. 28  Ku byo muzaha abantu bari bagiye ku rugamba, muzakureho ibyo mugomba guha Yehova. Mujye mufata umuntu umwe mu bantu 500, mufate n’itungo rimwe mu matungo 500, yaba mu nka, mu ndogobe, mu ihene cyangwa mu ntama. 29  Ibyo bintu muvanye muri kimwe cya kabiri cy’abagiye ku rugamba, muzabihe umutambyi Eleyazari kugira ngo bibe ituro rya Yehova. 30  Kuri kimwe cya kabiri muzaha Abisirayeli, mujye mufata umuntu umwe mu bantu 50 n’itungo rimwe mu matungo 50, haba mu nka, mu ndogobe, mu ihene, mu ntama no mu yandi matungo yose mubihe Abalewi bakora umurimo mu ihema rya Yehova.” 31  Nuko Mose n’umutambyi Eleyazari bakora ibyo Yehova yategetse Mose byose. 32  Ibyasigaye ku byo abagiye ku rugamba bari bazanye, ni ihene n’intama 675.000, 33  inka 72.000, 34  n’indogobe 61.000. 35  Naho abakobwa batigeze bagirana imibonano mpuzabitsina n’abagabo, bose bari 32.000. 36  Kimwe cya kabiri cyahawe abari bagiye ku rugamba, cyari kigizwe n’intama n’ihene 337.500. 37  Muri ayo matungo ayo bahaye Yehova ni 675. 38  Inka bahawe ni 36.000. Izo bahaye Yehova muri zo ni 72. 39  Indogobe bahawe ni 30.500. Izo bahaye Yehova muri zo ni 61. 40  Abantu bahawe ni 16.000. Abo bahaye Yehova muri abo ni 32. 41  Mose afata ibyo bintu byose byari bigenewe Yehova abiha umutambyi Eleyazari nk’uko Yehova yabimutegetse. 42  Kimwe cya kabiri cyahawe Abisirayeli, icyo Mose yakuye mu byo abagiye ku rugamba bazanye, cyanganaga gitya: 43  Zari intama n’ihene 337.500, 44  inka 36.000, 45  indogobe 30.500 46  n’abantu 16.000. 47  Kuri cya kimwe cya kabiri cyahawe Abisirayeli, Mose akuraho kimwe muri 50, mu bantu no mu matungo, agiha Abalewi bakora umurimo mu ihema rya Yehova, nk’uko Yehova yari yabimutegetse. 48  Abakuru b’ingabo ni ukuvuga abayoboraga abasirikare 1.000 n’abayoboraga abasirikare 100, begera Mose 49  baramubwira bati: “Nyakubahwa, twabaze umubare w’ingabo tuyoboye dusanga nta n’umwe ubura. 50  None reka buri wese azanire Yehova ituro ry’ibyo yazanye, ry’ibintu bikozwe muri zahabu. Azane imikufi yo ku maguru, ibikomo, impeta ziriho ikimenyetso, amaherena n’ibindi bintu by’umurimbo, kugira ngo Yehova atubabarire ibyaha.” 51  Mose n’umutambyi Eleyazari bemera zahabu babahaye, ni ukuvuga ibyo bintu byose by’umurimbo. 52  Zahabu yose abayoboraga abasirikare 1.000 n’abayoboraga abasirikare 100 batuye Yehova, yanganaga n’ibiro 191.* 53  Buri musirikare wese yari yasahuye ibye. 54  Mose n’umutambyi Eleyazari bafata zahabu bahawe n’abayobora abasirikare 1.000 ndetse n’abayobora abasirikare 100 bayijyana mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kugira ngo Abisirayeli bajye bibuka uko Yehova yabafashije gutsinda.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni igikoresho cy’umuzika. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni itini, ubutare, n’icyuma cy’isasu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 16.750.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.