Kubara 32:1-42

  • Imidugudu yo mu burasirazuba bwa Yorodani (1-42)

32  Abagize umuryango wa Rubeni n’abagize umuryango wa Gadi bari bafite amatungo menshi cyane. Nuko bitegereje akarere k’i Yazeri n’akarere k’i Gileyadi, babona hari urwuri rwiza rw’amatungo.  Abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni basanga Mose n’umutambyi Eleyazari n’abatware b’Abisirayeli, barababwira bati:  “Akarere ka Ataroti, Diboni, Yazeri, Nimura, Heshiboni, Eleyale, Sebamu, Nebo na Bewoni,  ni ukuvuga uturere Yehova yafashije Abisirayeli kwigarurira, ni uturere tw’inzuri nziza z’amatungo kandi nyakubahwa, urabizi ko dufite amatungo menshi.”  Bongeraho bati: “Nyakubahwa, niba utwishimiye, turakwinginze, uduhe iki gihugu kibe umurage wacu. Ntutwambutse Yorodani.”  Mose abwira abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni ati: “Ubwo se abavandimwe banyu bazajya ku rugamba, naho mwe mwisigarire hano?  Kuki mushaka guca intege Abisirayeli mubabuza kwambuka ngo bajye mu gihugu Yehova azabaha?  Ibyo ni byo ba sokuruza bakoze igihe naboherezaga turi i Kadeshi-Baruneya ngo bajye kureba icyo gihugu.  Barazamutse bagera mu kibaya cya Eshikoli bitegereza icyo gihugu, bagarutse baca Abisirayeli intege bababuza kujya mu gihugu Yehova yari agiye kubaha. 10  Nuko uwo munsi Yehova arabarakarira cyane, ararahira ati: 11  ‘Abavuye muri Egiputa bafite kuva ku myaka 20 kujyana hejuru, ntibazajya mu gihugu narahiye ko nzaha Aburahamu, Isaka na Yakobo, kuko batanyumviye n’umutima wabo wose. 12  Abazakijyamo ni Kalebu umuhungu wa Yefune w’Umukenazi na Yosuwa umuhungu wa Nuni, kuko bo bumviye Yehova n’umutima wabo wose.’ 13  Yehova yarakariye Abisirayeli cyane abazerereza mu butayu imyaka 40, kugeza aho ab’icyo gihe bakoraga ibibi bagahemukira Yehova bose bapfiriye bagashira. 14  None namwe mwa banyabyaha mwe, murashaka gukora nk’ibyo ba sokuruza bakoze, mugatuma Yehova yongera kurakarira cyane Isirayeli. 15  Nimutamwumvira, na we azatuma Abisirayeli bongera kumara igihe kirekire mu butayu, kandi muzaba mutumye abantu bose barimbuka.” 16  Hashize igihe bongera kumusanga baramubwira bati: “Reka twubake ibiraro* by’amatungo yacu hano, twubakire n’abana bacu imijyi. 17  Ariko twe tuzafata intwaro tujye ku rugamba turi imbere y’abandi Bisirayeli, kugeza aho tuzabagereza mu gihugu cyabo. Abana bacu bazasigara muri iyo mijyi igoswe n’inkuta, aho bazaba barinzwe abaturage b’iki gihugu. 18  Ntituzagaruka mu ngo zacu Abisirayeli batarabona amasambu yabo, buri wese atarabona umurage we. 19  Ntituzahabwa umurage hamwe na bo hakurya y’uruzi rwa Yorodani no hirya yaho, kuko umurage wacu uzaba uri hakuno y’uruzi rwa Yorodani aherekeye iburasirazuba.” 20  Mose arabasubiza ati: “Nimubigenza mutyo, mugafata intwaro mukajya ku rugamba muyobowe na Yehova, 21  abantu bose muri mwe bafite intwaro bakambuka Yorodani bakarwanirira Yehova, kugeza aho azirukanira abanzi be, 22  icyo gihugu Yehova akabafasha mukakigarurira, hanyuma mukabona kugaruka, icyo gihe Yehova n’Abisirayeli ntibazabona ko mufite icyaha. Iki gihugu kizaba umurage wanyu na Yehova abireba. 23  Ariko nimutabigenza mutyo, Yehova azabona ko mukoze icyaha. Mumenye ko icyo gihe icyaha cyanyu kizabagaruka. 24  Ngaho nimwubakire abana banyu imijyi, mwubakire n’amatungo yanyu ibiraro kandi muzakore ibyo mwiyemeje.” 25  Nuko abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni babwira Mose bati: “Nyakubahwa, tuzabikora nk’uko ubitegetse. 26  Abana bacu, abagore bacu n’amatungo yacu yose bizasigara mu mijyi y’i Gileyadi, 27  ariko twe tuzambuka, buri wese afite intwaro, tujye ku rugamba turwanirire Yehova, nk’uko wabivuze nyakubahwa.” 28  Nuko Mose atanga itegeko rirebana na bo, ariha umutambyi Eleyazari na Yosuwa umuhungu wa Nuni n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli, 29  arababwira ati: “Abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni nibambukana namwe Yorodani, buri wese yiteguye urugamba, bakarwanirira Yehova, maze mukigarurira icyo gihugu, muzabahe igihugu cy’i Gileyadi kibe umurage wabo. 30  Ariko nibatambukana namwe biteguye urugamba, bazaturane namwe mu gihugu cy’i Kanani.” 31  Abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni baramusubiza bati: “Nyakubahwa, tuzabikora nk’uko Yehova abitubwiye. 32  Tuzafata intwaro twambuke tujye mu gihugu cy’i Kanani turwanirire Yehova ariko tuzahabwa umurage wacu hakuno ya Yorodani.” 33  Nuko Mose aha abagize umuryango wa Gadi n’abagize umuryango wa Rubeni n’igice cy’abagize umuryango wa Manase ari we muhungu wa Yozefu, ubwami bwa Sihoni umwami w’Abamori, abaha n’ubwami bwa Ogi umwami w’i Bashani. Nanone abaha amasambu y’imijyi yo muri ubwo bwami n’imidugudu ihakikije. 34  Nuko abagize umuryango wa Gadi bubaka* umujyi wa Diboni, uwa Ataroti, uwa Aroweri, 35  uwa Ataroti-Shofani, uwa Yazeri, uwa Yogibeha, 36  uwa Beti-Nimura n’uwa Beti-Harani. Bubatse imijyi yari ikikijwe n’inkuta, bubaka n’ibiraro by’amatungo. 37  Abagize umuryango wa Rubeni bubaka umujyi wa Heshiboni, uwa Eleyale, uwa Kiriyatayimu, 38  uwa Nebo n’uwa Bayali-Meyoni, bahindura amazina yayo, bubaka n’uwa Sibuma. Indi mijyi bongeye kubaka bayise andi mazina. 39  Abagize umuryango wa Makiri umuhungu wa Manase batera i Gileyadi barahigarurira, birukana Abamori bari bahatuye. 40  Nuko Mose aha Abamakiri bakomoka kuri Manase igihugu cy’i Gileyadi, bagituramo. 41  Yayiri wo mu muryango wa Manase atera imidugudu y’i Gileyadi arayigarurira, ahita Havoti-Yayiri. 42  Noba atera i Kenati n’imidugudu ihakikije arahigarurira, ahitirira izina rye Noba.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ibi byerekeza ku biraro bikomeye bifite inkuta z’amabuye.
Cyangwa “bongera kubaka.”