Kubara 33:1-56

  • Aho Abisirayeli bagiye banyura mu butayu (1-49)

  • Amabwiriza yo kwigarurira igihugu cy’i Kanani (50-56)

33  Aha ni ho Abisirayeli bagiye banyura igihe bari bavuye muri Egiputa+ hakurikijwe amatsinda barimo,*+ bayobowe na Mose na Aroni.+  Nuko Mose yandika ahantu hose bagiye banyura nk’uko Yehova yabimutegetse. Aha ni ho bagiye banyura, bava hamwe bajya ahandi.+  Ku itariki 15 y’ukwezi kwa mbere,+ bahagurutse i Ramesesi.+ Ku munsi wakurikiye Pasika,+ Abisirayeli bavuyeyo bifitiye icyizere,* Abanyegiputa bose babareba.  Hagati aho Abanyegiputa barimo bashyingura abo Yehova yari yishe, ni ukuvuga abana b’imfura bose,+ kuko Yehova yari yaciriye imanza imana zabo kandi arazihana.+  Nuko Abisirayeli bahaguruka i Ramesesi bashinga amahema i Sukoti.+  Bahaguruka i Sukoti bashinga amahema ahitwa Etamu,+ mu mpera z’ubutayu.  Bahaguruka Etamu basubira inyuma bagana i Pihahiroti, hateganye n’i Bayali-sefoni,+ bashinga amahema imbere y’i Migidoli.+  Hanyuma bahaguruka i Pihahiroti banyura mu nyanja hagati+ berekeza mu butayu,+ bamara iminsi itatu bagenda mu butayu bwa Etamu,+ bashinga amahema i Mara.+  Nuko bahaguruka i Mara bagera ahitwa Elimu. Aho hantu hari amasoko y’amazi 12 n’ibiti by’imikindo 70. Nuko bahashinga amahema.+ 10  Bahaguruka Elimu bashinga amahema iruhande rw’Inyanja Itukura. 11  Bahaguruka ku Nyanja Itukura bashinga amahema mu butayu bwa Sini.+ 12  Bahaguruka mu butayu bwa Sini bashinga amahema i Dofuka. 13  Bahaguruka i Dofuka bashinga amahema ahitwa Alushi. 14  Bahaguruka Alushi bashinga amahema i Refidimu.+ Abisirayeli bagezeyo babura amazi yo kunywa. 15  Bahaguruka i Refidimu bashinga amahema mu butayu bwa Sinayi.+ 16  Hanyuma bahaguruka mu butayu bwa Sinayi bashinga amahema i Kiburoti-hatava.+ 17  Bahaguruka i Kiburoti-hatava bashinga amahema i Haseroti.+ 18  Bahaguruka i Haseroti bashinga amahema i Ritima. 19  Bahaguruka i Ritima bashinga amahema i Rimoni-peresi. 20  Bahaguruka i Rimoni-peresi bashinga amahema i Libuna. 21  Bahaguruka i Libuna bashinga amahema i Risa. 22  Bahaguruka i Risa bashinga amahema i Kehelata. 23  Bahaguruka i Kehelata bashinga amahema ku Musozi wa Sheferi. 24  Nuko bahaguruka ku Musozi wa Sheferi bashinga amahema i Harada. 25  Bahaguruka i Harada bashinga amahema i Makeloti. 26  Bahaguruka+ i Makeloti bashinga amahema i Tahati. 27  Bahaguruka i Tahati bashinga amahema i Tera. 28  Bahaguruka i Tera bashinga amahema i Mitika. 29  Bahaguruka i Mitika bashinga amahema i Hashimona. 30  Bahaguruka i Hashimona bashinga amahema i Moseroti. 31  Bahaguruka i Moseroti bashinga amahema i Bene-yakani.+ 32  Bahaguruka i Bene-yakani bashinga amahema i Hori-hagidigadi. 33  Bahaguruka i Hori-hagidigadi bashinga amahema i Yotibata.+ 34  Bahaguruka i Yotibata bashinga amahema ahitwa Aburona. 35  Bahaguruka Aburona bashinga amahema ahitwa Esiyoni-geberi.+ 36  Bahaguruka Esiyoni-geberi bashinga amahema mu butayu bwa Zini,+ ari ho i Kadeshi. 37  Nyuma yaho bahaguruka i Kadeshi bashinga amahema ku Musozi wa Hori,+ ku mupaka w’igihugu cya Edomu. 38  Mu mwaka wa 40 Abisirayeli bavuye muri Egiputa, ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu, Yehova yategetse umutambyi Aroni kuzamuka Umusozi wa Hori, maze apfirayo.+ 39  Aroni yari afite imyaka 123, igihe yapfiraga ku Musozi wa Hori. 40  Nuko umwami wa Aradi+ w’Umunyakanani wari utuye i Negebu mu gihugu cy’i Kanani, yumva ko Abisirayeli baje. 41  Hashize igihe bahaguruka ku Musozi wa Hori+ bashinga amahema i Salumona. 42  Bahaguruka i Salumona bashinga amahema i Punoni. 43  Bahaguruka i Punoni bashinga amahema ahitwa Oboti.+ 44  Bahaguruka Oboti bashinga amahema ahitwa Iye-abarimu ku mupaka w’i Mowabu.+ 45  Bahaguruka Iyimu* bashinga amahema i Diboni-gadi.+ 46  Bahaguruka i Diboni-gadi bashinga amahema ahitwa Alumoni-dibulatayimu. 47  Bahaguruka Alumoni-dibulatayimu bashinga amahema mu misozi ya Abarimu,+ imbere y’i Nebo.+ 48  Bahaguruka mu misozi ya Abarimu bashinga amahema mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu hafi ya Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+ 49  Bakomeza gutura aho hafi ya Yorodani, kuva i Beti-yeshimoti kugeza Abeli-shitimu+ mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu. 50  Nuko Yehova abwirira Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani ahateganye n’i Yeriko ati: 51  “Bwira Abisirayeli uti: ‘mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu cy’i Kanani.+ 52  Muzirukane abaturage bo muri icyo gihugu bose, mumenagure ibigirwamana byabo byose bibajwe mu mabuye,+ murimbure ibigirwamana byabo byose bicuzwe mu byuma,+ kandi muzasenye ahantu hose basengera ibigirwamana* byabo.+ 53  Muzigarurire icyo gihugu mugituremo, kuko nzakibaha kikaba umurage wanyu.+ 54  Muzagabanye icyo gihugu mukoresheje ubufindo,*+ mukurikije imiryango yanyu. Umuryango ufite abantu benshi uzawuhe ahantu hanini, naho ufite abantu bake uwuhe ahantu hato.+ Aho ubufindo buzerekana ko ari ah’umuryango uyu n’uyu, ni ho uwo muryango uzahabwa. Muzagabanye amasambu mukurikije imiryango mukomokamo.+ 55  “‘Nimutirukana abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahoro muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+ 56  Ibyo natekerezaga gukorera abaturage bo muri icyo gihugu ni mwe nzabikorera.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurikijwe imitwe y’ingabo zabo.”
Cyangwa “bashyize ukuboko hejuru.”
Cyangwa “Iye-abarimu.” Uko bigaragara “Iyimu” ni “Iye-abarimu” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “utununga twera.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.