Kubara 33:1-56
33 Aha ni ho Abisirayeli bagiye banyura igihe bari bavuye muri Egiputa+ hakurikijwe amatsinda barimo,*+ bayobowe na Mose na Aroni.+
2 Nuko Mose yandika ahantu hose bagiye banyura nk’uko Yehova yabimutegetse. Aha ni ho bagiye banyura, bava hamwe bajya ahandi.+
3 Ku itariki 15 y’ukwezi kwa mbere,+ bahagurutse i Ramesesi.+ Ku munsi wakurikiye Pasika,+ Abisirayeli bavuyeyo bifitiye icyizere,* Abanyegiputa bose babareba.
4 Hagati aho Abanyegiputa barimo bashyingura abo Yehova yari yishe, ni ukuvuga abana b’imfura bose,+ kuko Yehova yari yaciriye imanza imana zabo kandi arazihana.+
5 Nuko Abisirayeli bahaguruka i Ramesesi bashinga amahema i Sukoti.+
6 Bahaguruka i Sukoti bashinga amahema ahitwa Etamu,+ mu mpera z’ubutayu.
7 Bahaguruka Etamu basubira inyuma bagana i Pihahiroti, hateganye n’i Bayali-sefoni,+ bashinga amahema imbere y’i Migidoli.+
8 Hanyuma bahaguruka i Pihahiroti banyura mu nyanja hagati+ berekeza mu butayu,+ bamara iminsi itatu bagenda mu butayu bwa Etamu,+ bashinga amahema i Mara.+
9 Nuko bahaguruka i Mara bagera ahitwa Elimu. Aho hantu hari amasoko y’amazi 12 n’ibiti by’imikindo 70. Nuko bahashinga amahema.+
10 Bahaguruka Elimu bashinga amahema iruhande rw’Inyanja Itukura.
11 Bahaguruka ku Nyanja Itukura bashinga amahema mu butayu bwa Sini.+
12 Bahaguruka mu butayu bwa Sini bashinga amahema i Dofuka.
13 Bahaguruka i Dofuka bashinga amahema ahitwa Alushi.
14 Bahaguruka Alushi bashinga amahema i Refidimu.+ Abisirayeli bagezeyo babura amazi yo kunywa.
15 Bahaguruka i Refidimu bashinga amahema mu butayu bwa Sinayi.+
16 Hanyuma bahaguruka mu butayu bwa Sinayi bashinga amahema i Kiburoti-hatava.+
17 Bahaguruka i Kiburoti-hatava bashinga amahema i Haseroti.+
18 Bahaguruka i Haseroti bashinga amahema i Ritima.
19 Bahaguruka i Ritima bashinga amahema i Rimoni-peresi.
20 Bahaguruka i Rimoni-peresi bashinga amahema i Libuna.
21 Bahaguruka i Libuna bashinga amahema i Risa.
22 Bahaguruka i Risa bashinga amahema i Kehelata.
23 Bahaguruka i Kehelata bashinga amahema ku Musozi wa Sheferi.
24 Nuko bahaguruka ku Musozi wa Sheferi bashinga amahema i Harada.
25 Bahaguruka i Harada bashinga amahema i Makeloti.
26 Bahaguruka+ i Makeloti bashinga amahema i Tahati.
27 Bahaguruka i Tahati bashinga amahema i Tera.
28 Bahaguruka i Tera bashinga amahema i Mitika.
29 Bahaguruka i Mitika bashinga amahema i Hashimona.
30 Bahaguruka i Hashimona bashinga amahema i Moseroti.
31 Bahaguruka i Moseroti bashinga amahema i Bene-yakani.+
32 Bahaguruka i Bene-yakani bashinga amahema i Hori-hagidigadi.
33 Bahaguruka i Hori-hagidigadi bashinga amahema i Yotibata.+
34 Bahaguruka i Yotibata bashinga amahema ahitwa Aburona.
35 Bahaguruka Aburona bashinga amahema ahitwa Esiyoni-geberi.+
36 Bahaguruka Esiyoni-geberi bashinga amahema mu butayu bwa Zini,+ ari ho i Kadeshi.
37 Nyuma yaho bahaguruka i Kadeshi bashinga amahema ku Musozi wa Hori,+ ku mupaka w’igihugu cya Edomu.
38 Mu mwaka wa 40 Abisirayeli bavuye muri Egiputa, ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu, Yehova yategetse umutambyi Aroni kuzamuka Umusozi wa Hori, maze apfirayo.+
39 Aroni yari afite imyaka 123, igihe yapfiraga ku Musozi wa Hori.
40 Nuko umwami wa Aradi+ w’Umunyakanani wari utuye i Negebu mu gihugu cy’i Kanani, yumva ko Abisirayeli baje.
41 Hashize igihe bahaguruka ku Musozi wa Hori+ bashinga amahema i Salumona.
42 Bahaguruka i Salumona bashinga amahema i Punoni.
43 Bahaguruka i Punoni bashinga amahema ahitwa Oboti.+
44 Bahaguruka Oboti bashinga amahema ahitwa Iye-abarimu ku mupaka w’i Mowabu.+
45 Bahaguruka Iyimu* bashinga amahema i Diboni-gadi.+
46 Bahaguruka i Diboni-gadi bashinga amahema ahitwa Alumoni-dibulatayimu.
47 Bahaguruka Alumoni-dibulatayimu bashinga amahema mu misozi ya Abarimu,+ imbere y’i Nebo.+
48 Bahaguruka mu misozi ya Abarimu bashinga amahema mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu hafi ya Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+
49 Bakomeza gutura aho hafi ya Yorodani, kuva i Beti-yeshimoti kugeza Abeli-shitimu+ mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu.
50 Nuko Yehova abwirira Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani ahateganye n’i Yeriko ati:
51 “Bwira Abisirayeli uti: ‘mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu cy’i Kanani.+
52 Muzirukane abaturage bo muri icyo gihugu bose, mumenagure ibigirwamana byabo byose bibajwe mu mabuye,+ murimbure ibigirwamana byabo byose bicuzwe mu byuma,+ kandi muzasenye ahantu hose basengera ibigirwamana* byabo.+
53 Muzigarurire icyo gihugu mugituremo, kuko nzakibaha kikaba umurage wanyu.+
54 Muzagabanye icyo gihugu mukoresheje ubufindo,*+ mukurikije imiryango yanyu. Umuryango ufite abantu benshi uzawuhe ahantu hanini, naho ufite abantu bake uwuhe ahantu hato.+ Aho ubufindo buzerekana ko ari ah’umuryango uyu n’uyu, ni ho uwo muryango uzahabwa. Muzagabanye amasambu mukurikije imiryango mukomokamo.+
55 “‘Nimutirukana abaturage bose bo muri icyo gihugu,+ abo muzasiga bazabamerera nk’inshinge mu maso yanyu, babamerere nk’amahwa mu mbavu zanyu, kandi bazababuza amahoro muri icyo gihugu muzaba mutuyemo.+
56 Ibyo natekerezaga gukorera abaturage bo muri icyo gihugu ni mwe nzabikorera.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hakurikijwe imitwe y’ingabo zabo.”
^ Cyangwa “bashyize ukuboko hejuru.”
^ Cyangwa “Iye-abarimu.” Uko bigaragara “Iyimu” ni “Iye-abarimu” mu buryo buhinnye.
^ Cyangwa “utununga twera.”
^ Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.