Kubara 34:1-29

  • Imipaka y’igihugu cy’i Kanani (1-15)

  • Abantu bahabwa inshingano yo kugabanya igihugu (16-29)

34  Yehova yongera kubwira Mose ati:  “Bwira Abisirayeli uti: ‘Mugiye kujya mu gihugu cy’i Kanani, ari cyo gihugu kizaba umurage wanyu. Iyi ni yo mipaka y’igihugu cy’i Kanani:  “‘Umupaka wo mu majyepfo, uzahera ku butayu bwa Zini ugende unyura ku gihugu cya Edomu. Uwo mupaka uzaba uhereye ku mpera y’Inyanja y’Umunyu, mu burasirazuba,  ukatire mu majyepfo ku nzira izamuka ya Akurabimu, wambuke ugere i Zini, ugarukire mu majyepfo ya Kadeshi-Baruneya. Hanyuma uzatambika ugana i Hasari-Adari, unyure Asimoni  werekeze ku mugezi wa Egiputa, ugarukire ku Nyanja.*  “‘Umupaka wanyu wo mu burengerazuba, uzaba ari inkombe y’Inyanja Nini.* Uwo ni wo uzaba umupaka wanyu wo mu burengerazuba.  “‘Umupaka wo mu majyaruguru uzava ku Nyanja Nini ugere ku musozi wa Hori.  Nanone uzava ku musozi wa Hori ugere i Lebo-Hamati,* ukomeze unyure i Sedadi,  ukomereze i Zifuroni ugarukire i Hasari-Enani. Uwo ni wo uzaba umupaka wanyu mu majyaruguru. 10  “‘Umupaka wanyu wo mu burasirazuba uzaba uva i Hasari-Enani ugere i Shefamu. 11  Uwo mupaka uzava i Shefamu ugere i Ribula mu burasirazuba bwa Ayini, umanuke ugere ku misozi iri mu burasirazuba bw’inyanja ya Kinereti.* 12  Uwo mupaka uzamanuke ugere kuri Yorodani, ugarukire ku nyanja y’Umunyu. Icyo ni cyo kizaba igihugu cyanyu n’imipaka yacyo.’” 13  Nuko Mose abwira Abisirayeli ati: “Iki ni cyo gihugu muzagabana mukoresheje ubufindo, kikaba umurage wanyu nk’uko Yehova yategetse ko gihabwa imiryango icyenda n’igice.* 14  Abagize umuryango wa Rubeni n’abagize umuryango wa Gadi, hamwe n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, bo bamaze guhabwa umurage wabo. 15  Iyo miryango ibiri n’igice yo yamaze guhabwa umurage wayo mu burasirazuba bwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.” 16  Yehova yongera kubwira Mose ati: 17  “Aya ni yo mazina y’abagabo bazabagabanya igihugu muzahabwa: Ni umutambyi Eleyazari na Yosuwa umuhungu wa Nuni. 18  Muzatoranye umutware umwe muri buri muryango abafashe kugabanya igihugu. 19  Aya ni yo mazina y’abo bagabo: Uwo mu muryango wa Yuda ni Kalebu, umuhungu wa Yefune. 20  Uwo mu muryango wa Simeyoni ni Shemuweli, umuhungu wa Amihudi. 21  Uwo mu muryango wa Benyamini ni Elidadi umuhungu wa Kisiloni. 22  Uwo mu muryango wa Dani ni umutware Buki, umuhungu wa Yogili. 23  Mu bahungu ba Yozefu, uwo mu muryango wa Manase ni umutware Haniyeli, umuhungu wa Efodi. 24  Uwo mu muryango wa Efurayimu ni umutware Kemuweli, umuhungu wa Shifutani. 25  Uwo mu muryango wa Zabuloni ni umutware Elizafani, umuhungu wa Parunaki. 26  Uwo mu muryango wa Isakari ni umutware Palutiyeli, umuhungu wa Azani. 27  Uwo mu muryango wa Asheri ni umutware Ahihudi, umuhungu wa Shelomi. 28  Naho uwo mu muryango wa Nafutali ni umutware Pedaheli, umuhungu wa Amihudi.” 29  Abo ni bo Yehova yategetse kugabanya Abisirayeli igihugu cy’i Kanani.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni inyanja Nini, ari yo nyanja ya Mediterane.
Ni inyanja ya Mediterane.
Cyangwa “mu marembo y’i Hamati.”
Ni ikiyaga cya Genesareti cyangwa inyanja ya Galilaya.
Igice kivugwa aha ni icy’abagize umuryango wa Manase.