Kubara 35:1-34

  • Imijyi y’Abalewi (1-8)

  • Imijyi y’ubuhungiro (9-34)

35  Yehova abwirira Mose mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani,+ ahateganye n’i Yeriko ati:  “Tegeka Abisirayeli bafate ku mirage yabo bahe Abalewi imijyi yo guturamo,+ kandi babahe n’amasambu ayikikije.+  Iyo mijyi ni yo bazaturamo, naho amasambu ayikikije abe inzuri* z’amatungo yabo yose.  Amasambu akikije iyo mijyi muzaha Abalewi, azaba afite uburebure bwa metero 445* uvuye ku nkuta zikikije iyo mijyi, mu mpande zose.  Uhereye inyuma y’umujyi, mu ruhande rw’iburasirazuba uzabare metero 890,* mu ruhande rw’amajyepfo ubare metero 890, mu ruhande rw’iburengerazuba ubare metero 890, no mu ruhande rw’amajyaruguru ubare metero 890. Umujyi uzaba uri hagati muri iyo sambu. Ayo ni yo azaba amasambu akikije iyo mijyi yabo.  “Abalewi muzabahe imijyi itandatu yo guhungiramo+ kugira ngo umuntu wishe undi ajye ayihungiramo.+ Muzabahe n’indi mijyi 42 yiyongera kuri iyo.  Imijyi yose muzaha Abalewi ni imijyi 48, kandi muzabahe n’amasambu ayikikije.+  Imijyi muzabaha izaba ivuye mu murage w’Abisirayeli.+ Abenshi muzabake imijyi myinshi, abake mubake imijyi mike.+ Buri muryango uzahe Abalewi imwe mu mijyi yawo ukurikije uko aho bahawe hangana.”  Yehova arongera abwira Mose ati: 10  “Bwira Abisirayeli uti: ‘mugiye kwambuka Yorodani mujye mu gihugu cy’i Kanani.+ 11  Muzahitemo imijyi iri ahantu heza, muyigire imijyi yo guhungiramo, kandi umuntu wishe undi atabishakaga, azajya ayihungiramo.+ 12  Iyo mijyi ni yo umuntu wishe undi azajya ahungiramo, kugira ngo aticwa n’uhorera uwishwe+ kandi atarajya kuburanira imbere y’abaturage.+ 13  Iyo mijyi muzatanga uko ari itandatu ni icyo izaba imaze. 14  Mu burasirazuba bwa Yorodani muzatange imijyi itatu,+ no mu gihugu cy’i Kanani muhatange imijyi itatu.+ Iyo izabe imijyi yo guhungiramo. 15  Iyo mijyi itandatu Abisirayeli n’abimukira+ baturanye na bo bajye bayihungiramo. Umuntu wese wishe undi atabishakaga ajye ayihungiramo.+ 16  “‘Niba yamukubise ikintu gikozwe mu cyuma agapfa, azaba ari umwicanyi. Uwo mwicanyi azicwe.+ 17  Niba yamukubise ibuye rishobora kwica umuntu, maze agapfa, azaba ari umwicanyi. Uwo mwicanyi azicwe. 18  Niba yamukubise ikintu gishobora kumwica kibajwe mu giti, maze agapfa, azaba ari umwicanyi. Uwo mwicanyi azicwe. 19  “‘Umuntu uhorera uwishwe ni we uzica uwo mwicanyi. Namubona azamwice. 20  Niba yamusunitse bitewe n’uko yamwangaga cyangwa akamutera ikintu kugira ngo amwice,+ 21  cyangwa se akamukubita abigiranye urwango agapfa, uwamukubise na we azicwe. Ni umwicanyi. Umuntu uhorera uwishwe namubona azamwice. 22  “‘Ariko niba yamuhiritse mu buryo butunguranye atamwangaga cyangwa akamutera ikintu atagamije kumugirira nabi,+ 23  cyangwa agahirika ibuye atamubonye rikamugwira agapfa, akaba atamwangaga kandi atashakaga kumugirira nabi, 24  abaturage bazacire urubanza uwishe uwo muntu n’uhorera uwishwe bakurikije ibyo bintu byose.+ 25  Abaturage bazakize uwo muntu wishe undi, bamusubize mu mujyi yari yarahungiyemo kugira ngo uhorera uwishwe atamwica. Azahagume kugeza igihe umutambyi mukuru wasutsweho amavuta yera azapfira.+ 26  “‘Ariko uwishe umuntu nasohoka akarenga aho umujyi yahungiyemo ugarukira, 27  maze uhorera uwishwe akamusanga inyuma y’uwo mujyi akamwica, nta cyaha azaba akoze. Ntazazira ko yishe uwo muntu. 28  Uwishe umuntu agomba gukomeza kuba mu mujyi yahungiyemo kugeza igihe umutambyi mukuru azapfira. Umutambyi mukuru namara gupfa, ni bwo uwo muntu azasubira mu isambu ye.+ 29  Ibyo ni byo muzajya mushingiraho muca urubanza mu bihe byanyu byose n’aho muzaba hose. 30  “‘Umuntu niyica undi, ajye ashinjwa n’abagabo bamubonye,+ maze yicwe.+ Umugabo umwe ntashobora gushinja umuntu ngo yicwe. 31  Ntimuzemerere uwishe kugira icyo yishyura* kugira ngo aticwa kandi akwiriye gupfa. Azicwe.+ 32  Ntimuzemere ko uwahungiye mu mujyi wo guhungiramo agira icyo yishyura kugira ngo asubire mu gihugu mbere y’uko umutambyi mukuru apfa. 33  “‘Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso ari yo yanduza igihugu.+ Nta kintu gishobora gukura amaraso mu gihugu,* keretse iyo amaraso y’uwishe uwo muntu avushijwe.+ 34  Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, ari cyo nanjye ntuyemo, kuko njyewe Yehova ntuye mu Bisirayeli.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 2.000. ”
Cyangwa “gutanga incungu.”
Cyangwa “gukura umwenda w’amaraso mu gihugu.”