Kubara 36:1-13

  • Amategeko yo gushaka areba abakobwa bahawe umurage (1-13)

36  Abakuru mu batware b’imiryango y’abakomoka kuri Gileyadi umuhungu wa Makiri,+ umuhungu wa Manase wo mu muryango wa Yozefu, baza kureba Mose n’abayobozi b’Abisirayeli.  Barababwira bati: “Nyakubahwa, Yehova yagutegetse kugabanya Abisirayeli igihugu hakoreshejwe ubufindo.*+ Nanone Yehova yagutegetse ko umurage w’umuvandimwe wacu Selofehadi uhabwa abakobwa be.+  Nihagira abagabo bo mu yindi miryango y’Abisirayeli bashaka abo bakobwa, umurage w’abo bakobwa uzakurwa ku murage wa ba sogokuru wongerwe ku murage w’umuryango bazaba bashatsemo. Ibyo bizatuma uwo murage ukurwa ku murage w’umuryango wacu.  Kandi Abisirayeli nibagera igihe cyo kwizihiza Umwaka w’Umudendezo,*+ umurage w’abo bakobwa uzongerwa ku murage w’umuryango bashatsemo ube uwabo burundu. Ibyo bizatuma umurage wabo ukurwa ku murage w’umuryango wa ba sogokuruza.”  Nuko Mose asubiza Abisirayeli abitegetswe na Yehova, arababwira ati: “Ibyo abagize umuryango wa Yozefu bavuga ni ukuri.  Ku birebana n’abakobwa ba Selofehadi, Yehova arategetse ati: ‘bashobora gushakana n’uwo bazishimira wese, apfa kuba gusa akomoka mu muryango wa ba sekuruza.  Nta murage w’Abisirayeli ugomba kuvanwa mu muryango umwe ngo ujye mu wundi, kuko buri Mwisirayeli agomba kugumana umurage w’umuryango wa ba sekuruza.  Umukobwa wese uzahabwa umurage muri umwe mu miryango y’Abisirayeli, azashakane n’umugabo ukomoka mu muryango wa papa we,+ kugira ngo buri Mwisirayeli ahabwe umurage wo mu muryango wa ba sekuruza.  Nta murage ugomba kuva mu muryango umwe ngo ujye mu wundi, kubera ko buri muryango w’Abisirayeli ugomba kugumana umurage wawo.’” 10  Abakobwa ba Selofehadi babigenje nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+ 11  Mahila, Tirusa, Hogila, Miluka na Nowa, ari bo bakobwa ba Selofehadi,+ bashatse abagabo muri bene wabo wa papa wabo. 12  Bashatse abagabo bo mu muryango wa Manase umuhungu wa Yozefu, kugira ngo umurage wabo ugume mu muryango wa papa wabo. 13  Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Yehova yahaye Abisirayeli abinyujije kuri Mose, igihe bari mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Yubile.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.