Kubara 4:1-49
4 Yehova abwira Mose na Aroni ati:
2 “Mu Balewi bose, muzabarure Abakohati+ mukurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza,
3 kuva ku bafite imyaka 30+ kugeza ku bafite imyaka 50,+ ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+
4 “Iyi ni yo mirimo Abakohati bazajya bakora mu ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ ari yo mirimo ifitanye isano n’ibintu byera cyane.
5 Igihe abari mu nkambi bagiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye binjira bamanure rido+ bayitwikirize isanduku+ irimo Amategeko.*
6 Bajye bayitwikiriza impu z’inyamaswa zitwa tahashi,* hejuru barambureho umwenda w’ubururu, bayisesekemo n’imijishi*+ yo kuyitwara.
7 “Bajye barambura umwenda w’ubururu ku meza ashyirwaho imigati igenewe Imana,*+ hanyuma bashyireho amasahani, ibikombe, ibisorori n’utubinika bashyiramo ituro rya Divayi.+ Ituro rihoraho ry’imigati rijye riguma ku meza.+
8 Hejuru yabyo bajye baramburaho umwenda uboshye mu budodo bw’umutuku, bawugerekeho impu z’inyamaswa zitwa tahashi, basesekemo n’imijishi yo kuyitwara.+
9 Bajye bafata umwenda w’ubururu bawutwikirize igitereko cy’amatara,+ amatara yacyo,+ udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi,* udukoresho two kubishyiraho+ n’utubindi twose turimo amavuta akoreshwa mu matara.
10 Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose bajye babizingira mu mpu z’inyamaswa zitwa tahashi maze babishyire ku rubaho runini rwo kubitwaraho.
11 Igicaniro cya zahabu+ bajye bagitwikiriza umwenda w’ubururu bawugerekeho impu z’inyamaswa zitwa tahashi, bagisesekemo n’imijishi+ yo kugitwara.
12 Bajye bafata ibikoresho byose+ bakoresha mu murimo bakorera ahera, babizingire mu mwenda w’ubururu, babitwikirize impu z’inyamaswa zitwa tahashi, hanyuma babishyire ku rubaho runini rwo kubitwaraho.
13 “Bajye bakura ivu* ku gicaniro*+ maze bagitwikirize umwenda uboshye mu bwoya buteye ibara ry’isine.
14 Bajye bagishyiraho ibikoresho byose bakoresha kuri icyo gicaniro: Ni ukuvuga ibikoresho byo kurahuza amakara, amakanya, ibitiyo, udusorori, mbese ibikoresho byose byo ku gicaniro.+ Bajye bagitwikiriza impu z’inyamaswa zitwa tahashi, bagisesekemo n’imijishi+ yo kugitwara.
15 “Igihe abari mu nkambi bagiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye batwikira ibintu by’ahera+ n’ibikoresho byaho byose. Nibarangiza, Abakohati bajye binjira babiheke,+ ariko ntibagakore ku bintu by’ahera kugira ngo badapfa.+ Ibyo ni byo bintu byo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana Abakohati bashinzwe gutwara.
16 “Eleyazari+ umuhungu wa Aroni ashinzwe kwita ku mavuta akoreshwa mu matara,+ umubavu* uhumura neza,+ ituro rihoraho ry’ibinyampeke n’amavuta yera.*+ Ashinzwe ihema ryose n’ibiririmo byose, ni ukuvuga ahantu hera n’ibikoresho byaho.”
17 Yehova yongera kubwira Mose na Aroni ati:
18 “Ntimuzatume imiryango y’Abakohati+ irimburwa ngo ivanwe mu Balewi.
19 Ahubwo dore icyo muzakora kugira ngo bakomeze kubaho, batazapfa bazira ko begereye ibintu byera cyane:+ Aroni n’abahungu be bajye binjira, bahe buri wese inshingano ye bamwereke ibyo ari butware.
20 Ntibazinjire ngo barebe ibintu byera n’akanya na gato, kuko bahita bapfa.”+
21 Yehova abwira Mose ati:
22 “Ubarure Abagerushoni+ bose, ukurikije imiryango ya ba sekuruza n’imiryango yabo.
23 Ubarure kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.
24 Iyi ni yo mirimo izakorwa n’imiryango y’Abagerushoni. Dore ibyo bazakora cyangwa ibyo bazatwara:+
25 Bazatware imyenda y’ihema,+ ihema ryo guhuriramo n’Imana, ibitwikira ihema, impu z’inyamaswa zitwa tahashi zigerekwa hejuru yabyo,+ rido yo gukinga mu muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+
26 imyenda y’urugo,+ umwenda wo gukinga mu irembo ry’urugo+ rukikije ihema ryo guhuriramo n’Imana, igicaniro, imigozi y’urugo n’ibikoresho byarwo byose, hamwe n’ibindi bikoresho byose bakoresha muri uwo murimo. Ibyo ni byo bazatwara.
27 Imirimo y’Abagerushoni+ yose, byaba ibyo bagomba gutwara byose cyangwa ibyo bagomba gukora byose, bazajye babikora babitegetswe na Aroni n’abahungu be. Mujye mubereka ibyo bagomba gutwara byose kuko ari inshingano yabo.
28 Iyo ni yo mirimo izakorwa n’imiryango y’Abagerushoni mu ihema ryo guhuriramo n’Imana+ kandi ni yo nshingano bazajya basohoza bayobowe na Itamari+ umuhungu w’umutambyi Aroni.
29 “Uzabarure n’Abamerari+ ukurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza.
30 Uzabarure kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.
31 Iyi ni yo nshingano yabo n’ibyo bazatwara+ kandi ni yo izaba imirimo yabo yose mu ihema ryo guhuriramo n’Imana: Bazatware amakadire+ y’ihema, imitambiko yaryo,+ inkingi zaryo,+ ibisate biciyemo imyobo yo kuzishingamo,+
32 inkingi+ zose z’urugo, ibisate byazo biciyemo imyobo,+ imambo* z’urugo,+ imigozi y’urugo, ibikoresho byarwo byose n’indi mirimo ijyaniranye na byo. Muzereke buri wese ibyo agomba gutwara.
33 Iyo ni yo mirimo yose izakorwa n’imiryango y’Abamerari+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kandi bazajya bayikora bayobowe na Itamari umuhungu w’umutambyi Aroni.”+
34 Nuko Mose na Aroni n’abayobozi+ b’Abisirayeli batangira kubarura Abakohati+ bakurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza,
35 kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+
36 Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo bari 2.750.+
37 Abo ni bo babaruwe mu muryango w’Abakohati, ni ukuvuga abakora mu ihema ryo guhuriramo n’Imana bose, abo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+
38 Babaruye Abagerushoni+ hakurikijwe imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza,
39 kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.
40 Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza bari 2.630.+
41 Abo ni bo babaruwe mu miryango y’Abagerushoni. Habaruwe abakora mu ihema ryo guhuriramo n’Imana bose. Abo ni bo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+
42 Babaruye Abamerari hakurikijwe imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza,
43 kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo yo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+
44 Ababaruwe hakurikijwe imiryango yabo bari 3.200.+
45 Abo ni bo babaruwe mu miryango y’Abamerari, abo Mose na Aroni babaruye nk’uko Yehova yabitegetse Mose.+
46 Mose, Aroni n’abayobozi b’Abisirayeli babaruye Abalewi bose bakurikije imiryango yabo n’imiryango ya ba sekuruza,
47 kuva ku bafite imyaka 30 kugeza ku bafite imyaka 50, ni ukuvuga abantu bose bakora imirimo isaba imbaraga n’imirimo yo gutwara ibintu byo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.+
48 Ababaruwe bose bari 8.580.+
49 Yehova yategetse ko abo bose babarurwa binyuze kuri Mose. Buri wese yabaruwe hakurikijwe umurimo we n’icyo agomba gutwara. Babaruwe nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
^ Ni ubwoko bw’inyamaswa ziba mu mazi zifite ubwoya bworohereye.
^ Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ikintu kiremereye.
^ Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
^ Urutambi ni agashumi bashyira mu itara kagatanga urumuri iyo bagashyizeho umuriro.
^ Ryabaga ari ivu rivanze n’ibinure byavuye ku bitambo.
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ayo ni amavuta yasukwaga ku bantu iyo babaga bagiye guhabwa inshingano yihariye, akanasukwa ku bintu byera kugira ngo bikoreshwe umurimo wera.
^ Urumambo ni igiti kigufi gisongoye bakoresha bashinga ihema.