Kubara 5:1-31

  • Itegeko ryo gukura mu nkambi umuntu wese wanduye (1-4)

  • Kwemera icyaha no kwishyura ibihwanye n’icyaha cyakozwe (5-10)

  • Amazi yo gusuzuma umuntu ukekwaho ubusambanyi (11-31)

5  Yehova yongera kubwira Mose ati:  “Tegeka Abisirayeli bakure mu nkambi umuntu wese urwaye ibibembe, umuntu wese urwaye indwara ituma hari ibintu bisohoka mu gitsina cye n’umuntu wese wanduye bitewe no gukora ku muntu wapfuye.*  Yaba umugabo cyangwa umugore, muzabakure mu nkambi. Muzabakure mu nkambi kugira ngo batanduza amahema yabo ntuyemo.”  Nuko Abisirayeli babigenza batyo, babakura mu nkambi. Uko Yehova yategetse Mose, ni ko Abisirayeli babigenje.  Yehova akomeza kubwira Mose ati:  “Bwira Abisirayeli uti: ‘Nihagira umugabo cyangwa umugore ukora kimwe mu byaha byose abantu bakora agahemukira Yehova, uwo muntu azabibazwa.  Ajye yemera ko yakoze icyaha, maze yishyure ibihwanye n’icyaha yakoze, yongereho kimwe cya gatanu cyabyo, abihe uwo yahemukiye.  Ariko niba uwahemukiwe yarapfuye kandi akaba adafite mwene wabo wa bugufi wahabwa ibyo uwakoze icyaha yishyuye, bizajya bihabwa Yehova bibe iby’umutambyi, uretse gusa imfizi y’intama yo gutanga ngo uwo muntu yiyunge n’Imana, kuko yo azayimutambira kugira ngo ababarirwe.  “‘Ituro ryose ryera Abisirayeli bazazanira umutambyi, rizaba irye. 10  Ibintu byera buri wese azatura, bizaba iby’umutambyi. Icyo buri wese azaha umutambyi kizaba icye.’” 11  Yehova yongera kubwira Mose ati: 12  “Vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘Umugore naca inyuma umugabo we akamuhemukira, 13  akagirana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo, ariko umugabo we ntabimenye kandi ntihagire ubitahura, nubwo uwo mugore aba yarasambanye,* nta muntu uba uhari wo kumushinja kandi ntaba yarafashwe ari gukora icyaha. 14  Uwo mugabo nafuha agatangira gukeka ko umugore we yamuhemukiye, kandi koko uwo mugore akaba yarasambanye, cyangwa se agafuha akeka ko umugore we yamuhemukiye ariko mu by’ukuri uwo mugore akaba atarasambanye, 15  uko byaba byaragenze kose, uwo mugabo azashyire umugore we umutambyi, ajyane n’ituro ry’uwo mugore, ni ukuvuga ikiro kimwe* cy’ifu y’ingano.* Ntazarisukeho amavuta cyangwa ngo arishyireho umubavu, kuko ari ituro ry’ibinyampeke atuye abitewe no gufuha, ni ukuvuga ituro ry’ibinyampeke rigaragaza niba umugore yarakoze icyaha cyangwa ataragikoze. 16  “‘Umutambyi azamuzane amuhagarike imbere ya Yehova. 17  Umutambyi azafate amazi meza* ayashyire mu kabindi, ayore umukungugu wo hasi mu ihema ryo guhuriramo n’Imana awushyire muri ayo mazi. 18  Umutambyi azahagarike uwo mugore imbere ya Yehova, amuvane igitambaro ku mutwe, ashyire mu biganza by’uwo mugore ituro ry’ibinyampeke, rigaragaza niba yarakoze icyaha cyangwa ataragikoze, ni ukuvuga ituro ry’ibinyampeke ryatuwe bitewe no gufuha, kandi uwo mutambyi azabe afite mu ntoki amazi asharira atuma uwo mugore agerwaho n’ibyago.* 19  “‘Umutambyi azasabe uwo mugore kurahira, amubwire ati: “Niba utaragiranye imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo, ukaba utaraciye inyuma umugabo wawe ngo usambane kandi ukiyoborwa na we, aya mazi asharira atuma umuntu agerwaho n’ibyago ntagire icyo agutwara. 20  Ariko niba waraciye inyuma umugabo wawe ukiyoborwa na we, niba warasambanye ukagirana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo, . . .” 21  Umutambyi azasabe uwo mugore kurahira indahiro irimo ibyago, amubwire ati: “Yehova azatume utabyara* kandi Yehova azatume inda yawe ibyimba, maze uhinduke indahiro n’iciro ry’imigani mu Bisirayeli. 22  Aya mazi atuma umuntu agerwaho n’ibyago yinjire mu mara yawe, atume inda yawe ibyimba kandi agutere kutabyara.” Uwo mugore azasubize ati “Amen! Amen!” 23  “‘Umutambyi azandike ibyo byago mu gitabo, abihanaguze ayo mazi asharira. 24  Azanyweshe uwo mugore ayo mazi asharira atuma umuntu agerwaho n’ibyago maze ayo mazi namugeramo amutere kuribwa mu nda. 25  Umutambyi azakure mu biganza by’uwo mugore ituro ry’ibinyampeke ryatuwe bitewe no gufuha, arizungurize imbere ya Yehova, hanyuma arijyane iruhande rw’igicaniro. 26  Kuri iryo turo ry’ibinyampeke, umutambyi azakureho iryuzuye urushyi aritwikire ku gicaniro ribe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose, hanyuma anyweshe uwo mugore ya mazi. 27  Namara kumunywesha ayo mazi, uwo mugore naba yarasambanye agahemukira umugabo we, ayo mazi atuma umuntu agerwaho n’ibyago azamugeramo amutere kuribwa mu nda, inda ye ibyimbe kandi atume atabyara. Azaba iciro ry’imigani mu Bisirayeli. 28  Icyakora niba uwo mugore atarasambanye akaba ari umwere, ibyo byago ntibizamugeraho, kandi azashobora gutwita. 29  “‘Iryo ni ryo tegeko rihereranye no gufuha, igihe umugore yaciye inyuma umugabo we agasambana kandi akiyoborwa na we, 30  cyangwa igihe umugabo yafushye akeka ko umugore we yamuhemukiye. Azazane umugore we imbere ya Yehova maze umutambyi amukorere ibivugwa muri iri tegeko byose. 31  Uwo mugabo ntazabarwaho icyaha, ariko umugore we azahanirwa icyaha cye.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubugingo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “yarihumanyije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Ni ingano za sayiri.
Cyangwa “amazi yera.”
Cyangwa “umuvumo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azatume ikibero cyawe kinyunyuka.”