Kubara 6:1-27

  • Isezerano ryo kuba Umunaziri (1-21)

  • Umugisha abatambyi bari kuzajya bifuriza Abisirayeli (22-27)

6  Yehova yongera kubwira Mose ati:  “Vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘umugabo cyangwa umugore nagirana na Yehova isezerano ryihariye* ryo kuzamubera Umunaziri,*+  azirinde kunywa divayi n’ibindi binyobwa bisindisha. Ntazanywe divayi isharira cyangwa ikindi kinyobwa gisindisha+ kandi gisharira, cyangwa ngo anywe ikinyobwa cyose gikomoka ku mizabibu, cyangwa ngo arye imizabibu, yaba imibisi cyangwa iyumye.  Iminsi yose azamara ari Umunaziri, ntazarye ikintu cyose gikomoka ku mizabibu, kuva ku mizabibu itarera kugeza ku bishishwa byayo.  “‘Igihe cyose azaba yaragiranye n’Imana isezerano ryo kuba Umunaziri, icyuma cyogosha ntikizamugere ku mutwe.+ Azabe uwera, areke imisatsi yo ku mutwe we ikure, kugeza igihe isezerano yahaye Yehova ryo kuba Umunaziri rizarangirira.  Iminsi yose azamara yarahaye Yehova iryo sezerano, ntazegere umuntu wapfuye uwo ari we wese.  Niyo yaba papa we, mama we, umuvandimwe we cyangwa mushiki we, ntazamwiyandurishe,+ kuko ku mutwe we afite ikimenyetso cy’uko ari Umunaziri w’Imana.  “‘Iminsi yose azamara ari Umunaziri, Yehova azaba abona ko ari uwera.  Ariko nihagira umuntu umupfira iruhande+ mu buryo butunguranye, akandura* kandi imisatsi y’ikimenyetso cy’uko ari Umunaziri ikiri ku mutwe we, aziyogosheshe+ umunsi azaba akora umuhango wo kwiyeza. Aziyogosheshe ku munsi wa karindwi. 10  Ku munsi wa munani azazanire umutambyi intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, abizane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 11  Umutambyi azatambe imwe ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ayitambe ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, bityo amusabire imbabazi kuko yakoze icyaha+ bitewe n’uwo muntu wapfuye. Uwo Munaziri azakore umuhango wo kwiyeza* hanyuma areke imisatsi ye yongere ikure. 12  Azongere asezeranye Yehova kumubera Umunaziri. Azazane isekurume y’intama itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha. Iminsi yamaze ari Umunaziri ntizabarwa, kuko azaba yaranduje Ubunaziri bwe. 13  “‘Iri ni ryo tegeko rigenga Umunaziri: Igihe cye cyo kuba Umunaziri+ nikirangira, uwo munsi bazamuzane ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 14  Azazanire Yehova isekurume y’intama idafite ikibazo* itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro,+ intama y’ingore idafite ikibazo itarengeje umwaka yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ azazane isekurume y’intama idafite ikibazo yo gutamba ngo ibe igitambo gisangirwa,*+ 15  igitebo kirimo imigati itarimo umusemburo ifite ishusho y’uruziga,* ikozwe mu ifu inoze kandi ivanze n’amavuta, utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta, ndetse n’ituro ry’ibinyampeke+ n’amaturo ya divayi aturanwa na byo.+ 16  Umutambyi azabizane imbere ya Yehova maze amutambire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro. 17  Azatambire Yehova iyo sekurume y’intama ibe igitambo gisangirwa, ayiturane na ya migati itarimo umusemburo iri mu gitebo. Umutambyi azature ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro rya divayi, ari yo maturo aturanwa n’icyo gitambo. 18  “‘Hanyuma wa Munaziri azogoshe umusatsi wo ku mutwe we,+ awogoshere ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Azafate uwo musatsi we wari ikimenyetso cy’Ubunaziri awushyire mu muriro uri munsi y’igitambo gisangirwa. 19  Umunaziri namara kwiyogosha akikuraho ikimenyetso cy’Ubunaziri, umutambyi azafate urushyi rw’ukuboko rwa ya sekurume y’intama rutogosheje,+ akure no muri cya gitebo umugati utarimo umusemburo ufite ishusho y’uruziga n’akagati katarimo umusemburo, abishyire mu biganza by’uwo Munaziri. 20  Umutambyi azabizunguze bibe ituro rizunguzwa* imbere ya Yehova.+ Ni ikintu cyera kigenewe umutambyi hamwe n’inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa, n’itako ritangwa ngo ribe impano.+ Nyuma y’ibyo, Umunaziri ashobora kunywa divayi. 21  “‘Umunaziri+ natanga isezerano ryo gutura Yehova ibitambo birenze ibyo Umunaziri asabwa gutanga, ariko akaba abifitiye ubushobozi, azakore ibyo yasezeranyije. Iryo ni ryo tegeko rigenga Umunaziri.’” 22  Nuko Yehova abwira Mose ati: 23  “Bwira Aroni n’abahungu be uti: ‘uku ni ko muzajya mwifuriza Abisirayeli umugisha.+ Mujye mubabwira muti: 24  “Yehova aguhe umugisha+ kandi akurinde. 25  Yehova akwishimire+ kandi akurebe neza. 26  Yehova akugirire ubuntu kandi aguhe amahoro.”’+ 27  Bajye bakoresha izina ryanjye bifuriza umugisha Abisirayeli,+ kugira ngo nanjye mbahe umugisha.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “nahigira Yehova umuhigo wihariye.”
Bisobanura ngo: “Uwatoranyijwe; Uweguriwe Imana; Uwatandukanyijwe n’abandi.”
Cyangwa “agahumana.”
Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
Cyangwa “idafite inenge.”
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Ni umugati wabaga urimo umwobo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Ituro rizunguzwa.”