Kubara 8:1-26

  • Aroni acana amatara arindwi (1-4)

  • Abalewi bezwa hanyuma bagatangira imirimo yabo (5-22)

  • Imyaka Abalewi bahagarikiragaho imirimo yabo (23-26)

8  Nuko Yehova abwira Mose ati:  “Vugana na Aroni umubwire uti: ‘Igihe cyose ucanye amatara yo ku gitereko cy’amatara, ujye uyatereka ku buryo amurika imbere y’aho icyo gitereko cy’amatara giteretse.’”  Aroni abigenza atyo. Acana amatara ari ku gitereko cy’amatara, amurika imbere y’aho giteretse nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose.  Uku ni ko igitereko cy’amatara cyari gikozwe: Uhereye ku ruti rwacyo kugeza ku burabyo bwacyo, cyari gicuzwe muri zahabu. Mose yacuze icyo gitereko cy’amatara akurikije uko Yehova yari yabimweretse mu iyerekwa.  Yehova yongera kubwira Mose ati:  “Toranya Abalewi mu bandi Bisirayeli maze ubeze.  Ibi ni byo uzabakorera kugira ngo ubeze: Uzabaminjagireho amazi yo kubeza,* biyogosheshe umubiri wose, bamese imyambaro yabo kandi biyeze.  Hanyuma bazazane ikimasa kikiri gito n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze ivanze n’amavuta rituranwa na cyo, uzane n’ikindi kimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.  Uzazane Abalewi imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana maze usabe Abisirayeli bose bateranire hamwe. 10  Nuzana Abalewi imbere ya Yehova, Abisirayeli bazabarambikeho ibiganza. 11  Aroni azatange Abalewi babe nk’ituro rizunguzwa imbere ya Yehova ritanzwe n’Abisirayeli, kugira ngo bajye bakora umurimo wa Yehova. 12  “Abalewi bazarambike ibiganza byabo ku mutwe w’ibyo bimasa. Hanyuma uzatambire Yehova ibyo bimasa, kimwe kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, naho ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, kugira ngo Abalewi bababarirwe ibyaha. 13  Uzazane Abalewi ubahagarike imbere ya Aroni n’abahungu be, ubatange babe nk’ituro rizunguzwa rituwe Yehova. 14  Uzatoranye Abalewi mu Bisirayeli kuko bazaba abanjye. 15  Nyuma y’ibyo Abalewi bazinjire bakore imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Uko ni ko uzabeza, ukabatanga bakamera nk’ituro rizunguzwa, 16  kuko nabahawe batoranyijwe mu Bisirayeli. Ndabatoranyije kugira ngo babe abanjye, bajye mu mwanya w’abana b’imfura bose b’Abisirayeli. 17  Abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli ni abanjye n’amatungo yose yavutse mbere ni ayanjye. Nitoranyirije* abana babo b’imfura, igihe nicaga abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa n’amatungo yaho yose yavutse mbere. 18  Nzatoranya Abalewi bajye mu mwanya w’abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli. 19  Nzatoranya Abalewi mu Bisirayeli mbahe Aroni n’abahungu be, kugira ngo bakorere Abisirayeli umurimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana kandi babafashe kwiyunga n’Imana.* Ibyo bizatuma icyorezo kidatera mu Bisirayeli bazira ko begereye ahantu hera.” 20  Ibyo ni byo Mose, Aroni n’Abisirayeli bose bakoreye Abalewi. Ibyo Yehova yari yategetse Mose ko Abisirayeli bakorera Abalewi byose, ni byo babakoreye. 21  Nuko Abalewi bariyeza kandi bamesa imyambaro yabo, hanyuma Aroni arabatanga baba nk’ituro rizunguzwa rituwe Yehova. Aroni abatangira igitambo kugira ngo abeze bityo bababarirwe ibyaha. 22  Hanyuma Abalewi barinjira bakorera umurimo wabo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere ya Aroni n’abahungu be. Ibyo Yehova yari yategetse Mose ko bakorera Abalewi ni byo babakoreye. 23  Yehova abwira Mose ati: 24  “Iri ni ryo tegeko rigenga Abalewi: Ufite kuva ku myaka 25 kujyana hejuru, ajye ajya mu itsinda ry’abakorera imirimo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 25  Ariko urengeje imyaka 50, ajye afata ikiruhuko cy’izabukuru ntakongere kujya mu itsinda ry’abakora iyo mirimo. 26  Ajye afasha abavandimwe be gusohoza inshingano zabo mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, ariko we ntazagire imirimo ashingwa. Uko ni ko uzagenzereza Abalewi ku birebana n’inshingano zabo.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amazi yo kubezaho ibyaha.”
Cyangwa “niyereje.”
Cyangwa “babatangire impongano.”