Kuva 13:1-22
13 Yehova yongera kubwira Mose ati:
2 “Mujye mumpa* abana b’abahungu b’imfura bo mu Bisirayeli. Umwana w’umuhungu w’imfura n’itungo rivutse mbere ni ibyanjye.”+
3 Mose abwira abantu ati: “Mujye mwibuka umunsi mwaviriye muri Egiputa,+ aho mwakoreshwaga imirimo ivunanye cyane, kuko Yehova yabakujeyo imbaraga ze zikomeye.+ Bityo rero, ntimukarye ikintu cyose kirimo umusemburo.
4 Muvuyeyo uyu munsi, mu kwezi kwa Abibu.*+
5 Yehova namara kubageza mu gihugu cy’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abahivi n’Abayebusi,+ igihugu gitemba amata n’ubuki+ yarahiye ko azaha ba sogokuruza banyu,+ muzakomeze kujya mukora uyu muhango muri uku kwezi.
6 Mu minsi irindwi muzajye murya imigati itarimo umusemburo+ maze ku munsi wa karindwi mukorere Yehova umunsi mukuru.
7 Muzajye murya imigati itarimo umusemburo muri iyo minsi irindwi.+ Ntihakagire ikintu kirimo umusemburo kiboneka muri mwe+ kandi ntihakagire umusemburo uboneka mu gihugu cyanyu cyose.
8 Kuri uwo munsi muzabwire abana banyu muti: ‘ibi bitwibutsa ibyo Yehova yadukoreye igihe twavaga mu gihugu cya Egiputa.’+
9 Bizababere nk’ikimenyetso ku kuboko kwanyu n’urwibutso mu gahanga kanyu+ kugira ngo mujye muvuga amategeko ya Yehova, kuko Yehova yabakuje muri Egiputa imbaraga ze nyinshi.
10 Buri mwaka muzajye mukora uyu muhango mu gihe cyawo cyagenwe.+
11 “Yehova nabageza mu gihugu cy’Abanyakanani, nk’uko yarahiye ko azakibaha mwe na ba sogokuruza banyu,+
12 muzahe Yehova abahungu banyu bose b’imfura n’amatungo yavutse mbere. Iby’igitsina gabo byose ni ibya Yehova.+
13 Mujye mutanga intama mu mwanya w’indogobe yavutse mbere. Nimutabikora mujye mwica iyo ndogobe muyivunnye ijosi. Buri muhungu wese w’imfura mu bahungu banyu muzajye mumutangira ingurane.*+
14 “Nyuma yaho abana banyu nibababaza bati: ‘ibyo bisobanura iki?’ Muzajye mubabwira muti: ‘Yehova yadukuje imbaraga ze nyinshi muri Egiputa, aho twakoreshwaga imirimo ivunanye cyane.+
15 Farawo yanze kumva* ntiyatureka ngo tugende+ maze Yehova yica imfura zose zo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mfura y’umuntu ukageza ku matungo yavutse mbere.+ Ni cyo gituma dutambira Yehova amatungo yose y’igitsina gabo yavutse mbere n’abahungu bacu b’imfura tukabacungura.’
16 Ibi bizababere nk’ikimenyetso ku kuboko kwanyu kandi bizababere nk’agashumi kambarwa mu gahanga,+ kuko Yehova yadukuje muri Egiputa imbaraga ze nyinshi.”
17 Igihe Farawo yarekaga Abisirayeli ngo bagende, Imana ntiyabanyujije mu nzira yo mu gihugu cy’Abafilisitiya nubwo yari iya hafi kuko yavugaga iti: “Aba bantu batazahura n’intambara bakisubiraho maze bagasubira muri Egiputa.”
18 Nuko Imana irabazengurutsa, ibanyuza inzira ndende yo mu butayu bwo ku Nyanja Itukura.+ Abisirayeli bavuye muri Egiputa bari kuri gahunda bameze nk’ingabo.
19 Mose yajyanye amagufwa ya Yozefu, kuko Yozefu yari yararahije Abisirayeli akomeje ati: “Imana izabitaho rwose, kandi nimuva muri iki gihugu muzajyane amagufwa yanjye.”+
20 Bava i Sukoti bashinga amahema yabo muri Etamu hafi y’ubutayu.
21 Ku manywa Yehova yabagendaga imbere mu nkingi y’igicu kugira ngo abayobore,+ naho nijoro akabagenda imbere mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire bashobore kugenda ku manywa na nijoro.+
22 Iyo nkingi y’igicu ntiyavaga imbere yabo ku manywa kandi inkingi y’umuriro ntiyavaga imbere yabo nijoro.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “munyereze.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
^ Reba Umugereka wa B15.
^ Cyangwa “muzajye mumucungura.”
^ Cyangwa “yarinangiye.”