Kuva 24:1-18

  • Abantu bemera ko bazubahiriza isezerano (1-11)

  • Mose ku Musozi wa Sinayi (12-18)

24  Nuko Yehova abwira Mose ati: “Zamuka unsange, wowe na Aroni na Nadabu na Abihu+ n’abayobozi 70 b’Abisirayeli, kandi munyunamire mukiri kure.”  Nanone Yehova abwira Mose ati: “Ni wowe wenyine ugomba kunyegera. Bo ntibanyegere, kandi ntihagire abandi bantu bazamukana nawe.”+  Hanyuma Mose araza abwira abantu amagambo yose ya Yehova n’amategeko ye yose,+ maze bose basubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”+  Nuko Mose yandika amagambo yose Yehova yamubwiye.+ Abyuka kare mu gitondo yubaka igicaniro munsi y’umusozi, yubaka n’inkingi 12 kuko n’imiryango y’Abisirayeli ari 12.  Hanyuma yohereza abasore bo mu Bisirayeli maze batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo by’ibimasa, ngo bibe ibitambo bisangirwa.*+  Mose afata igice kimwe cy’amaraso ayashyira mu dusorori, ikindi gice akiminjagira ku gicaniro.*  Hanyuma afata igitabo cy’isezerano agisomera abantu mu ijwi riranguruye.+ Nuko baravuga bati: “Ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”+  Mose afata ya maraso ayaminjagira ku bantu,+ aravuga ati: “Aya ni amaraso y’isezerano* Yehova agiranye namwe nk’uko mumaze kubyiyemerera.”+  Mose, Aroni, Nadabu, Abihu na ba bayobozi 70 b’Abisirayeli barazamuka, 10  babona Imana ya Isirayeli.*+ Munsi y’ibirenge byayo hari igisa n’amabuye ya safiro ashashe, kandi cyasaga n’ijuru rikeye.+ 11  Ntiyigeze igira icyo itwara abo banyacyubahiro bo mu Bisirayeli,+ ahubwo babonye Imana y’ukuri mu iyerekwa, bararya kandi baranywa. 12  Yehova abwira Mose ati: “Zamuka unsange ku musozi kandi uhagume, kuko nshaka kuguha ibisate by’amabuye n’amabwiriza n’amategeko nzandika kugira ngo nigishe abantu.”+ 13  Nuko Mose ajyana n’umugaragu we Yosuwa,+ maze Mose arazamuka ajya ku musozi w’Imana y’ukuri.+ 14  Ariko yari yabwiye ba bayobozi ati: “Mudutegerereze aha kugeza aho turi bugarukire.+ Dore Aroni na Huri+ bari kumwe namwe. Umuntu wese ufite ikirego ajye abasanga.”+ 15  Nuko Mose azamuka uwo musozi wari utwikiriwe n’igicu.+ 16  Ubwiza burabagirana bwa Yehova+ bukomeza kuba ku Musozi wa Sinayi+ kandi igicu kimara iminsi itandatu kiwutwikiriye. Bigeze ku munsi wa karindwi, Imana ihamagara Mose iri muri cya gicu. 17  Ku Bisirayeli babirebaga, babonaga ubwiza bwa Yehova bumeze nk’umuriro waka cyane hejuru ku musozi. 18  Nuko Mose yinjira muri cya gicu azamuka uwo musozi.+ Amara kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni ukuvuga ko ayo maraso ari yo atuma isezerano rigira agaciro.
Ni ukuvuga, babona ubwiza bw’Imana ya Isirayeli.