Kuva 38:1-31
38 Nuko Besaleli abaza igicaniro* cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro, akibaza mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Icyo gicaniro cyari gifite uburebure bwa metero 2 na santimetero 22* n’ubugari bwa metero 2 na santimetero 22, gifite impande enye zingana, n’ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 33.*+
2 Agikorera amahembe mu nguni zacyo enye. Ayo mahembe yari akoranywe na cyo. Hanyuma agisiga umuringa.+
3 Akora ibikoresho byose by’igicaniro, ni ukuvuga indobo, ibitiyo, udusorori, amakanya n’ibyo gukuzaho amakara. Ibyo bikoresho byacyo byose abicura mu muringa.
4 Nanone akorera icyo gicaniro imiringa isobekeranye imeze nk’akayunguruzo, ayishyira munsi y’umuguno wacyo ahagana hagati mu gicaniro.
5 Acura impeta enye nini mu muringa zo gushyiramo imijishi,* azishyira mu nguni enye zacyo hafi ya ya miringa isobekeranye.
6 Abaza imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, ayisiga umuringa.
7 Iyo mijishi ayiseseka muri za mpeta zari mu mpande z’igicaniro, kugira ngo ijye ikoreshwa mu gihe bagiye kugiheka. Agikora mu mbaho ku buryo kimera nk’isanduku nini idapfundikiye.
8 Acura igikarabiro cy’umuringa+ n’igitereko cyacyo cy’umuringa, akoresheje indorerwamo* z’abagore bakoreraga umurimo ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
9 Nuko yubaka urugo+ rw’ihema. Mu ruhande rwerekeye mu majyepfo, imyenda yarwo yari iboshywe mu budodo bwiza bukaraze, ifite uburebure bwa metero 44 na santimetero 50.*+
10 Inkingi zarwo 20 yazicuze mu muringa, azicurira ibisate 20 by’umuringa biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza.
11 Imyenda yo mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru na yo yari ifite uburebure bwa metero 44 na santimetero 50. Inkingi zarwo 20 yazicuze mu muringa, azicurira ibisate 20 by’umuringa biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza.
12 Ariko mu ruhande rwerekeye iburengerazuba, imyenda yaho yari ifite uburebure bwa metero 22 na santimetero 25,* inkingi zayo ari 10, azicurira ibisate 10 biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza.
13 Mu ruhande rw’iburasirazuba, ubugari bw’urugo bwari metero 22 na santimetero 25.
14 Ku ruhande rumwe rw’irembo ry’urugo, hari imyenda ifite uburebure bwa metero esheshatu na santimetero 67.* Inkingi zarwo zari eshatu, zifite ibisate bitatu biciyemo imyobo.
15 No ku rundi ruhande rw’irembo ry’urugo, hari imyenda ifite uburebure bwa metero esheshatu na santimetero 67. Inkingi zarwo zari eshatu, zifite ibisate bitatu biciyemo imyobo.
16 Imyenda yose y’urugo yari iboshywe mu budodo bwiza bukaraze.
17 Ibisate biciyemo imyobo byo gushingamo inkingi zarwo byari bicuzwe mu muringa. Utwuma twihese twazo n’ibifunga byatwo byari bicuzwe mu ifeza. Imitwe yazo yari isize ifeza kandi inkingi z’urugo zose zari zifite ibifunga bicuzwe mu ifeza.+
18 Rido yo gukinga mu irembo ry’urwo rugo yakozwe n’umuhanga wo kuboha, ayiboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze. Yari ifite uburebure bwa metero umunani na santimetero 90* n’ubuhagarike bwa metero ebyiri na santimetero 22,* kandi yareshyaga n’imyenda y’urugo.+
19 Inkingi zayo enye n’ibisate bine byo kuzishingamo byari bicuzwe mu muringa. Utwuma twihese twazo twari ducuzwe mu ifeza n’imitwe yazo yari isize ifeza, kandi ibifunga byazo byari bicuzwe mu ifeza.
20 Imambo zose z’ihema n’imambo zose z’urugo zari zicuzwe mu muringa.+
21 Ibi ni byo bikoresho by’ihema byabaruwe, ari ryo hema* ryarimo isanduku yarimo Amategeko Icumi.+ Byabaruwe bitegetswe na Mose, uwo ukaba wari umurimo w’Abalewi+ bari bayobowe na Itamari+ umuhungu w’umutambyi Aroni.
22 Nuko Besaleli+ umuhungu wa Uri akora ibyo Yehova yategetse Mose byose. Uri yari umuhungu wa Huri wo mu muryango wa Yuda.
23 Kandi Besaleli yari kumwe na Oholiyabu+ umuhungu wa Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, wari uzi imyuga myinshi akaba n’umuhanga mu gufuma no kuboha imyenda mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza.
24 Zahabu yose yakoreshejwe mu mirimo yose y’ahera, yari zahabu yatanzwe ngo ibe impano.*+ Yapimaga ibiro 1.000,* bikaba byarapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera.
25 Ifeza yatanzwe n’abantu babaruwe mu Bisirayeli yari ibiro 3.440,* yabazwe hakurikijwe igipimo cy’ahera.
26 Umuntu wese wabaruwe, kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru,+ yatanze garama esheshatu z’ifeza,* zapimwe hakurikijwe igipimo cy’ahera. Kandi abagabo bose babaruwe bari 603.550.+
27 Ibisate biciyemo imyobo byakoreshejwe ku ihema* no kuri rido, byacuzwe mu ifeza ingana n’ibiro 3.420.* Ibisate 100 biciyemo imyobo byacuzwe mu ifeza ingana n’ibiro 3.420. Igisate kimwe giciyemo umwobo bagicuraga mu ifeza ingana n’ibiro 34 na garama 200.*+
28 Naho ifeza ingana n’ibiro 20,* yayicuzemo utwuma twihese tw’inkingi, indi ayisiga ku mitwe y’izo nkingi, arabifatanya.
29 Impano z’umuringa zatanzwe, zapimaga ibiro 2.420.*
30 Uwo muringa yawucuzemo ibisate biciyemo imyobo byo ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana n’igicaniro cy’umuringa, na ya miringa isobekeranye imeze nk’akayunguruzo ishyirwa muri icyo gicaniro hamwe n’ibikoresho byacyo byose.
31 Nanone yawucuzemo ibisate biciyemo imyobo bizengurutse urugo, ibisate biciyemo imyobo byo ku irembo ry’urugo, imambo zose z’ihema n’imambo zose+ z’urugo rukikije iryo hema.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.” Umukono umwe wanganaga na satimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itatu.”
^ Ni ibiti bibiri bakoreshaga batwara ibintu biremereye.
^ Izo ndorerwamo zari zikozwe mu cyuma basenaga cyane ku buryo umuntu acyireberamo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 100.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 15.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono itanu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihema ry’Igihamya.”
^ Cyangwa “ituro rizunguzwa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 29 na shekeli 730.” Italanto imwe yanganaga n’ibiro 34,2. Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100 na shekeli 1.775.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya kabiri cya shekeli.”
^ Cyangwa “ahera.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 1.775.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 70 na shekeli 2.400.”