Kuva 4:1-31
4 Ariko Mose aravuga ati: “None se bizagenda bite nibatemera ibyo mbabwiye ntibanyumvire,+ ahubwo bakavuga bati: ‘Yehova ntiyakubonekeye?’”
2 Yehova aramubaza ati: “Icyo ni igiki ufite mu ntoki?” Aramusubiza ati: “Ni inkoni.”
3 Aramubwira ati: “Yijugunye hasi.” Mose ayijugunya hasi ihinduka inzoka,+ maze arayihunga.
4 Yehova abwira Mose ati: “Rambura ukuboko uyifate umurizo.” Arambura ukuboko arayifata, maze ihinduka inkoni.
5 Imana iramubwira iti: “Ibyo bizatuma bemera ko Yehova Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo+ yakubonekeye.”+
6 Yehova arongera aramubwira ati: “Shyira ikiganza cyawe mu mwenda wambaye mu gituza.” Nuko ashyira ikiganza mu mwenda we. Akivanyemo asanga cyuzuye ibibembe, cyabaye umweru nk’urubura.+
7 Arongera aramubwira ati: “Subiza ikiganza cyawe mu mwenda wambaye mu gituza.” Asubiza ikiganza cye mu mwenda yambaye, akivanyemo asanga cyakize kimeze nk’ahandi hose ku mubiri we.
8 Aramubwira ati: “Nibabona igitangaza cya mbere ntibemere ibyo ubabwiye kandi ntibakumvire, bazemezwa n’igitangaza cya kabiri.+
9 Ariko nibabona ibyo bitangaza byombi ntibemere ibyo ubabwira kandi ntibakumvire, uzavome amazi mu Ruzi rwa Nili uyasuke ku butaka. Ayo mazi uzaba uvomye, nagera ku butaka azahinduka amaraso.”+
10 Mose abwira Yehova ati: “Yehova, mbabarira! Sinzi kuvuga neza, nta nubwo nabyigeze ndetse no kuva aho tuvuganiye nta cyahindutse! Kuvuga birangora kandi iyo mvuga ndategwa.”+
11 Nuko Yehova aramubwira ati: “Ni nde wahaye umuntu akanwa? Ni nde se utuma umuntu atavuga, ntiyumve cyangwa ntarebe? Si njyewe Yehova?
12 None rero genda, nzagufasha igihe uzaba uvuga kandi nzakwigisha ibyo ukwiriye kuvuga.”+
13 Ariko Mose aravuga ati: “Yehova, mbabarira ndakwinginze, tuma undi ushaka.”
14 Nuko Yehova arakarira Mose cyane aramubwira ati: “None se Aroni+ w’Umulewi si umuvandimwe wawe? Nzi ko azi kuvuga neza. Kandi dore ari mu nzira aje kukureba. Nakubona arishima.+
15 Muzaganire umubwire ibyo agomba kuvuga.+ Nzabafasha igihe muzaba muvuga+ kandi nzabigisha ibyo mugomba gukora.
16 Igihe uzaba ugiye kuvugana n’abantu ni we uzajya uvuga. Azakubera umuvugizi kandi azajya abona ko uhagarariye Imana.*+
17 Iyo nkoni uzajye uyitwaza kugira ngo uyikoreshe ibitangaza.”+
18 Nuko Mose asubira kwa Yetiro,+ ari we papa w’umugore we, aramubwira ati: “Ndashaka kugenda ngasubira ku bavandimwe banjye bari muri Egiputa, kugira ngo ndebe niba bakiriho.” Yetiro abwira Mose ati: “Ugende amahoro.”
19 Nyuma y’ibyo, Mose ari i Midiyani, Yehova yaramubwiye ati: “Genda usubire muri Egiputa kuko abashakaga kukwica bose bapfuye.”+
20 Nuko Mose afata umugore we n’abahungu be abashyira ku ndogobe, asubira mu gihugu cya Egiputa. Nanone Mose yitwaza ya nkoni y’Imana y’ukuri.
21 Yehova abwira Mose ati: “Nugenda ugasubira muri Egiputa, uzakorere imbere ya Farawo bya bitangaza byose naguhaye ubushobozi bwo gukora.+ Nanjye nzamureka yinangire+ kandi ntazareka Abisirayeli ngo bagende.+
22 Uzabwire Farawo uti: ‘Yehova aravuze ati: “Isirayeli ni umwana wanjye, ni imfura yanjye.+
23 None ndakubwiye ngo ureke umwana wanjye agende ajye kunkorera. Ariko niwanga kumureka ngo agende, nzica umwana wawe w’imfura.”’”+
24 Nuko igihe Mose yari mu nzira ageze aho yagombaga kurara, Yehova+ aramubonekera, ashaka kumwica.*+
25 Hanyuma Zipora+ afata ibuye rityaye akeba* umuhungu we, maze icyo amukebyeho agikoza ku birenge bye,* aravuga ati: “Ni ukubera ko umbereye umugabo w’amaraso.”
26 Nuko aramureka aragenda. Icyo gikorwa cyo gukebwa ni cyo cyatumye Zipora avuga ati: “Uri umugabo w’amaraso.”
27 Hanyuma Yehova abwira Aroni ati: “Genda uhurire na Mose+ mu butayu.” Nuko Aroni aragenda ahurira na we ku musozi w’Imana y’ukuri,+ aramusuhuza aramusoma.
28 Mose abwira Aroni ibyo Yehova yari yamutumye byose+ n’ibitangaza byose yari yamutegetse gukora.+
29 Hanyuma Mose na Aroni baragenda, bakoranya abayobozi b’Abisirayeli bose.+
30 Nuko Aroni ababwira amagambo yose Yehova yabwiye Mose kandi Mose akora bya bitangaza+ abantu babireba.
31 Babibonye baremera.+ Bumvise ko Yehova yongeye kwita ku Bisirayeli+ kandi ko yabonye imibabaro yabo,+ bapfukamira Imana bakoza imitwe hasi.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “uzamubera nk’Imana.”
^ Birashoboka ko aha berekeza ku mwana wa Mose.
^ Cyangwa “asiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
^ Birashoboka ko aha berekeza ku birenge by’umumarayika.