Kuva 40:1-38
40 Hanyuma Yehova abwira Mose ati:
2 “Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, uzashinge ihema.+
3 Uzashyire isanduku irimo Amategeko*+ muri iryo hema, hanyuma ushyireho rido+ yo gukinga aho iyo Sanduku iri.
4 Uzinjize ameza+ uyashyireho ibigomba kujyaho, winjize n’igitereko cy’amatara+ uyacane.+
5 Uzashyire igicaniro cya zahabu cyo gutwikiraho umubavu+ imbere y’isanduku irimo Amategeko, kandi mu muryango w’ihema uhashyire rido.+
6 “Uzashyire igicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro+ imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana,
7 kandi uzashyire igikarabiro hagati y’iryo hema n’igicaniro, maze ugishyiremo amazi.+
8 Uzubake urugo+ ruzengurutse ihema, mu irembo ryarwo uhashyire rido+ yo kuhakinga.
9 Uzafate amavuta yera+ uyasuke ku ihema no ku bintu biririmo byose,+ uryeze* kandi weze n’ibikoresho byaryo byose, kugira ngo ribe iryera.
10 Uzasuke ayo mavuta ku gicaniro* cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro, uyasuke no ku bikoresho byacyo byose, maze weze icyo gicaniro kugira ngo kibe igicaniro cyera cyane.+
11 Uzayasuke no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo kugira ngo ucyeze.
12 “Hanyuma uzazane Aroni n’abahungu be hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ubasabe gukaraba.*+
13 Uzambike Aroni imyenda yo gukorana umurimo w’ubutambyi+ umusukeho amavuta kandi umweze,+ bityo ambere umutambyi.
14 Nurangiza uzazane abahungu be ubambike amakanzu.+
15 Uzabasukeho ya mavuta nk’uko wayasutse kuri papa wabo,+ kugira ngo bambere abatambyi. Ayo mavuta uzabasukaho azatuma bo n’abazabakomokaho bakomeza kunkorera umurimo w’ubutambyi, uko ibihe bizagenda bisimburana.”+
16 Mose abigenza atyo, akora ibyo Yehova yamutegetse byose.+
17 Nuko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa kabiri, ihema rirashingwa.+
18 Igihe Mose yashingaga ihema, yashashe hasi ibisate biciyemo imyobo,+ abishingamo amakadire y’ihema,+ ashyiramo imitambiko yaryo+ ashinga n’inkingi zaryo.
19 Arambura imyenda y’ihema,+ hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana agerekaho n’ibyo kuritwikira+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
20 Hanyuma afata bya bisate byariho Amategeko Icumi*+ abishyira muri ya Sanduku,+ ashyiraho imijishi yayo+ n’umupfundikizo+ wayo.+
21 Yinjiza iyo Sanduku mu ihema, ashyiraho ya rido+ yo gukinga aho iyo Sanduku irimo Amategeko iri,+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
22 Ashyira ameza+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru, inyuma ya ya rido,
23 ashyira n’imigati+ kuri ayo meza imbere ya Yehova, ayishyiraho igerekeranye, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
24 Ashyira igitereko cy’amatara+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana imbere y’ameza, mu ruhande rwerekeye mu majyepfo.
25 Nuko acana amatara+ imbere ya Yehova, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
26 Ashyira igicaniro cya zahabu+ mu ihema ryo guhuriramo n’Imana inyuma ya rido,
27 kugira ngo kijye gitwikirwaho+ umubavu uhumura neza,+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
28 Nuko akinga rido+ mu muryango w’ihema.
29 Ashyira igicaniro cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro+ ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo kijye gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke, nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
30 Ashyira igikarabiro hagati y’ihema n’igicaniro, agishyiramo amazi yo gukaraba.+
31 Mose na Aroni n’abahungu be bakajya bakarabiraho intoki n’ibirenge.
32 Igihe babaga bagiye kwinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana n’igihe begeraga igicaniro, bakarabaga+ intoki n’ibirenge, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
33 Arangije yubaka urugo+ ruzengurutse ihema n’igicaniro, ashyiraho ya rido yo gukinga mu irembo ryarwo.+
Nguko uko Mose yarangije uwo murimo.
34 Nuko igicu gitwikira ihema ryo guhuriramo n’Imana, ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzura iryo hema.+
35 Mose ntiyashobora kwinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kuko ryari ritwikiriwe n’igicu kandi ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzuyemo.+
36 Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, iyo icyo gicu cyavaga kuri iryo hema barahagurukaga bakagenda.+
37 Ariko iyo icyo gicu cyagumaga kuri iryo hema, ntibahavaga. Barahagumaga kugeza igihe kiriviriyeho.+
38 Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, ku manywa babonaga inkingi y’igicu cya Yehova hejuru y’ihema ryo guhuriramo n’Imana, nijoro bakabona inkingi y’umuriro.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “isanduku y’Igihamya.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubakarabye.”
^ Cyangwa “ibisate by’Igihamya.”