Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 10:1-42

  • Yesu yohereza abigishwa 70 kubwiriza (1-12)

  • Imijyi itarihannye izahura n’ibibazo bikomeye (13-16)

  • Abigishwa 70 bagaruka (17-20)

  • Yesu asingiza Papa we kuko yitaye ku bicisha bugufi (21-24)

  • Umugani w’Umusamariya mwiza (25-37)

  • Yesu asura Marita na Mariya (38-42)

10  Hanyuma y’ibyo, Umwami atoranya abandi bigishwa 70, maze yohereza babiri babiri+ ngo bamubanzirize imbere, bajye mu mijyi yose n’ahantu hose yendaga kujya.  Nuko arababwira ati: “Rwose ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Nuko rero mwinginge nyiri ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.+  Ngaho nimugende. Dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama bari hagati y’amasega.*+  Ntimwitwaze udufuka turimo amafaranga cyangwa udufuka turimo ibyokurya, cyangwa inkweto,+ kandi ntimugatinde mu nzira muramukanya.  Urugo rwose muzajya mwinjiramo, mujye musuhuza abo muhasanze muvuge muti: ‘nimugire amahoro!’+  Kandi niba muri urwo rugo harimo umuntu ukunda amahoro, uwo muntu azagire amahoro mumwifuriza. Ariko niba nta wurimo, muzigumanire ayo mahoro.  Mujye muguma mu rugo+ rw’umuntu ukunda amahoro, murye kandi munywe ibyo babahaye,+ kuko umukozi akwiriye ibihembo bye.+ Ntimukimuke muri urwo rugo ngo mujye mu rundi.  “Nanone kandi, nimwinjira mu mujyi bakabakira, mujye murya ibyo babahaye,  kandi mukize abarwayi bawurimo, mubabwire muti: ‘Ubwami bw’Imana buri hafi yanyu.’+ 10  Ariko nimwinjira mu mujyi ntibabakire, muzasohoke mujye mu mihanda yawo muvuge muti: 11  ‘ndetse n’umukungugu wo mu mujyi wanyu wafashe mu birenge byacu turawukunkumuye* kugira ngo bibabere ubuhamya bubashinja.+ Icyakora muzirikane iki: Ubwami bw’Imana buri hafi yanyu.’ 12  Ndababwira ko ku munsi w’urubanza igihugu cy’i Sodomu kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icy’uwo mujyi.+ 13  “Korazini we, uzahura n’ibibazo bikomeye! Nawe Betsayida uzahura n’ibibazo bikomeye! Iyo ibitangaza byakorewe muri mwe biza gukorerwa i Tiro n’i Sidoni, abaho baba barihannye kera bakambara imyenda y’akababaro* kandi bakicara mu ivu.+ 14  Ni cyo gituma mu gihe cy’urubanza, abaturage b’i Tiro n’ab’i Sidoni bazahabwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. 15  Nawe Kaperinawumu, ese wibwira ko uzashyirwa hejuru ukagera mu ijuru? Oya rwose ahubwo uzamanuka ujye mu Mva!* 16  “Ubateze amatwi, nanjye aba anteze amatwi,+ kandi ubasuzuguye nanjye aba ansuzuguye. Nanone kandi, unsuzuguye aba asuzuguye n’Uwantumye.”+ 17  Hanyuma ba bigishwa 70 bagaruka bishimye, baramubwira bati “Mwami, uzi ko n’abadayimoni batwumvira iyo dukoresheje izina ryawe.”+ 18  Abyumvise arababwira ati: “Nabonye Satani yamaze kugwa,+ ava mu ijuru yihuta nk’umurabyo! 19  Dore nabahaye ubushobozi bwo gukandagira inzoka na sikorupiyo no gutsinda imbaraga zose z’umwanzi,+ kandi nta kintu na kimwe kizabagirira nabi. 20  Icyakora ntimwishimire ko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”+ 21  Muri ako kanya agira ibyishimo byinshi biturutse ku mwuka wera, maze aravuga ati: “Papa, ndagusingiriza mu ruhame, wowe Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga+ ubyitondeye, ukabihishurira abameze nk’abana bato. Ni byo koko Papa, wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo.+ 22  Papa yampaye ibintu byose, kandi nta wuzi uwo ndi we, keretse Papa wenyine, ndetse nta wuzi uwo Papa ari we keretse njye njyenyine+ n’uwo nshatse kumuhishurira.”+ 23  Amaze kuvuga ibyo, arahindukira abwira abigishwa be biherereye ati: “Mugira ibyishimo byinshi kuko mureba ibi bintu.+ 24  Ndababwira ko abahanuzi benshi n’abami bifuje kureba ibintu mureba ariko ntibabibona,+ bifuza no kumva ibintu mwumva ariko ntibabyumva.” 25  Nuko umuhanga mu by’Amategeko arahaguruka, maze amubaza amugerageza ati: “Mwigisha, nakora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 26  Yesu aramubaza ati: “Mu Mategeko handitswe ngo iki? Ni iki wasomye?” 27  Aramusubiza ati: “‘Ugomba gukunda Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose n’imbaraga zawe zose n’ubwenge bwawe bwose,’+ kandi ‘ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’”+ 28  Aramubwira ati: “Usubije neza. Komeza ukore ibyo, uzabona ubuzima bw’iteka.”+ 29  Ariko uwo muntu ashatse kugaragaza ko ari umukiranutsi,+ abaza Yesu ati: “None se mugenzi wanjye ni nde?” 30  Yesu aramusubiza ati: “Hari umuntu wari uturutse i Yerusalemu amanuka ajya i Yeriko, ahura n’agatsiko k’abajura bamwambura ibyo yari afite byose kandi baramukubita, hanyuma barigendera bamusiga ari hafi gupfa. 31  Nuko bihuza n’uko hari umutambyi wamanukaga muri iyo nzira. Ariko amubonye anyura ku ruhande arigendera. 32  Nanone haza Umulewi wamanukaga, ageze aho hantu aramubona, na we anyura ku rundi ruhande arigendera. 33  Ariko Umusamariya+ wanyuraga muri iyo nzira amugeraho, maze amubonye amugirira impuhwe. 34  Aramwegera, apfuka ibisebe bye, abisukaho amavuta na divayi. Hanyuma amushyira ku ndogobe ye, amujyana mu icumbi kandi amwitaho. 35  Bukeye bwaho, afata idenariyo* ebyiri aziha nyiri icumbi, aramubwira ati: ‘uyu muntu umwiteho, kandi ibyo uzakoresha byose birenze kuri ibi, nzabikwishyura ngarutse hano.’ 36  None se utekereza ko ari nde muri abo batatu wabaye mugenzi w’uwo muntu+ abajura bari bagiriye nabi?” 37  Aramusubiza ati: “Ni uwamugiriye impuhwe.”+ Hanyuma Yesu aramubwira ati: “Genda nawe ujye ubigenza utyo.”+ 38  Nuko bakiri mu nzira bagenda, yinjira mu mudugudu umwe. Muri uwo mudugudu hariyo umugore witwaga Marita+ maze amwakira mu nzu iwe. 39  Nanone uwo mugore yari afite murumuna we witwaga Mariya. Yari yicaye hafi y’ibirenge by’Umwami, akomeza gutega amatwi ibyo yavugaga.* 40  Marita we yari ahugiye mu turimo twinshi. Nuko yegera Yesu aravuga ati: “Mwami, kuba murumuna wanjye yampariye imirimo nta cyo bikubwiye? Mubwire aze amfashe.” 41  Umwami aramusubiza ati “Marita we, uhangayikishijwe n’ibintu byinshi kandi byagutesheje umutwe. 42  Nyamara, ibintu bikenewe ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya we yahisemo ikintu cyiza kurusha ibindi+ kandi nta wuzigera akimwaka.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ubwoko bw’igisimba kiba mu ishyamba kijya gusa n’imbwa kandi kiryana.
Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byabaga bigaragaza ko atari bo bazabazwa ibizagera kuri abo bantu.
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijambo rye.”