Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 13:1-35

  • Nimutihana muzarimbuka (1-5)

  • Umugani w’igiti cy’umutini kitera imbuto (6-9)

  • Umugore wari warahetamye akizwa ku Isabato (10-17)

  • Umugani w’akabuto ka sinapi n’umusemburo (18-21)

  • Mugire umwete wo kwinjira mu irembo rifunganye (22-30)

  • Herodi wari ‘indyarya’ (31-33)

  • Yesu aririra Yerusalemu (34, 35)

13  Icyo gihe, hari abantu bari aho, maze babwira Yesu iby’Abanyagalilaya Pilato yishe, ubwo bari bari gutamba ibitambo.  Nuko arabasubiza ati: “Ese mwibwira ko ibyo byababayeho, kubera ko bari abanyabyaha kurusha abandi Banyagalilaya bose?  Ndababwira ko atari ko biri rwose! Ahubwo namwe nimutihana, muzarimbuka.+  Cyangwa se ba bantu 18 umunara w’i Silowamu wagwiriye ukabica, muribwira ko bari abanyabyaha kurusha abandi bantu bose bari batuye i Yerusalemu?  Ndababwira ko atari ko biri rwose! Ahubwo namwe nimutihana, mwese muzarimbuka.”  Hanyuma abacira uyu mugani ati: “Hari umuntu wari ufite igiti cy’umutini giteye mu murima we w’imizabibu, maze aza kukirebaho imbuto ariko ntiyazibona.+  Nuko abwira uwitaga kuri iyo mizabibu ati: ‘hashize imyaka itatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini ariko sinzibone. Wuteme! Kuki se wakomeza gutuma ubutaka bupfa ubusa?’  Aramusubiza ati: ‘databuja, ongera uwureke undi mwaka umwe, mbanze ncukure iruhande rwawo nshyiremo ifumbire.  Hanyuma niwera imbuto bizaba ari byiza, ariko nutera uzawuteme.’”+ 10  Nanone hari igihe Yesu yari ari kwigishiriza mu isinagogi* ku Isabato. 11  Aho hari umugore wari umaze imyaka 18 afite uburwayi* yaterwaga n’umudayimoni, kandi yari yarahetamye adashobora guhagarara ngo yeme. 12  Yesu amubonye aramubwira ati: “Mugore, ukijijwe uburwayi bwawe.”+ 13  Nuko amurambikaho ibiganza maze ako kanya arunamuka, atangira gusingiza Imana. 14  Ariko umuyobozi w’isinagogi abibonye ararakara, bitewe n’uko Yesu yakijije umuntu ku Isabato, maze atangira kubwira abantu ati: “Hariho iminsi itandatu imirimo igomba gukorwamo.+ Ubwo rero, muri iyo minsi mujye muza mukizwe indwara, ntimukaze ku munsi w’Isabato.”+ 15  Ariko Umwami aramusubiza ati: “Mwa ndyarya mwe,+ ese buri wese muri mwe ntavana ikimasa cye cyangwa indogobe ye mu kiraro ku Isabato, akabijyana kubiha amazi?+ 16  None se uyu mugore, ko akomoka kuri Aburahamu, Satani akaba yari amaze imyaka 18 yose amubabaza, ntibyari bikwiriye ko akira indwara ye ku munsi w’Isabato?” 17  Avuze ibyo, abamurwanyaga bose bagira isoni, ariko abaturage bo bishimira ibintu byiza cyane yakoraga.+ 18  Nuko Yesu arababwira ati: “Ubwami bw’Imana bumeze nk’iki? Ese nabugereranya n’iki? 19  Bumeze nk’akabuto ka sinapi umuntu yafashe akagatera mu murima we. Nuko karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kuba mu mashami yacyo.”+ 20  Arongera aravuga ati: “Ese Ubwami bw’Imana nabugereranya n’iki? 21  Bugereranywa n’umusemburo umugore yafashe, maze awushyira mu biro icumi by’ifu, hanyuma igipondo cyose, gikwiramo umusemburo.”+ 22  Hanyuma akora urugendo yigisha, ava mu mujyi ajya mu wundi, no mu mudugudu ajya mu wundi, kandi akomeza urugendo rwe ajya i Yerusalemu. 23  Nuko umuntu aramubaza ati: “Mwami, ese abantu bake ni bo bazarokoka?” Arababwira ati: 24  “Muhatane cyane kugira ngo mwinjire mu muryango ufunganye.+ Ndababwira ko hari benshi bazashaka kuwinjiramo ariko ntibabishobore. 25  Igihe nyiri inzu azaba yahagurutse agakinga urugi rwe, namwe mugahagarara inyuma mukomanga ku rugi, muvuga muti: ‘Mwami, dukingurire,’+ azabasubiza ati: ‘sinzi aho muvuye.’ 26  Ubwo ni bwo muzavuga muti: ‘twasangiye nawe ibyokurya n’ibyokunywa, kandi wajyaga wigishiriza mu mihanda y’umujyi wacu.’+ 27  Ariko azababwira ati: ‘sinzi aho muvuye. Nimumve imbere, mwebwe abakora ibibi!’ 28  Aho ni ho muzaririra kandi muhahekenyere amenyo kubera uburakari, mubonye Aburahamu, Isaka na Yakobo n’abandi bahanuzi bose bari mu Bwami bw’Imana, ariko mwe mwajugunywe hanze.+ 29  Nanone abantu bazaturuka iburasirazuba, iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, basangire* na Aburahamu, mu Bwami bw’Imana. 30  Icyakora, hari aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bazaba aba nyuma.”+ 31  Muri uwo mwanya hari Abafarisayo baje baramubwira bati: “Va hano ugende kuko Herode ashaka kukwica.” 32  Na we arababwira ati: “Nimugende mubwire iyo ndyarya* muti: ‘dore ndirukana abadayimoni kandi nkize abantu uyu munsi n’ejo, ku munsi wa gatatu nzaba ndangije.’ 33  Nanone kandi, ngomba gukomeza urugendo rwanjye uyu munsi, ejo n’ejobundi, kuko bitemewe* ko umuhanuzi yicirwa ahandi hatari i Yerusalemu.+ 34  Bantu b’i Yerusalemu mwica abahanuzi, mugatera amabuye ababatumweho!+ Ni kenshi nashatse kubahuriza hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo. Ariko ntimwabishatse.+ 35  Nuko rero Imana yaretse urusengero rwanyu.*+ Ndababwira ko mutazongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavuga muti: ‘uje mu izina rya Yehova,* nahabwe umugisha!’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ubumuga.”
Cyangwa “bajye ku meza mu Bwami bw’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingunzu.” Abantu bo muri Isirayeli bari bazi ko iyo nyamaswa igira ubucakura.
Cyangwa “bidakwiriye.”
Cyangwa “ngiyo inzu yanyu nimuyisigarane.”