Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 15:1-32

  • Umugani w’intama yabuze (1-7)

  • Umugani w’igiceri cyabuze (8-10)

  • Umugani w’umwana w’ikirara (11-32)

15  Nuko abasoresha n’abanyabyaha bose begera Yesu kugira ngo bamwumve.  Ariko Abafarisayo n’abanditsi bakomeza kubwirana bati: “Uyu muntu atumira abanyabyaha agasangira na bo.”  Hanyuma abacira uyu mugani ati:  “Ni nde muri mwe waba afite intama 100, maze yabura imwe muri zo ntasige 99, ngo ajye gushaka iyabuze kugeza aho ayiboneye?  Iyo ayibonye, ayishyira ku bitugu bye maze akishima.  Iyo ageze mu rugo atumira inshuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati: ‘Mwishimane nanjye kuko nabonye intama yanjye yari yabuze.’  Ndababwira ko mu buryo nk’ubwo mu ijuru haba ibyishimo byinshi kurushaho, bishimira umunyabyaha umwe wihannye, kuruta abakiranutsi 99 badakeneye kwihana.  “Cyangwa se ni nde mugore waba afite ibiceri 10 by’idarakama,* maze yatakaza igiceri kimwe ntacane itara ngo akubure inzu ye, agishake abyitondeye kugeza aho akiboneye?  Iyo akibonye, ahamagara inshuti ze n’abaturanyi be, akababwira ati: ‘Mwishimane nanjye, kuko nabonye igiceri cy’idarakama nari nabuze.’ 10  Ni ukuri, uko ni na ko abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.” 11  Hanyuma aravuga ati: “Hari umuntu wari ufite abahungu babiri. 12  Nuko umuto abwira papa we ati: ‘Papa, ndashaka ko umpa umurage wanjye.’ Hanyuma papa we abagabanya ibyo yari atunze. 13  Nyuma y’iminsi mike, wa mwana muto yegeranya ibye byose ajya mu gihugu cya kure, agezeyo agira imibereho y’ubwiyandarike, arabisesagura. 14  Amaze kubimara byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze maze arakena. 15  Ndetse yageze n’ubwo ajya gusaba akazi kuri umwe mu baturage bo muri icyo gihugu, maze amwohereza mu masambu ye kuragira ingurube. 16  Nuko akajya yifuza kurya ibyokurya by’ingurube, ariko na byo nta wabimwemereraga. 17  “Amaze gutekereza neza, aribwira ati: ‘Papa afite abakozi benshi, kandi bararya bagahaga. None njyewe inzara igiye kunyicira hano! 18  Ngiye gusubira mu rugo, mbwire papa nti: “Nacumuye ku Mana, nawe ngucumuraho. 19  Singikwiriye kwitwa umwana wawe. Nibura ngira nk’umwe mu bakozi bawe.”’ 20  Nuko arahaguruka ajya iwabo. Akiri kure, papa we aramubona amugirira impuhwe, maze ariruka aramuhobera, aramusoma cyane. 21  Uwo mwana aramubwira ati: ‘Papa, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho. Singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ 22  Ariko papa we abwira abagaragu be ati: ‘Mugire vuba muzane ikanzu, muzane inziza iruta izindi, muyimwambike, mumwambike impeta ku rutoki kandi mumwambike n’inkweto. 23  Muzane n’ikimasa kibyibushye, mukibage, ubundi turye tunezerwe, 24  kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yongeye kuba muzima. Yari yarabuze, none yabonetse.’ Nuko batangira ibirori. 25  “Icyo gihe, umuhungu we mukuru yari ari mu murima. Nuko igihe yari ari kugaruka, ageze hafi y’urugo, yumva abantu bacuranga n’ababyina. 26  Ahamagara umugaragu umwe amubaza ibyabaye. 27  Aramubwira ati: ‘Murumuna wawe yaje, none papa wawe yabaze ikimasa kibyibushye, kuko yamubonye akiri muzima.’ 28  Ariko ararakara yanga kwinjira. Nuko papa we arasohoka aramwinginga. 29  Na we asubiza papa we ati: ‘Ubu hashize imyaka myinshi ngukorera nk’umugaragu, kandi nta na rimwe nigeze nsuzugura itegeko ryawe. Nyamara nta na rimwe wigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’inshuti zanjye. 30  Ariko uyu muhungu wawe wariye ibyawe byose akabimarira mu ndaya, akigera aha umubagiye ikimasa kibyibushye.’ 31  Na we aramusubiza ati: ‘Mwana wa, igihe cyose wari kumwe nanjye, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. 32  Ariko ubu dukwiriye kwishima tukanezerwa, kuko uyu murumuna wawe yari yarapfuye none yongeye kuba muzima, yari yarabuze none yabonetse.’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyari igihembo umuntu akorera mu minsi 10. Reba Umugereka wa B14.