Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 20:1-47

  • Bibaza aho Yesu yakuraga imbaraga (1-8)

  • Umugani w’abahinzi b’abicanyi (9-19)

  • Imana na Kayisari (20-26)

  • Babaza Yesu ibirebana n’umuzuko (27-40)

  • Ese Kristo akomoka kuri Dawidi? (41-44)

  • Umuburo wo kwirinda abanditsi (45-47)

20  Umunsi umwe, ubwo Yesu yigishirizaga abantu mu rusengero ababwira ubutumwa bwiza, abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi, baramwegereye,  baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waziguhaye?”+  Arabasubiza ati: “Nanjye nimureke mbabaze ikibazo kimwe, maze mukinsubize:  Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru, cyangwa ni abantu?”  Nuko hagati yabo bafata umwanzuro, baravuga bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’  Kandi nituvuga tuti: ‘ni abantu,’ abaturage baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”+  Nuko bamusubiza ko batabizi.  Yesu na we arababwira ati: “Nanjye simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.”  Nuko acira abantu uyu mugani ati: “Hari umuntu wateye uruzabibu+ maze arusigira abahinzi, ajya mu gihugu cya kure amarayo igihe kirekire.+ 10  Igihe cyo gusarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. Ariko abo bahinzi baramukubita, baramwirukana agenda nta cyo ajyanye.+ 11  Nuko yongera kubatumaho undi mugaragu. Na we baramukubita baramwandagaza, bamwohereza nta cyo ajyanye. 12  Yongera kubatumaho uwa gatatu, baramukomeretsa maze bamujugunya hanze. 13  Nyiri uruzabibu abibonye aravuga ati: ‘ubu se nzabigenza nte? Ngiye kubatumaho umwana wanjye nkunda.+ Wenda we bazamwubaha.’ 14  Abo bahinzi bamubonye bajya inama bati: ‘uyu ni we uzasigarana ibye. Nimuze tumwice maze dutware umurage* we.’ 15  Nuko bamujugunya hanze y’uruzabibu baramwica.+ None se nyiri uruzabibu azagenza ate abo bahinzi? 16  Azaza yice abo bahinzi, hanyuma uruzabibu aruhe abandi.” Babyumvise baravuga bati: “Ibintu nk’ibyo ntibikabeho rwose!” 17  Ariko arabitegereza aravuga ati: “None se ibi byanditswe bivuga ngo: ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza inguni’* bisobanura iki?+ 18  Ubwo rero umuntu wese ugwira iryo buye azavunagurika, kandi uwo rizagwira wese rizamusya.”+ 19  Nuko abanditsi n’abakuru b’abatambyi batangira gushaka uko bamufata, kuko bari bamenye ko yaciye uwo mugani ari bo avuga. Icyakora ntibamufashe kubera ko batinyaga abantu.+ 20  Bamaze kumugenzura neza, baha amafaranga abantu mu ibanga, kugira ngo bigire nk’abakiranutsi, bityo bamufatire mu byo avuga,+ maze bamushyire abayobozi na guverineri. 21  Nuko baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha neza. Nturobanura, ahubwo wigisha ibyerekeye Imana mu buryo buhuje n’ukuri. 22  None se amategeko yemera* ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntabyemera?” 23  Ariko atahura uburyarya bwabo maze arababwira ati: 24  “Nimunyereke igiceri cy’idenariyo.* Iyi shusho n’iyi nyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” 25  Arababwira ati: “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 26  Hanyuma ntibashobora kumufatira muri ayo magambo yari avugiye imbere y’abaturage, ahubwo batangarira igisubizo cye, ntibagira ikindi barenzaho. 27  Ariko Abasadukayo, bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ baza aho ari baramubaza bati:+ 28  “Mwigisha, Mose yaratwandikiye ati: ‘niba umugabo apfuye nta mwana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo, kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.’+ 29  Nuko rero, habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, apfa nta mwana asize. 30  Uwa kabiri na we ashyingiranwa na we. 31  N’uwa gatatu barashyingiranwa. Ndetse bose uko ari barindwi bimera bityo, bapfa badasize abana. 32  Amaherezo, uwo mugore na we arapfa. 33  None se mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba uwa nde, ko bose uko ari barindwi bashakanye na we?” 34  Yesu arababwira ati: “Abantu bo muri iyi si barashaka kandi bagashyingirwa. 35  Ariko abakwiriye kuzahabwa ubuzima mu gihe kizaza, no kuzazurwa mu bapfuye, ntibazashaka cyangwa ngo bashyingirwe.+ 36  Mu by’ukuri ntibazongera no gupfa, kuko bazaba bameze nk’abamarayika, bakaba n’abana b’Imana babiheshejwe n’umuzuko. 37  Kuba abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragaje mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, igihe yitaga Yehova* ‘Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo.’+ 38  Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima, kuko kuri yo* bose ari bazima.”+ 39  Bamwe mu banditsi babyumvise baravuga bati: “Mwigisha, uvuze neza.” 40  Nuko ntibongera gutinyuka kumubaza ikibazo na kimwe. 41  Hanyuma na we arababaza ati: “None se kuki muvuga ko Kristo akomoka kuri Dawidi?+ 42  Dawidi ubwe yavuze mu gitabo cya Zaburi ati: ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “Icara iburyo bwanjye 43  ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 44  None se ko Dawidi amwita Umwami we, bishoboka bite ko yaba Umwami we, akaba ari na we akomokaho?” 45  Hanyuma igihe abantu bose bari bakimuteze amatwi, abwira abigishwa be ati: 46  “Mwirinde abanditsi bakunda kugenda bambaye amakanzu maremare, kandi bagakunda kuramukirizwa ahantu hahurira abantu benshi,* no kwicara mu myanya y’imbere* mu masinagogi,* no mu myanya y’icyubahiro mu gihe cy’ibirori.*+ 47  Batwara ibyo abapfakazi batunze,* kandi bagasenga amasengesho maremare kugira ngo abantu babemere. Abo bazahabwa igihano gikomeye kurusha abandi.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Rishobora kuba ryerekeza ku ibuye ry’ingenzi ryabaga riri muri fondasiyo y’inzu, aho inkuta ebyiri zihurira.
Cyangwa “birakwiriye.”
Cyangwa “ukurikije uko ibona ibintu.”
Cyangwa “mu masoko.”
Cyangwa “mu myanya myiza cyane.”
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “barya ingo z’abapfakazi.”