Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 4:1-44
4 Nuko Yesu yuzura umwuka wera, ava kuri Yorodani maze umwuka wera umujyana mu butayu.+
2 Amara iminsi 40 ageragezwa na Satani.*+ Nanone muri iyo minsi nta kintu yaryaga. Nuko iyo minsi irangiye yumva arashonje.
3 Satani abibonye atyo, aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umugati.”
4 Ariko Yesu aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa.’”+
5 Hanyuma Satani amuzamura ku musozi muremure, amwereka mu kanya gato ubwami bwose bwo mu isi yose.+
6 Nuko Satani aramubwira ati: “Ndakugira umutegetsi w’ubu bwami bwose, nguhe n’icyubahiro cyabwo, kuko nabuhawe,+ kandi mbuha uwo nshatse wese.
7 Ubwo rero, nupfukama imbere yanjye ukansenga, bwose buraba ubwawe.”
8 Yesu aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘Yehova* Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’”+
9 Nuko Satani amujyana i Yerusalemu maze amuhagarika hejuru y’urukuta rukikije urusengero, aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana simbuka ugwe hasi uturutse hano,+
10 kuko handitswe ngo: ‘izategeka abamarayika bayo kugira ngo bakurinde,’
11 kandi ‘bazagutwara mu maboko yabo, kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”+
12 Yesu aramusubiza ati: “Handitswe ngo: ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+
13 Nuko Satani arangije ibyo bigeragezo byose, amusiga aho, ategereza ikindi gihe yari kuzabonera uburyo bwo kumugerageza.+
14 Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z’umwuka wera.+ Nuko inkuru ivuga ibye, ikwirakwira mu turere twose tuhakikije, abantu bamuvuga neza.
15 Nanone atangira kwigishiriza mu masinagogi* yabo, kandi abantu bose baramwubahaga.
16 Hanyuma agera i Nazareti+ aho yari yarakuriye maze nk’uko yari yaramenyereye, ku munsi w’Isabato yinjira mu isinagogi+ arahagarara ngo asome ibyanditswe.
17 Bamuhereza umuzingo wa Yesaya, arawurambura abona ahantu handitswe ngo:
18 “Umwuka wa Yehova uri kuri njye, kuko yantoranyije, kugira ngo ntangarize abakene ubutumwa bwiza. Nanone yantumye gutangariza imfungwa ko zizafungurwa, kubwira abantu batabona ko bazahumurwa, kuruhura abakandamizwa,+
19 no gutangaza igihe cyo kwemererwamo na Yehova.”+
20 Arangije azinga umuzingo, awusubiza umukozi wo mu rusengero maze aricara. Abari mu isinagogi baramwitegereza.
21 Arababwira ati: “Uyu munsi, ibi byanditswe mumaze kumva birasohoye.”+
22 Nuko bose batangira kumuvuga neza, batangazwa n’amagambo meza yavugaga,+ baravuga bati: “Ese uyu si wa muhungu wa Yozefu?”+
23 Abyumvise arababwira ati: “Nta gushidikanya ko muzambwira muti: ‘muganga, banza wivure. Ibintu twumvise wakoreye i Kaperinawumu, bikorere na hano mu karere k’iwanyu.’”+
24 Nuko arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko nta muhanuzi wemerwa mu karere k’iwabo.+
25 Urugero, ndababwira ukuri ko muri Isirayeli hari abapfakazi benshi mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, bigatuma haba inzara ikomeye mu gihugu hose.+
26 Nyamara nta mugore n’umwe muri abo Eliya yatumweho, ahubwo yatumwe gusa ku mupfakazi w’i Sarefati ho mu gihugu cy’i Sidoni.+
27 Nanone muri Isirayeli hari abantu benshi bari barwaye ibibembe mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara nta n’umwe muri bo yakijije,* ahubwo yakijije Namani w’i Siriya.”+
28 Abantu bose bari mu isinagogi bumvise ibyo bintu bararakara cyane.+
29 Bahita bahaguruka bamusohora mu mujyi, bamujyana ahantu hacuramye ku musozi umujyi wabo wari wubatsweho, kugira ngo bamusunikireyo agwe abanje umutwe.
30 Ariko abanyura hagati arigendera.+
31 Hanyuma ajya mu mujyi w’i Galilaya witwa Kaperinawumu. Icyo gihe yabigishaga ari ku Isabato.+
32 Nuko batangarira uburyo yigishaga,+ kuko yavuganaga ubutware.
33 Icyo gihe mu isinagogi harimo umuntu watewe n’umwuka mubi, ni ukuvuga umudayimoni. Atangira gusakuza avuga ati:+
34 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana!”+
35 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni ati: “Ceceka kandi umuvemo!” Nuko uwo mudayimoni amaze gutura uwo muntu hasi hagati yabo, amuvamo nta cyo amutwaye.
36 Ababibonye bose baratangara, barabwirana bati: “Ibi bintu ntibisanzwe! Ari gukoresha imbaraga n’ubutware, agategeka abadayimoni bakava mu bantu!”
37 Nuko inkuru ivuga ibye ikomeza gukwirakwira mu turere twose tuhakikije.
38 Avuye mu isinagogi ajya kwa Simoni. Icyo gihe mama w’umugore wa Simoni yari arwaye afite umuriro mwinshi cyane, nuko bamusaba ko yamukiza.+
39 Yunama hejuru ye aramukiza, maze umuriro urashira. Ako kanya arahaguruka atangira kubategurira ibyokurya.
40 Ariko izuba rirenze, abari bafite abantu barwaye indwara zinyuranye barabamuzanira. Arambika ibiganza kuri buri wese, arabakiza.+
41 Abadayimoni na bo bavaga mu bantu benshi, bakabavamo bataka bati: “Uri Umwana w’Imana!”+ Ariko akabacyaha ntabemerere kuvuga,+ kuko bari bazi ko ari we Kristo.+
42 Icyakora bukeye arasohoka, ajya ahantu hadatuwe.+ Abantu batangira kumushakisha ahantu hose maze bagera aho ari, bagerageza kumubuza kuva iwabo.
43 Ariko arababwira ati: “Ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no mu yindi mijyi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora.”+
44 Nuko akomeza kubwiriza mu masinagogi y’i Yudaya.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Umubi.”
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “yahumanuye.”