Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 9:1-62

  • Intumwa 12 zihabwa amabwiriza yo gukora umurimo (1-6)

  • Herode yibaza uwo Yesu ari we (7-9)

  • Yesu agaburira abantu 5.000 (10-17)

  • Petero avuga ko Yesu ari we Kristo (18-20)

  • Yesu avuga iby’urupfu rwe (21, 22)

  • Abigishwa nyakuri ba Yesu (23-27)

  • Yesu ahindura isura (28-36)

  • Yesu akiza umwana wari watewe n’umudayimoni (37-43a)

  • Yesu yongera kuvuga iby’urupfu rwe (43b-45)

  • Abigishwa bajya impaka bibaza umukuru uwo ari we (46-48)

  • Umuntu utaturwanya aba adushyigikiye (49, 50)

  • Abantu bo mu mudugudu w’i Samariya banga Yesu (51-56)

  • Uko twakurikira Yesu (57-62)

9  Hanyuma ahamagara intumwa ze 12, aziha imbaraga n’ububasha bwo kwirukana abadayimoni bose+ no gukiza indwara.+  Nuko abohereza kubwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana no gukiza abantu,  arababwira ati: “Ntimugire icyo mwitwaza mu rugendo, yaba inkoni, udufuka turimo ibyokurya, umugati cyangwa amafaranga,* kandi ntimwitwaze imyenda ibiri.*+  Ahubwo nyiri urugo nabakira, mujye muguma muri iyo nzu kugeza igihe muviriye aho hantu.+  Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo babatege amatwi, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu* kugira ngo bibabere ubuhamya.”+  Nuko bakajya bava mu mudugudu umwe bajya mu wundi batangaza ubutumwa bwiza, kandi aho bageze hose bagakiza abantu.+  Herode* wari umuyobozi w’intara yumvise ibyo bintu byose byabaga, biramuyobera kubera ko hari abavugaga ko ari Yohana wazutse,+  abandi bakavuga ko Eliya ari we wabonekeye abantu, ariko abandi bo bakavuga ko ari umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.+  Herode aravuga ati: “Yohana namuciye umutwe.+ None se uwo muntu numva bavugaho ibyo byose ni nde?” Nuko ashaka kumureba.+ 10  Intumwa zigarutse aho Yesu yari ari zimubwira ibyo zari zakoze.+ Abyumvise azijyana ahantu hiherereye mu mujyi witwa Betsayida.+ 11  Ariko abantu babimenye, baramukurikira. Nuko abakira yishimye, atangira kubabwira iby’Ubwami bw’Imana, kandi akiza abari barwaye.+ 12  Hanyuma butangira kwira. Za ntumwa 12 ziraza ziramubwira ngo: “Sezerera aba bantu batahe bajye mu midugudu no mu biturage biri hafi aha, kugira ngo bishakire aho bacumbika n’ibyokurya, kuko aha hantu turi hataba abantu.”+ 13  Ariko arababwira ati: “Abe ari mwe mubaha ibyokurya.”+ Na bo baramubwira bati: “Nta kindi kintu dufite uretse imigati itanu n’amafi abiri. Keretse ahari ari twe tugiye guhaha ibyokurya byahaza aba bantu bose.” 14  Aho hari abagabo nk’ibihumbi bitanu. Ariko abwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu matsinda y’abantu 50.” 15  Nuko babigenza batyo, barabicaza bose. 16  Hanyuma afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba mu ijuru arasenga, amanyagura iyo migati, arangije afata ayo mafi n’iyo migati abiha abigishwa be ngo babihe abantu. 17  Nuko bose bararya barahaga, maze ibice bisigaye barabitoragura byuzura ibitebo 12.+ 18  Nyuma y’ibyo, igihe yasengaga ari wenyine, abigishwa be bamusanga aho ari, arababaza ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”+ 19  Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, ariko abandi bo bavuga ko uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”+ 20  Nuko arababaza ati: “None se mwebwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo w’Imana.”+ 21  Hanyuma abategeka abihanangiriza ngo ntihagire uwo babibwira.+ 22  Ahubwo arababwira ati: “Umwana w’umuntu agomba kugerwaho n’imibabaro myinshi, akangwa n’abayobozi b’Abayahudi, abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa,+ maze ku munsi wa gatatu akazuka.”+ 23  Hanyuma bose arababwira ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange,+ maze uko bwije n’uko bukeye, ajye afata igiti cye cy’umubabaro,* akomeze ankurikire.+ 24  Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye azongera abeho.+ 25  Mu by’ukuri se, umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko akabura ubuzima bwe cyangwa akabwangiza?+ 26  Umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaba aje afite icyubahiro cye n’icya Papa we n’icy’abamarayika.+ 27  Ariko ndababwira ukuri ko hari bamwe mu bahagaze hano batazapfa batabanje kubona Ubwami bw’Imana.”+ 28  Hashize nk’iminsi umunani avuze ayo magambo, yafashe Petero, Yohana na Yakobo, bazamukana umusozi agiye gusenga.+ 29  Nuko mu gihe yasengaga, mu maso he hararabagirana, n’imyenda ye ihinduka umweru urabagirana. 30  Nanone hari abagabo babiri baganiraga na we, ari bo Mose na Eliya. 31  Abo bagabo babonetse barabagirana, maze batangira kuvuga ibyo kugenda kwa Yesu byagombaga kuzabera i Yerusalemu.+ 32  Icyo gihe Petero n’abigishwa babiri bari kumwe na we bari bafite ibitotsi byinshi. Ariko bamaze gukanguka neza babona ubwiza bwa Yesu burabagirana,+ babona na ba bagabo babiri bahagararanye na we. 33  Abo bagabo batangiye gutandukana na we, Petero abwira Yesu ati: “Mwigisha, ni byiza kuba turi aha. None reka dushinge amahema atatu, iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” Icyakora ntiyari azi ibyo yavugaga. 34  Ariko igihe yari akibivuga, haza igicu gitangira kubakingiriza. Binjiye muri icyo gicu, bagira ubwoba. 35  Hanyuma muri icyo gicu humvikana ijwi+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye natoranyije.+ Mujye mumwumvira.”+ 36  Iryo jwi rimaze kumvikana, Yesu aboneka ari wenyine. Ariko bakomeza kwicecekera, muri iyo minsi ntibagira uwo babwira ibintu babonye.+ 37  Bukeye bwaho, ubwo bamanukaga ku musozi, basanze abantu benshi bamutegereje.+ 38  Nuko umugabo umwe wari muri abo bantu arangurura ijwi ati: “Mwigisha, ndakwinginze ngwino ufashe umuhungu wanjye, kuko ari we mwana wenyine ngira.+ 39  Hari umudayimoni ujya umufata agahita ataka. Uwo mudayimoni aramutigisa akazana ifuro, kandi n’iyo amaze kumugirira nabi ntahita amuvamo. 40  Ninginze abigishwa bawe ngo birukane uwo mudayimoni, ariko ntibabishobora.” 41  Yesu aravuga ati: “Bantu babi b’iki gihe b’abanyabyaha+ kandi mutizera, nzagumana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Nzanira uwo muhungu wawe hano.”+ 42  Ariko uwo muhungu aje, na bwo uwo mudayimoni amutura hasi aramutigisa cyane. Yesu acyaha uwo mudayimoni, akiza uwo muhungu maze amusubiza papa we. 43  Nuko bose batangarira imbaraga zitangaje z’Imana. Mu gihe bose bari bagitangarira ibintu byose yakoraga, abwira abigishwa be ati: 44  “Aya magambo ngiye kubabwira mujye muyazirikana. Umwana w’umuntu agomba kuzagambanirwa kandi agahabwa abanzi be.”+ 45  Icyakora ntibasobanukiwe ibyo yababwiye. Ntibamenye icyo yashakaga kuvuga, kandi batinye kugira icyo babimubazaho. 46  Hanyuma batangira kujya impaka bashaka kumenya ukomeye kuruta abandi muri bo.+ 47  Yesu amenya ibyo batekereza, nuko afata umwana muto amushyira iruhande rwe, 48  arababwira ati: “Umuntu wese wakira abameze nk’uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye wese aba yakiriye n’Uwantumye.+ Uwicisha bugufi* kubarusha mwese ni we ukomeye.”+ 49  Yohana aramubwira ati: “Mwigisha, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe, maze turamubuza kuko atagendana natwe.”+ 50  Ariko Yesu aramubwira ati: “Ntimukamubuze, kuko utabarwanya aba ari ku ruhande rwanyu.” 51  Uko igihe cyagendaga cyegereza kugira ngo ajyanwe mu ijuru,+ yiyemeje amaramaje kujya i Yerusalemu. 52  Nuko yohereza intumwa ze ngo zimubanzirize imbere. Ziragenda zinjira mu mudugudu w’Abasamariya kugira ngo zishyire ibintu kuri gahunda mbere y’uko aza. 53  Ariko abaho bamenye ko yari agiye i Yerusalemu banga kumwakira.+ 54  Yakobo na Yohana babibonye+ baravuga bati: “Mwami, urashaka ko tubwira umuriro ngo umanuke uve mu ijuru ubarimbure?”+ 55  Ariko arahindukira arabacyaha. 56  Nuko bajya mu wundi mudugudu. 57  Igihe bari mu nzira bagenda, umuntu abwira Yesu ati: “Nzagukurikira aho uzajya hose.” 58  Nuko Yesu aramubwira ati: “Ingunzu* zifite aho ziba n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira iwe.”+ 59  Hanyuma abwira undi ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Uwo muntu aramubwira ati: “Mwami nyemerera mbanze njye gushyingura papa.”+ 60  Ariko aramubwira ati: “Reka abapfuye*+ bashyingure ababo bapfuye, naho wowe genda wamamaze hose Ubwami bw’Imana.”+ 61  Nanone haza undi aramubwira ati: “Mwami, nzagukurikira. Ariko nyemerera mbanze njye gusezera ku bo mu rugo rwanjye.” 62  Yesu aramubwira ati: “Iyo umuntu ari guhinga hanyuma akareba ibyo yasize inyuma,+ ntaba akwiriye Ubwami bw’Imana.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ifeza.”
Cyangwa “umwenda wo guhinduranya.”
Gukunkumura umukungugu wo mu birenge byabaga bigaragaza ko atari bo bazabazwa ibizagera kuri abo bantu.
Ni Herode Antipa. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwitwara nk’umuto.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Uko bigaragara byerekeza ku bapfuye mu buryo bw’umwuka.