Malaki 2:1-17

  • Abatambyi bananiwe kwigisha abantu (1-9)

    • Ibyo umutambyi avuga ni byo bikwiriye gufasha abantu kumenya Imana (7)

  • Abantu batanaga n’abagore babo bitewe n’impamvu zitemewe (10-17)

    • Yehova aravuze ati: “Nanga abatana” (16)

2  “Mwa batambyi mwe, ndababuriye.+  Nimutanyumvira kandi ntimuzirikane ibyo mbabwira kugira ngo muheshe izina ryanjye icyubahiro,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “nzabateza ibyago+ kandi imigisha yanyu nyihindure ibyago.+ Rwose imigisha yanyu namaze kuyihindura ibyago, kubera ko mutazirikanye ibyo mbabwira.”  “Dore mugiye gutuma nangiza ibyo mwateye.+ Nzafata ku mase y’amatungo mutamba ku minsi mikuru yanyu, nyabasige mu maso kandi muzajyanwa mushyirwe ku birundo by’ayo mase.*  Muzamenya ko icyatumye mbaburira ari ukugira ngo isezerano nagiranye na Lewi rikomeze kugira agaciro.”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.  “Isezerano nagiranye na we, ryatumye agira ubuzima n’amahoro. Iyo migisha yatumye antinya kandi aranyubaha. Kubera ko yubahaga izina ryanjye, yirindaga gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyambabaza.  Amategeko y’ukuri ni yo yigishaga+ kandi ntiyigeze avuga ibintu bibi. Yakoraga ibyo gukiranuka kandi twabanye amahoro.+ Nanone yafashije abantu benshi abakura mu byaha.  Ibyo umutambyi avuga, ni byo bikwiriye gufasha abantu kumenya Imana kandi abantu ni we bakwiriye kubaza amategeko,+ kuko ari intumwa ya Yehova nyiri ingabo.  Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Ariko mwe mwarayobye kandi mwatumye abantu benshi batumvira amategeko.+ Mwishe isezerano rya Lewi.+  Nanjye nzatuma musuzugurwa, mube hanyuma y’abandi bantu bose, kuko mutakomeje gukurikiza ibyo mbategeka kandi mukaba mutarafataga abantu kimwe igihe mwabaga muca imanza.”+ 10  “Ese twese ntidufite papa umwe?+ Ese twese ntitwaremwe n’Imana imwe? None se kuki tugambanirana,+ tukica isezerano rya ba sogokuruza? 11  Abantu b’i Buyuda barariganyije kandi muri Isirayeli no muri Yerusalemu hakorewe ibintu bibi cyane. Abantu b’i Buyuda batesheje agaciro ukwera* kwa Yehova+ kandi uwo muco awukunda. Nanone bashakanye n’abakobwa basenga imana zo mu bindi bihugu.*+ 12  Yehova azakura mu Bisirayeli* umuntu wese ukora ibintu nk’ibyo, uwo yaba ari we wese, nubwo yaba atambira ibitambo Yehova nyiri ingabo.”+ 13  “Hari ikindi kintu cya kabiri mukora, kigatuma abantu baza ku gicaniro cya Yehova barira cyane, bakagira agahinda kandi bakaganya, bigatuma na we atita ku maturo mumuha kandi ntiyishimire ibyo mwamuzaniye.+ 14  Murabaza muti: ‘Ibyo biterwa n’iki?’ Biterwa n’uko wariganyije umugore mwashakanye ukiri umusore kandi ari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwagiranye isezerano. Ibyo Yehova yarabyiboneye kandi ni we uri kubigushinja.+ 15  Icyakora hari bamwe muri mwe biyemeje mu mitima yabo kudakora ibintu nk’ibyo. Ibyo byatewe nuko bifuzaga ko abana babo baba abagize ubwoko bw’Imana by’ukuri. Abo bantu na n’ubu baracyayoborwa n’umwuka wera w’Imana. Namwe rero nimwigenzure kandi mugire imitekerereze ikwiriye. Mwiyemeze kutazariganya abagore mwashatse mukiri abasore. 16  Nanga abatana,” ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuze.+ “Nanone nanga umuntu wese ugira urugomo.”* Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. “Mujye murinda umutima wanyu, ntimukariganye.+ 17  “Mwatumye Yehova abarambirwa bitewe n’amagambo yanyu.+ None dore murabaza muti: ‘ni gute twatumye aturambirwa?’ Byatewe n’uko mwavuze muti: ‘umuntu wese ukora ibibi Yehova abona ko ari mwiza kandi umuntu nk’uwo aramwishimira.’+ Nanone murabaza muti: ‘Imana igira ubutabera iri he?’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga ahantu bamenaga amase yabaga yavuye mu bitambo batambye.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Urusengero.”
Cyangwa “abakobwa b’imana zo mu bindi bihugu.”
Cyangwa “mu mahema ya Yakobo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu utwikiriza imyambaro ye urugomo.”