Malaki 3:1-18

  • Umwami w’ukuri azaza kweza urusengero rwe (1-5)

    • Intumwa y’isezerano (1)

  • Baterwa inkunga yo kugarukira Yehova (6-12)

    • Yehova ntahinduka (6)

    • “Nimungarukire nanjye nzabagarukira” (7)

    • ‘Nimuzane icya cumi maze Yehova azabahe imigisha’ (10)

  • Umukiranutsi n’umunyabyaha (13-18)

    • Igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere y’Imana (16)

    • Itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha (18)

3  Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Dore ngiye kohereza intumwa yanjye integurire inzira.+ Umwami w’ukuri, ari na we mushaka, azaza mu rusengero rwe+ mu buryo butunguranye, ari kumwe n’intumwa y’isezerano mwishimira. Dore azaza nta kabuza.”  Ariko se ni nde uzaba witeguye ku munsi azaziraho? Kandi se ni nde uzakomeza kwihangana igihe azaba aje? Azaba ameze nk’umuriro ushongesha ibyuma ukabitunganya, kandi azaba ameze nk’isabune+ bakoresha bamesa imyenda.  Nk’uko umuntu utunganya ifeza+ yicara hamwe, akayishongesha akayeza, na we ni ko azeza abakomoka kuri Lewi. Azatuma bacya bamere nka zahabu n’ifeza, maze bazanire Yehova ituro ari abakiranutsi.  Yehova azishimira ituro ry’u Buyuda na Yerusalemu, nk’uko ryamunezezaga mu minsi ya mbere no mu bihe bya kera cyane.+  “Nzabegera mbacire urubanza. Nzahita nshinja abapfumu,+ abasambanyi, abarahira ibinyoma,+ abanga guha abakozi ibihembo byabo,+ abariganya abapfakazi n’imfubyi+ n’abima umwimukira+ uburenganzira bwe kandi ntibantinye.” Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.  “Ndi Yehova. Sinjya mpinduka.+ Namwe mukomoka kuri Yakobo. Ni yo mpamvu mutararimbuka ngo mushireho.  Kuva mu bihe bya ba sogokuruza banyu mwarayobye, ntimwakomeza gukurikiza amategeko yanjye.+ Nimungarukire nanjye nzabagarukira.”+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze. Ariko murabaza muti: “Tuzakugarukira dute?”  “Ese birashoboka ko umuntu yakwiba Imana? Ariko mwe muranyiba.” Murabaza muti: “Tukwiba dute?” “Munyiba ibya cumi n’amaturo.  Mwebwe mwese Abisirayeli, muranyiba. Muzahura n’ibibazo bikomeye* kubera ko munyiba. 10  Nimuzane ibya cumi byose mu bubiko bw’inzu yanjye,+ maze mu nzu yanjye habemo ibyokurya.+ Nimubingeragereshe,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuze, “murebe ko ntazabafungurira ijuru,+ nkabaha imigisha myinshi cyane ku buryo nta cyo mubura.”*+ 11  Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Sinzongera kwemera ko udukoko twangiza imyaka yanyu kandi imizabibu yo mu mirima yanyu noneho izajya yera.”+ 12  Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Abantu bo mu bihugu byose bazabita abahawe umugisha, kubera ko mu gihugu cyanyu hazaba hari ibyishimo.”+ 13  Yehova aravuze ati: “Mwamvuze amagambo mabi.” Nyamara murabaza muti: “Ni ayahe magambo mabi twakuvuze?”+ 14  “Mwaravuze muti: ‘gukorera Imana nta cyo bimaze.+ None se kuba twarumviye Yehova nyiri ingabo kandi tukamugaragariza ko tubabajwe n’ibyaha byacu, byatumariye iki? 15  Kuva ubu tuzajya tuvuga ko abibone ari bo bafite ibyishimo kandi ko abakora ibibi ari bo baguwe neza.+ Bagerageza Imana kandi nta cyo baba.’” 16  Muri icyo gihe, abatinya Yehova bo babaga bari kuganira, buri wese aganira na mugenzi we. Nuko Yehova abatega amatwi, yumva ibyo bavuga. Ategeka ko igitabo cy’urwibutso cyandikirwa imbere ye,+ kikandikwamo abatinya Yehova n’abatekereza* ku izina rye.+ 17  Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Abo bantu bazaba abanjye!+ Kuri uwo munsi, nzabagira umutungo wanjye wihariye.*+ Nzabagirira impuhwe nk’uko umubyeyi azigirira umwana we umwumvira.+ 18  Icyo gihe muzongera kubona itandukaniro riri hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha+ n’umuntu ukorera Imana n’utayikorera.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Murantuka mukanyifuriza ibibi.”
Cyangwa “mukabura aho muyikwiza.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abaha izina ry’Imana agaciro.”
Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”