Malaki 4:1-6

  • Eliya yari kuza mbere y’uko umunsi wa Yehova ugera (1-6)

    • “Izuba ryo gukiranuka rizabarasira” (2)

4  Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Dore hagiye kuza umunsi utwika nk’itanura,+ kandi abibone bose n’abakora ibibi bose bazamera nk’ibikenyeri bashyize mu muriro. Kuri uwo munsi bazashya bashireho, ku buryo nta n’umwe uzarokoka.  Ariko mwebwe abubaha* izina ryanjye, izuba ryo gukiranuka rizabarasira kandi rizaba rifite imirase ikiza, mumere nk’utunyana dufite ubuzima bwiza turi gukina.”  Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Igihe nzaba nje gusohoza urwo rubanza, muzakandagira ababi, bahinduke nk’umukungugu wo munsi y’ibirenge.  “Nimwibuke Amategeko ya Mose, umugaragu wanjye, mwibuke n’amabwiriza namuhereye ku musozi wa Horebu kugira ngo Abisirayeli bose bayumvire.+  “Dore ngiye kuboherereza umuhanuzi Eliya,+ mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba ugera.+  Azatuma imitima y’ababyeyi igarukira abana babo,+ kandi atume imitima y’abana igarukira ba papa babo, kugira ngo ntazaza ngatera isi nkayirimbura.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abatinya.”