Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 13:1-37

  • IMPERUKA (1-37)

    • Intambara, imitingito n’inzara (8)

    • Ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa (10)

    • Umubabaro ukomeye (19)

    • Igihe Umwana w’Umuntu azaba ahari (26)

    • Umugani w’igiti cy’umutini (28-31)

    • Mukomeze kuba maso (32-37)

13  Yesu asohotse mu rusengero, umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Mwigisha, reba ukuntu aya mabuye ari meza, urebe n’ukuntu uru rusengero rwubatse!”+  Ariko Yesu aramubwira ati: “Ntureba ukuntu uru rusengero rwubatswe neza cyane! Nta buye* rizasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”+  Igihe Yesu yari yicaye ku Musozi w’Imyelayo aharebana n’urusengero, Petero, Yakobo, Yohana na Andereya baraje bamubaza ari bonyine bati:  “Tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ko ibyo byose byenda kuba?”+  Nuko Yesu arababwira ati: “Mube maso kugira ngo hatagira umuntu ubayobya.+  Hari abantu benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati: ‘ndi Kristo,’ kandi bazayobya benshi.  Nanone nimwumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara, ntibizabahangayikishe cyane kuko ibyo bintu bigomba kubaho. Icyakora imperuka izaba itaraza.+  “Igihugu kizatera ikindi n’ubwami burwane n’ubundi,+ kandi hirya no hino hazaba imitingito n’inzara.+ Ibyo bizaba ari intangiriro y’imihangayiko myinshi.*+  “Ariko mwebwe muzabe mwiteguye. Abantu bazabatanga babajyane mu nkiko,+ babakubitire mu masinagogi*+ kandi bazabajyana imbere y’abategetsi n’abami babampora. Icyakora muzaboneraho uburyo bwo kubabwira ibyo mwizera.+ 10  Nanone, ubutumwa bwiza bugomba kubanza kubwirizwa ku isi hose.+ 11  Ariko igihe bazaba babajyanye bagiye kubatanga, ntimuzahangayike mwibaza mbere y’igihe ibyo muri buvuge, ahubwo ibyo umwuka wera uzababwira muri uwo mwanya azabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari umwuka wera.+ 12  Nanone kandi, umuntu azajya atanga uwo bavukana ngo yicwe, umubyeyi atange umwana we, kandi abana bazarwanya ababyeyi babo ndetse babicishe.+ 13  Abantu bose bazabanga babahora izina ryanjye.+ Ariko uzihangana akageza ku iherezo+ ni we uzakizwa.+ 14  “Icyakora nimubona igiteye ishozi kirimbura+ gihagaze aho kidakwiriye guhagarara (ubisoma akoreshe ubushishozi), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira mu misozi.+ 15  Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu* ntazamanuke ngo yinjire mu nzu kugira ngo agire icyo avanamo, 16  kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire inyuma ngo ajye gufata umwitero we. 17  Abagore bazaba batwite n’abonsa, muri iyo minsi bazahura n’ibibazo bikomeye!+ 18  Mukomeze gusenga kugira ngo ibyo bitazaba mu gihe cy’imbeho, 19  kuko icyo gihe kizaba ari igihe cy’umubabaro+ utarigeze kubaho kuva isi yaremwa kugeza icyo gihe, kandi ntuzongera kubaho ukundi.+ 20  Mu by’ukuri, iyo Yehova* atagabanya iyo minsi, nta muntu n’umwe wari kuzarokoka. Ariko iyo minsi azayigabanya kubera abo yitoranyirije.+ 21  “Nanone icyo gihe nihagira ubabwira ati: ‘dore Kristo ari hano,’ cyangwa ati: ‘dore ari hariya,’ ntimuzabyemere,+ 22  kuko hazaza ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma,+ kandi bazakora ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe. 23  Mwebwe rero, mube maso.+ Dore ibyo byose mbibabwiye mbere y’igihe. 24  “Ariko muri iyo minsi, nyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzamurika.+ 25  Inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru kandi ibintu byo mu ijuru bizanyeganyega. 26  Icyo gihe ni bwo bazabona Umwana w’umuntu+ aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro.+ 27  Hanyuma azohereza abamarayika be, bateranyirize hamwe abo yatoranyije kuva mu majyaruguru kugeza mu majyepfo, kuva mu burasirazuba kugeza mu burengerazuba, kuva ku mpera y’isi kugeza ku yindi no kuva ku mpera y’ijuru kugeza ku yindi.+ 28  “Mufatire urugero ku giti cy’umutini. Iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+ 29  Namwe nimubona ibyo bintu byose muzamenye ko ageze hafi, ndetse ageze ku muryango.+ 30  Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.+ 31  Ijuru n’isi bizashira,+ ariko amagambo yanjye azahoraho iteka.+ 32  “Naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Papa wo mu ijuru wenyine.+ 33  Mwitonde, mukomeze kuba maso,+ kuko mutazi igihe ibyo bizabera.+ 34  Byagereranywa n’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure agasigira inzu ye abagaragu be,+ buri wese akamuha umurimo agomba gukora, agategeka n’umuzamu wo ku irembo gukomeza kuba maso.+ 35  Nuko rero mukomeze kuba maso kuko mutazi igihe nyiri inzu azazira, niba azaza nimugoroba,+ cyangwa nijoro, cyangwa bwenda gucya,* cyangwa mu gitondo cya kare.+ 36  Mudakomeje kuba maso yazaza atunguranye maze agasanga musinziriye.+ 37  Ariko ibyo mbabwiye, ndabibwira bose. Mukomeze kuba maso.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Aha berekezaga ku mabuye yari yubatse urwo rusengero.
Ibyo bigereranywa n’ububabare umugore wenda kubyara agira, iyo ari kubabazwa n’ibise.
Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Amenshi mu mazu ya kera yabaga afite hejuru y’inzu hashashe ku buryo abantu bashoboraga kuhakorera imirimo itandukanye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gitondo cya kare, igihe inkoko ziba zitangiye kubika.”