Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko 4:1-41

  • IMIGANI ISOBANURA IBY’UBWAMI (1-34)

    • Umuntu wateye imbuto (1-9)

    • Impamvu Yesu yigishaga akoresheje imigani (10-12)

    • Yesu asobanura umugani w’umuntu wateye imbuto (13-20)

    • Nta wucana itara ngo aritwikire (21-23)

    • Uko mutega amatwi ni ko muzasobanukirwa (24, 25)

    • Umuntu wateye imbuto hanyuma agasinzira (26-29)

    • Akabuto ka sinapi (30-32)

    • Yigishaga akoresheje imigani (33, 34)

  • Yesu acyaha umuyaga (35-41)

4  Nuko yongera kwigishiriza iruhande rw’inyanja. Abantu benshi bateranira hafi ye. Yurira ubwato abwicaramo, ajya kure gato y’inkombe, naho abandi bose basigara ku nkombe.+  Nuko atangira kubigisha ibintu byinshi akoresheje imigani.+ Arababwira ati:+  “Nimwumve. Umuntu yagiye gutera imbuto.+  Igihe yaziteraga, zimwe zaguye iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.  Izindi zigwa ku rutare, ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+  Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite.  Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga ntizera imbuto.+  Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera, zirakura, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 30, izindi 60, naho izindi zera 100.”+  Nuko yongeraho ati: “Ushaka kumva niyumve.”+ 10  Igihe yari wenyine, abigishwa be hamwe na za ntumwa 12 baraje bamubaza iby’iyo migani.+ 11  Nuko arababwira ati: “Mwe mwahawe gusobanukirwa ibanga ry’Imana+ ryerekeye Ubwami bw’Imana, ariko bo ibintu byose baba bumva ari nk’imigani gusa.+ 12  Mu by’ukuri barareba, ariko nta cyo babona. Barumva, ariko ntibasobanukirwa ibyo bumva, ngo bamenye icyo byerekezaho. Ni yo mpamvu batagarukira Imana ngo bababarirwe.”+ 13  Arongera arababwira ati: “None se ko mudasobanukiwe uwo mugani, indi migani yo muzayisobanukirwa mute? 14  “Umuntu wateye imbuto, agereranya umuntu ubwiriza ijambo ry’Imana.+ 15  Imbuto zatewe ku nzira zigereranya abantu bose bumva ijambo ry’Imana, ariko bamara kuryumva Satani akaza,+ akarandura izo mbuto zatewe mu mitima yabo.+ 16  Naho abagereranywa n’imbuto zatewe ku rutare, ni abumva ijambo ry’Imana bakaryemera bishimye.+ 17  Ariko kubera ko iryo jambo ry’Imana riba ritarashinze imizi mu mitima yabo, ribagumamo igihe gito, hanyuma bahura n’imibabaro cyangwa ibitotezo bitewe na ryo, bagahita bacika intege. 18  Hari izindi mbuto zatewe mu mahwa. Izo zigereranya abantu bumva iryo jambo ry’Imana,+ 19  ariko imihangayiko+ yo muri iyi si, kwifuza ubutunzi+ no kwifuza+ ibindi bintu, bigapfukirana iryo jambo ry’Imana maze imbuto zatewe mu mutima wabo ntizere. 20  Naho abagereranywa n’imbuto zatewe mu butaka bwiza, ni abumva ijambo ry’Imana bakaryemera baryishimiye, maze imbuto zatewe mu mutima wabo zikera cyane, zimwe zikera 30, izindi 60, naho izindi zikera 100.”+ 21  Nuko yongera kubabwira ati: “Nta muntu ucana itara ngo narangiza aritwikire* cyangwa ngo arishyire munsi y’ameza.* Ahubwo arishyira ahantu hagaragara.*+ 22  Nta kintu cyahishwe kitazahishurwa, kandi nta kintu cyabitswe mu buryo bwitondewe kitazashyirwa ku mugaragaro.+ 23  Ushaka kumva niyumve.”+ 24  Nanone arababwira ati: “Nimutege amatwi mwitonze ibyo mbabwira.+ Nimutega amatwi cyane muzasobanukirwa, ndetse muzasobanukirwa ibintu byinshi kurushaho. 25  Ufite wese azahabwa ibindi byinshi,+ ariko umuntu wese udafite, n’utwo yatekerezaga ko afite bazatumwaka.”+ 26  Nuko akomeza ababwira ati: “Nanone, Ubwami bw’Imana bwagereranywa n’umuntu wateye imbuto. 27  Nijoro araryama bwacya akabyuka, imbuto na zo zikamera zigakura, ariko atazi uko zikura. 28  Nuko izo mbuto zikurira mu butaka buhoro buhoro. Zibanza kuba utwatsi, hanyuma zikazana uruti, amaherezo zikazana amahundo yuzuye imbuto. 29  Iyo izo mbuto zimaze kwera, aragenda akazisarura kuko igihe cyo kuzisarura kiba kigeze.” 30  Nuko arongera arababwira ati: “None se Ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki, cyangwa se twabusobanura twifashishije uwuhe mugani? 31  Ubwami bw’Imana bugereranywa n’akabuto ka sinapi, gaterwa mu butaka ari akabuto gato cyane mu mbuto zose zo ku isi.+ 32  Ariko iyo bamaze kugatera karakura, kakaruta ibindi bimera byose, kakaba igiti kinini gifite amashami manini, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza zigatura mu gicucu cyayo.” 33  Uko ni ko yababwiraga ijambo ry’Imana akoresheje imigani myinshi+ nk’iyo, akurikije iyo bashoboraga kumva. 34  Mu by’ukuri, igihe cyose yigishaga abantu akoresheje imigani, ariko iyo yabaga ari kumwe n’abigishwa be biherereye yabasobanuriraga byose.+ 35  Nuko kuri uwo munsi bigeze nimugoroba, arababwira ati: “Nimuze twambuke tujye ku nkombe yo hakurya.”+ 36  Bamaze gusezerera abantu bari aho, bamutwara muri bwa bwato yari arimo, kandi hari hari n’andi mato.+ 37  Nuko haza umuyaga mwinshi mu mazi, maze imiraba* ikomeza kwikubita ku bwato, ku buryo ubwo bwato bwari hafi kurengerwa n’amazi.+ 38  Ariko yari yibereye inyuma mu bwato yiseguye umusego. Nuko baramukangura baramubwira bati: “Mwigisha, ese kuba tugiye gupfa nta cyo bikubwiye?” 39  Abyumvise arahaguruka acyaha umuyaga, abwira inyanja ati: “Ceceka! Tuza!”+ Nuko umuyaga urekera aho guhuha, maze haba ituze ryinshi. 40  Arangije arababaza ati: “Ni iki gitumye mugira ubwoba bwinshi? Koko na n’ubu ntimuragira ukwizera?” 41  Ariko bumva bagize ubwoba budasanzwe, barabwirana bati: “Uyu ni muntu ki? Uzi ko umuyaga n’inyanja na byo bimwumvira!”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “aritwikirize igitebo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “munsi y’uburiri.”
Cyangwa “ku gitereko cyaryo.”
Ni igihe imiyaga ikaze iba iri guhuha mu mazi, maze amazi akagenda yinaga hejuru.