Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 1:1-25

  • Igisekuru Yesu Kristo akomokamo (1-17)

  • Yesu avuka (18-25)

1  Igitabo cy’amateka* ya Yesu Kristo* ukomoka kuri Dawidi,+ Dawidi ukomoka kuri Aburahamu:+   Aburahamu yabyaye Isaka.+ Isaka yabyaye Yakobo.+ Yakobo yabyaye Yuda+ n’abavandimwe be.   Yuda yabyaye Peresi na Zera,+ ababyaranye na Tamari. Peresi yabyaye Hesironi.+ Hesironi yabyaye Ramu.+   Ramu yabyaye Aminadabu. Aminadabu yabyaye Nahashoni.+ Nahashoni yabyaye Salumoni.   Salumoni yabyaye Bowazi, amubyaranye na Rahabu.+ Bowazi yabyaye Obedi, amubyaranye na Rusi.+ Obedi yabyaye Yesayi.+   Yesayi yabyaye Umwami Dawidi.+ Dawidi yabyaye Salomo,+ amubyaranye n’umugore wa Uriya.   Salomo yabyaye Rehobowamu.+ Rehobowamu yabyaye Abiya. Abiya yabyaye Asa.+   Asa yabyaye Yehoshafati.+ Yehoshafati yabyaye Yehoramu.+ Yehoramu yabyaye Uziya.   Uziya yabyaye Yotamu.+ Yotamu yabyaye Ahazi.+ Ahazi yabyaye Hezekiya.+ 10  Hezekiya yabyaye Manase.+ Manase yabyaye Amoni.+ Amoni yabyaye Yosiya.+ 11  Yosiya+ yabyaye Yekoniya+ n’abavandimwe be, igihe Abayahudi bajyanwaga i Babuloni.+ 12  Nyuma yo kujyanwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Salatiyeli. Salatiyeli yabyaye Zerubabeli.+ 13  Zerubabeli yabyaye Abiyudi. Abiyudi yabyaye Eliyakimu. Eliyakimu yabyaye Azori. 14  Azori yabyaye Sadoki. Sadoki yabyaye Akimu. Akimu yabyaye Eliyudi. 15  Eliyudi yabyaye Eleyazari. Eleyazari yabyaye Matani. Matani yabyaye Yakobo. 16  Yakobo yabyaye Yozefu, umugabo wa Mariya. Mariya ni we wabyaye Yesu+ witwa Kristo.+ 17  Ibisekuru byose kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi byari ibisekuru 14. Kuva kuri Dawidi kugeza igihe Abayahudi bajyanwaga i Babuloni, byari ibisekuru 14. No kuva bajyanywe i Babuloni kugeza kuri Kristo byari ibisekuru 14. 18  Dore uko Yesu Kristo yavutse: Igihe mama we Mariya yari fiyanse wa Yozefu, yaje gutwita biturutse ku mwuka wera,*+ mbere y’uko bashakana. 19  Ariko kubera ko umugabo we Yozefu yari umukiranutsi kandi akaba atarashakaga kumusebya, yiyemeje gutana na we mu ibanga.+ 20  Amaze kubipanga neza, ni bwo umumarayika wa Yehova* yamubonekeye mu nzozi aramubwira ati: “Yozefu* ntutinye kuzana mu rugo umugore wawe Mariya, kuko inda atwite yayitwise biturutse ku mwuka wera.+ 21  Azabyara umwana w’umuhungu kandi uzamwite Yesu,*+ kuko ari we uzakiza abantu ibyaha byabo.”+ 22  Ibyo byose byabereyeho kugira ngo amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we asohore. Ayo magambo agira ati: 23  “Umukobwa w’isugi azatwita abyare umuhungu, kandi bazamwita Emanweli,”+ bisobanura ngo: “Imana iri kumwe natwe.”+ 24  Nuko Yozefu akangutse abigenza uko umumarayika wa Yehova yamutegetse, azana umugore we mu rugo. 25  Icyakora ntiyagiranye na we imibonano mpuzabitsina kugeza igihe yabyariye umwana w’umuhungu.+ Nuko amwita Yesu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Mesiya; Uwasutsweho umwuka.”
Cyangwa “igisekuru.” Ni ukuvuga, abo akomokaho.
Cyangwa “imbaraga z’Imana.”
Iyi ni inshuro ya mbere mu nshuro 237 izina ry’Imana Yehova riboneka mu mwandiko w’Ikigiriki wo muri iyi Bibiliya. Reba Umugereka wa A5.
Cyangwa “Yozefu ukomoka kuri Dawidi.”
Iri zina mu Giheburayo ni “Yeshuwa” cyangwa “Yosuwa.” Bisobanura ngo: “Yehova arakiza.”