Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 11:1-30
11 Yesu amaze guha abigishwa be 12 ayo mabwiriza, ava aho ajya kwigisha no kubwiriza mu mijyi yo hafi aho.+
2 Ariko igihe Yohana yari muri gereza,+ yumvise ibyo Kristo akora, amutumaho abigishwa be+
3 ngo bamubaze bati: “Ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?”+
4 Yesu arabasubiza ati: “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumva n’ibyo mubona:+
5 Abafite ubumuga bwo kutabona barareba,+ abamugaye baragenda, abarwaye ibibembe+ barakira, abafite ubumuga bwo kutumva barumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.+
6 Ugira ibyishimo ni utazashidikanya ku byanjye.”*+
7 Bakimara kuva aho, Yesu atangira kubwira abantu benshi bari bamuteze amatwi ibya Yohana. Arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki?+ Ese ni urubingo ruhuhwa n’umuyaga?+
8 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyenda myiza cyane? Erega abambaye imyenda myiza cyane baba mu mazu y’abami!
9 Mu by’ukuri se, mwajyanywe n’iki? Ese ni ukureba umuhanuzi? Ni byo! Ndetse ndababwira ko aruta umuhanuzi.+
10 Uwo ni we ibyanditswe byavuzeho bigira biti: ‘dore nzohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izakubanziriza igutegurire inzira!’+
11 Ni ukuri ndababwira ko mu bantu bose babayeho, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta.+
12 Ariko uhereye mu gihe cya Yohana Umubatiza kugeza ubu, Ubwami bwo mu ijuru ni yo ntego abantu baharanira kugeraho, kandi ababuharanira barabubona bakabugumana.+
13 Ari Abahanuzi, ari n’Amategeko, byose byahanuye kugeza kuri Yohana,+
14 kandi niba mushaka kubyemera, ni we ‘Eliya wagombaga kuza.’+
15 Ushaka kumva niyumve.
16 “Ariko se, ab’iki gihe nabagereranya na nde?+ Bameze nk’abana bato bicaye mu isoko basakuza bahamagara bagenzi babo
17 bati: ‘twabavugirije umwironge ntimwabyina, twarize cyane ntimwagaragaza agahinda.’*
18 Mu by’ukuri, Yohana yaje atarya kandi atanywa, abantu baravuga bati: ‘afite umudayimoni.’
19 Umwana w’umuntu we aje arya kandi anywa,+ nabwo baravuga bati: ‘ni umunyandanini, umunywi wa divayi, kandi ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha.’+ Nyamara ibikorwa bikiranuka umuntu akora, ni byo bigaragaza ko ari umunyabwenge.”+
20 Hanyuma acyaha imijyi yari yarakoreyemo ibitangaza byinshi, kubera ko abayituyemo batihannye.
21 Aravuga ati: “Uzahura n’ibibazo bikomeye Korazini we! Nawe Betsayida uzahura n’ibibazo bikomeye! Iyo ibitangaza byakorewe muri mwe biza gukorerwa i Tiro n’i Sidoni, abaho baba barihannye kera bakambara imyenda y’akababaro* kandi bakicara mu ivu.+
22 Ndababwira ko ku Munsi w’Urubanza, abaturage b’i Tiro n’i Sidoni bazahabwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.+
23 Nawe Kaperinawumu,+ ese wibwira ko uzashyirwa hejuru ukagera mu ijuru? Uzamanuka ujye mu Mva,*+ kuko iyo ibitangaza byakorewe muri wowe biza gukorerwa i Sodomu, haba haragumyeho kugeza n’uyu munsi.
24 Ni yo mpamvu mbabwira ko ku Munsi w’Urubanza, igihugu cy’i Sodomu kizahabwa igihano cyakwihanganirwa kurusha icyanyu.”+
25 Icyo gihe Yesu yongeraho ati: “Papa, Mwami w’ijuru n’isi, ndagusingiriza mu ruhame, kuko ibi bintu wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abameze nk’abana bato.+
26 Papa, rwose wabonye bikwiriye ko ubigenza utyo.
27 Ibintu byose nabihawe na Papa wo mu ijuru,+ kandi nta muntu unzi neza* mu buryo bwuzuye keretse Papa.+ Nta n’uzi Papa mu buryo bwuzuye keretse njye njyenyine, n’umuntu wese nshatse kumuhishurira.+
28 Nimuze munsange, mwese abarushye n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura.
29 Mwemere kuba abigishwa* banjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima,+ namwe muzabona ihumure.
30 Kuba umwigishwa wanjye ntibiruhije kandi umutwaro wanjye nturemereye.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “uwo ibyanjye bitazabera igisitaza.”
^ Cyangwa “ntimwikubita mu gituza ngo mugaragaze agahinda.”
^ Cyangwa “ibigunira.”
^ Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzi neza Umwana.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nimwikorere umugogo wanjye.” Umugogo ni igiti bashyiraga ku ntugu z’abantu cyangwa ku matungo kugira ngo kibafashe kwikorera imitwaro iremereye.