Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 16:1-28
16 Nuko Abafarisayo n’Abasadukayo baza aho ari, bamusaba kubereka ikimenyetso kivuye mu ijuru kugira ngo bamugerageze.+
2 Na we arabasubiza ati: “Iyo bigeze ku mugoroba mukunda kuvuga muti: ‘ejo hazaramuka umucyo kuko ikirere kiba gitukura.’
3 Naho mu gitondo mukavuga muti: ‘uyu munsi hari bwirirwe imbeho n’imvura, kuko ikirere gitukura kandi kikaba cyijimye.’ Muzi kureba uko ikirere gisa mugasobanukirwa ibyacyo, ariko ibimenyetso by’ibihe byagenwe ntimubisobanukirwa.
4 Abantu b’iki gihe babi kandi b’abasambanyi* bakomeza gushaka ikimenyetso,+ ariko nta kindi kimenyetso bazabona keretse ikimenyetso cya Yona.”+ Amaze kubabwira atyo abasiga aho arigendera.
5 Nuko abigishwa bambuka ikiyaga bajya hakurya, ariko bibagirwa kwitwaza imigati.+
6 Yesu arababwira ati: “Mukomeze kuba maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”+
7 Nuko batangira kubwirana bati: “Nta migati twitwaje.”
8 Yesu abimenye arababaza ati: “Mwa bantu bafite ukwizera guke mwe! Kuki mukomeza kubwirana muti: ‘nta migati twitwaje?’
9 Ese ntimurasobanukirwa icyo nshaka kuvuga? None se ntimwibuka ya migati itanu nagaburiye abagabo 5.000, n’umubare w’ibitebo birimo ibyasagutse mwahavanye?+
10 Cyangwa se ntimwibuka ya migati irindwi nagaburiye abagabo 4.000, n’umubare w’ibitebo binini by’ibyasagutse mwahavanye?+
11 None se kuki mudasobanukirwa ko ntababwiraga iby’imigati? Icyo nababwiraga ni ukwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”+
12 Nuko basobanukirwa ko atababwiraga kwirinda umusemburo w’imigati, ahubwo ko ari ukwirinda inyigisho z’Abafarisayo n’Abasadukayo.
13 Hanyuma Yesu ageze mu turere tw’i Kayisariya ya Filipo, abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?”+
14 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko ari Yohana Umubatiza,+ abandi ngo ni Eliya,+ abandi bakavuga ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bahanuzi.”
15 Yesu na we arababaza ati: “None se mwe muvuga ko ndi nde?”
16 Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo,+ Umwana w’Imana ihoraho.”+
17 Yesu aramusubiza ati: “Simoni muhungu wa Yona ugira imigisha, kuko atari umuntu uguhishuriye ibyo, ahubwo Papa wo mu ijuru ni we ubiguhishuriye.+
18 Nanone ndakubwiye nti: ‘uri Petero!*+ Nzubaka itorero ryanjye ku rutare,+ kandi urupfu* ntiruzaritsinda.
19 Nzaguha imfunguzo z’Ubwami bwo mu ijuru, kandi ikintu cyose uzahambira mu isi, kizaba cyamaze guhambirwa mu ijuru, n’ikintu cyose uzahambura mu isi, kizaba cyamaze guhamburwa mu ijuru.’”
20 Nuko ategeka abigishwa be ngo ntihagire uwo babwira ko ari we Kristo.+
21 Kuva icyo gihe, Yesu Kristo atangira gusobanurira abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa mu buryo bwinshi n’abayobozi b’Abayahudi hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.+
22 Petero abyumvise amushyira ku ruhande aramucyaha ati: “Igirire impuhwe Mwami. Ibyo ntibizigera bikubaho.”+
23 Ariko Yesu atera Petero umugongo aramubwira ati: “Jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu.”+
24 Hanyuma Yesu abwira abigishwa be ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro* maze akomeze ankurikire.+
25 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, ariko uwemera gupfa kubera njye azongera abeho.+
26 None se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko akabura ubuzima bwe?+ Cyangwa umuntu yatanga iki kugira ngo akize ubuzima bwe?+
27 Umwana w’umuntu azaza afite icyubahiro cya Papa we ari kumwe n’abamarayika be, kandi icyo gihe azaha buri wese ibimukwiriye akurikije imyifatire ye.+
28 Ni ukuri ndababwira ko hari bamwe mu bahagaze hano batazapfa, batabanje kubona Umwana w’umuntu aje mu bwami bwe.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “b’abahemu.”
^ Ni ijambo ry’Ikigiriki risobanura “urutare.”
^ Cyangwa “amarembo y’Imva.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.