Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo 22:1-46

  • Umugani w’ibirori by’ubukwe (1-14)

  • Imana na Kayisari (15-22)

  • Bamubaza ibirebana n’umuzuko (23-33)

  • Amategeko abiri akomeye kuruta ayandi (34-40)

  • Ese Kristo akomoka kuri Dawidi? (41-46)

22  Yesu akomeza kubabwira indi migani. Arababwira ati:  “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wakoreshereje umwana we ubukwe.+  Nuko atuma abagaragu be ngo bajye guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza.+  Yongera gutuma abandi bagaragu, arababwira ati: ‘mubwire abatumirwa muti: “dore nabateguriye ibyokurya. Nabaze ibimasa n’amatungo yanjye abyibushye kandi byose birateguye. Muze mu bukwe.”’  Ariko barabisuzugura barigendera, umwe yigira mu murima we, undi ajya mu bucuruzi bwe,+  abasigaye bafata abagaragu be babagirira nabi maze barabica.  “Umwami ararakara, yohereza ingabo ze zica abo bicanyi, kandi zitwika umujyi wabo.+  Hanyuma abwira abagaragu be ati: ‘ibintu byose byamaze gutegurwa, ariko abatumiwe ntibari babikwiriye.+  None rero, nimujye mu mihanda ijya mu mujyi, uwo mubona wese mumutumire aze mu bukwe.’+ 10  Nuko abo bagaragu bajya mu mihanda, bahamagara abantu bahuye na bo bose, ababi n’abeza, maze baraza buzura inzu yari yabereyemo ubukwe, basangira ibyokurya. 11  “Umwami aje kugenzura abatumiwe, abona umuntu utari wambaye umwambaro w’ubukwe. 12  Aramubwira ati: ‘mugenzi wanjye, winjiye hano ute utambaye umwambaro w’ubukwe?’ Nuko abura icyo asubiza. 13  Hanyuma umwami abwira abagaragu be ati: ‘nimumubohe amaguru n’amaboko mumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra kandi akarakara cyane, agahekenya amenyo.’ 14  “Abatumirwa ni benshi, ariko abatoranywa ni bake.” 15  Hanyuma Abafarisayo baragenda bajya inama yo kumutegera mu byo avuga.+ 16  Nuko bamutumaho abigishwa babo bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ baraza baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvugisha ukuri kandi ko wigisha ukuri ku byerekeye Imana, ntugire ikintu ukora ushaka kwemerwa n’abantu, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma. 17  None tubwire icyo ubitekerezaho: Ese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro* cyangwa ntabyemera?” 18  Ariko Yesu amenya ubugome bwabo, arababwira ati: “Ni iki gituma mungerageza mwa ndyarya mwe? 19  Nimunyereke igiceri batangaho umusoro.” Nuko bamuzanira igiceri cy’idenariyo.* 20  Maze arababaza ati: “Iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?” 21  Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” Noneho arababwira ati: “Nuko rero, ibya Kayisari mujye mubiha Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 22  Ibyo babyumvise baratangara, bamusiga aho baragenda. 23  Uwo munsi, Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho,+ baza aho ari baramubaza bati:+ 24  “Mwigisha, Mose yaravuze ati: ‘niba umugabo apfuye nta bana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore w’uwo mugabo kugira ngo havuke umwana uzitirirwa uwo mugabo wapfuye.’+ 25  Iwacu habayeho abagabo barindwi bavukana. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize. Umugore we asigaranwa n’umuvandimwe w’uwo mugabo. 26  Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza kuri bose uko ari barindwi. 27  Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa. 28  None mu gihe cy’umuzuko, uwo mugore azaba uwa nde muri abo barindwi, ko bose bashakanye na we?” 29  Yesu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutazi Ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana.+ 30  Mu muzuko, ari abagabo ntibashaka, ari n’abagore ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru.+ 31  None se ku birebana n’umuzuko w’abapfuye, ntimwasomye ibyo Imana yababwiye iti: 32  ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’+ Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.”+ 33  Abantu babyumvise, batangazwa cyane n’ukuntu yigishaga.+ 34  Abafarisayo bamaze kumva uko yacecekesheje Abasadukayo, bahurira hamwe bajya kumureba. 35  Umwe muri bo wari umuhanga mu by’Amategeko amubaza amugerageza ati: 36  “Mwigisha, itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?”+ 37  Na we aramusubiza ati: “‘Ukunde Yehova* Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo* bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’+ 38  Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi. 39  Irya kabiri rimeze nka ryo ni iri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’+ 40  Ayo mategeko uko ari abiri, ni yo Amategeko yose n’ibyahanuwe bishingiyeho.”+ 41  Igihe Abafarisayo bari bateraniye hamwe, Yesu arababaza ati:+ 42  “Ibya Kristo mubitekerezaho iki? Akomoka kuri nde?” Baramusubiza bati: “Akomoka kuri Dawidi.”+ 43  Na we arababaza ati: “None se kuki Dawidi yayobowe n’umwuka+ akamwita Umwami agira ati: 44  ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?”’+ 45  None se ko Dawidi yise Kristo Umwami we, bishoboka bite ko Kristo yaba umwami we kandi akaba ari na we akomokaho?”+ 46  Nuko babura icyo bamusubiza, kandi guhera uwo munsi, nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umusoro w’umubiri.”
Idenariyo imwe yanganaga n’igihembo umuntu yakoreraga umunsi umwe. Reba Umugereka wa B14.