Mika 2:1-13

  • Abakandamiza abandi bazahura n’ibibazo bikomeye (1-11)

  • Abisirayeli bazongera bahurire hamwe kandi bunge ubumwe (12, 13)

    • Igihugu kizumvikanamo amajwi y’abantu benshi (12)

2  “Bazahura n’ibibazo bikomeye, abagambirira gukora ibibi,Bagapanga uko bazakora ibibi bari ku buriri bwabo. Iyo bukeye ibyo bintu bibi babishyira mu bikorwa,Kuko baba babifitiye ubushobozi.+   Bifuza imirima bakayitwara,+Amazu na yo bakayafata. Bariganya umuntu inzu ye,+Kandi bakamwambura umurage* we.   “Ni yo mpamvu Yehova avuze ati: ‘Dore ngiye kubateza ibyago+ mutazashobora kwikuramo.+ Ntimuzongera kugaragaza ubwibone,+ kuko muzaba muhanganye n’ibibazo bikomeye.+   Kuri uwo munsi abantu bazabaciraho imigani babaseka,Kandi bazabaririra.+ Bazabaseka bavuga bati: “Yewee! Ibintu byose twari dufite barabitwaye!+ Umurage twari twarahawe, yarawutwambuye awuha abandi.+ Imirima yacu yayihaye abanyabyaha.”   Ni yo mpamvu nta n’umwe uzongera gufata umugozi bapimisha,Ngo agabanye amasambu abantu ba Yehova.   Baravuga bati: “Mureke guhanura. Ntimuzongere kuvuga ibyo bintu. Ntituzigera dukorwa n’isoni.”   Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, abantu barabaza bati: “None se Yehova ntagishoboye kwihangana? Ese ibi ni byo akora?” Ese amagambo mvuga nta cyo amarira umuntu ukora ibyiza?   Bantu banjye, muri iyi minsi muri kwitwara nk’abanzi. Abantu bigendera nta cyo bikanga bameze nk’abavuye ku rugamba,Mubambura imirimbo myiza cyane iri ku myenda yabo.   Abagore bo mu bantu banjye mwabirukanye mu nzu bishimiraga kubamo. Abana babo mwabambuye burundu ibintu byiza byose nari narabahaye. 10  Nimuhaguruke mugende kubera ko aha hantu atari aho kuruhukira. Aha hantu haranduye+ kandi hazarimbuka bitere abantu agahinda kenshi.+ 11  Iyo umuntu akora ibintu bitagira umumaro kandi akavuga ibinyoma agira ati: “Nzaguhanurira ibihereranye na divayi n’ibinyobwa bisindisha,” Uwo ahita aba umuhanuzi wanyu.+ 12  Yakobo we, nzateranyiriza hamwe abantu bawe bose. Nzahuriza hamwe Abisirayeli bose basigaye nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’intama ziri mu kiraro,Bamere nk’amatungo ari mu rwuri.*+ Aha hantu hazumvikana amajwi y’abantu benshi.’+ 13  Ubashakira inzira azabagenda imbere. Bazanyura mu irembo kandi ni ryo bazasohokeramo.+ Umwami wabo azabagenda imbere,Kandi Yehova azabayobora bose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.