Mika 3:1-12

  • Abayobozi n’abahanuzi bacyahwa kandi bakabwirwa amakosa yabo (1-12)

    • Mika yuzura imbaraga z’umwuka wa Yehova (8)

    • Abatambyi bigisha ari uko bahawe amafaranga (11)

    • Yerusalemu izahinduka amatongo (12)

3  Nuko ndavuga nti: “Nimutege amatwi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,Namwe bakuru b’Abisirayeli.+ Ese ntimwagombye kuba musobanukiwe ibikwiriye ibyo ari byo?   Mwanga ibyiza+ mugakunda ibibi.+ Muvana* uruhu ku bantu banjye, mugakura n’inyama ku magufwa yabo.+   Nanone murya inyama z’abantu banjye,+Mukabakuraho uruhu,Mukamenagura amagufwa yabo kandi mukayajanjagura,+Akamera nk’ayo gushyira mu nkono, cyangwa nk’inyama zo gushyira mu cyungo.   Dore igihe kizagera mutabaze Yehova,Ariko ntazabasubiza. Icyo gihe ntazabumva,+Bitewe n’ibibi mwakoze.+   Ibi ni byo Yehova avuga ku birebana n’abahanuzi bayobya abantu banjye:+ Iyo hagize ubaha icyo kurya+ bamubwira ko hari amahoro,+Utagize icyo abaha bakamurwanya.   ‘Muzaba mu mwijima+ kandi ntimuzongera kugira icyo mwerekwa.+ Ntimuzabona umucyo, kandi nta wuzongera guhanura. Izuba rizarengera ku bahanuzi,Kandi amanywa azabahindukira ijoro.+   Abantu berekwa bazakorwa n’isoni,+Kandi abavuga ibizaba bazashoberwa. Bose bazapfuka umunwa,Bitewe n’isoni kuko Imana itazabasubiza.’”   Naho njye nzuzura imbaraga ziturutse ku mwuka wera wa Yehova,Ngire ubutabera n’ubutwari,Kugira ngo menyeshe abakomoka kuri Yakobo ukuntu bigometse, n’Abisirayeli mbamenyeshe icyaha cyabo.   Nimutege amatwi ibi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,Namwe bakuru b’Abisirayeli,+Mwe mwanga ubutabera, kandi ibibi mukabona ko ari byiza.*+ 10  Mwica abantu kugira ngo mwubake Siyoni, mugakora n’ibikorwa bibi kugira ngo mwubake Yerusalemu.+ 11  Abayobozi baho baca imanza ari uko bahawe ruswa,+Abatambyi baho bakigisha ari uko bahawe ibihembo.+ Abahanuzi baho bahanura ibizaba ari uko bahawe amafaranga.+ Nyamara bavuga ko bishingikiriza kuri Yehova bagira bati: “Nta byago bizatugeraho+Kuko Yehova ari kumwe natwe.”+ 12  Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima,Ari mwe izize. Yerusalemu izahinduka ibirundo by’amatongo+N’ishyamba ritwikire umusozi uriho urusengero.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mushishimura.”
Cyangwa “mukagoreka ibigororotse.”