Mika 5:1-15

  • Umuyobozi azakomera mu isi yose (1-6)

    • Umuyobozi azaza aturutse i Betelehemu (2)

  • Abasigaye bazamera nk’ikime kandi bamere nk’intare (7-9)

  • Igihugu kizaba icyera (10-15)

5  “Mwebwe baturage b’umujyi wamaze guterwa,Mwatangiye kwikebagura! Dore umwanzi yatugose.+ Umucamanza wa Isirayeli bamukubise inkoni ku itama.+   Nawe Betelehemu Efurata,+Nubwo uri muto cyane mu mijyi y’u Buyuda,Muri wowe hazava umuyobozi uzakora ibyo nshaka muri Isirayeli.+ Yabayeho kuva mu bihe bya kera, uhereye kera cyane.   Ni yo mpamvu Imana izabatererana,Kugeza igihe utwite azabyarira. Abasigaye bo mu bavandimwe b’uwo muyobozi, bazava mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu, bagaruke mu bandi Bisirayeli.   Uwo muyobozi azahagarara aragire umukumbi bitewe n’imbaraga za Yehova,+No gukomera kw’izina rya Yehova Imana ye. Abantu bazagira amahoro,+Kuko uwo muyobozi azakomera kugeza ku mpera z’isi.+   Uwo muyobozi ni we uzazana amahoro.+ Umwashuri natera igihugu cyacu agasenya inkuta zacu zikomeye,+Natwe tuzamuteza abungeri barindwi, ndetse tumuteze abatware* umunani.   Bazahana Abashuri bakoresheje inkota,+Bahane abaturage bo mu marembo yo mu gihugu cya Nimurodi.+ Uwo muyobozi azadukiza abo Bashuri,+Igihe bazaba bateye igihugu cyacu bagatangira kugendagenda ku butaka bwacu.   Abasigaye bakomoka kuri Yakobo, bazaba hagati y’abantu benshi. Bazaba bameze nk’ikime gituruka kuri Yehova,Bameze nk’imvura nyinshi igwa ku bimera. Iyo mvura ntitangwa n’umuntu,Kandi abantu ntibayitegeka.   Abasigaye bakomoka kuri Yakobo bazaba mu bihugu byinshi,Babe hagati y’abantu benshi. Bazamera nk’intare iri mu nyamaswa zo mu ishyamba,Bamere nk’intare ikiri nto iri mu mikumbi y’intama. Iyo izinyuzemo iraziribata, ikazitanyaguza,Kandi ntizigira uzitabara.   Muzatsinda abanzi banyu,Kandi abanzi banyu bose bazarimbuka.” 10  Yehova aravuze ati: “Icyo gihe nzarimbura amafarashi yanyu yose,Ndimbure n’amagare yanyu y’intambara. 11  Nzarimbura imijyi yo mu gihugu cyanyu,Nsenye n’inkuta zikomeye zibarinda. 12  Nzakuraho ibikorwa byanyu by’ubupfumuKandi muri mwe, ntihazongera kubamo umuntu ukora ibikorwa by’ubumaji.+ 13  Nzamenagura ibigirwamana byanyu bibajwe, n’inkingi z’amabuye* musenga,Kandi ntimuzongera gusenga ibintu mwakoze n’amaboko yanyu.+ 14  Nzarimbura inkingi z’ibiti* musenga,+Nsenye n’imijyi yanyu. 15  Nzahana ibihugu bitumviye,Kandi nzabihana mfite uburakari bwinshi.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “abayobozi.”